Abitabira amarushanwa yo gusoma Korowani bemeza ko uwayicengeye atakwishora mu iterabwoba

Urubyiruko rw’Abayisilamu rwitabira amarushanwa yo gusoma no gufata mu mutwe Igitabo gitagatifu cya Korowani, ruratangaza ko abamaze gucengerwa n’inyigisho zikubiye muri iki gitabo, badashobora kwishora mu bikorwa by’iterabwoba.

Abitabira aya marushwa bavuga ko uwamenye Korowani neza adashobora kujya mu iterabwoba
Abitabira aya marushwa bavuga ko uwamenye Korowani neza adashobora kujya mu iterabwoba

Uru rubyiruko ruratangaza ibi, mu gihe guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023, hatangijwe icyiciro cya 10 cy’aya marushanwa ngarukamwaka, atangirizwa mu Karere ka Gicumbi agasorezwa mu Mujyi wa Kigali.

Iki cyiciro cyitabiriwe n’urubyiruko rw’Abayisilamu rwaturutse mu Bihugu 39 byo ku Mugabane wa Afurika, ndetse n’u Rwanda ruyakira.

Ahishakiye Madjid, witabiriye aya marushanwa aturutse mu Burundi mu Ntara ya Ngozi, avuga ko amufasha kongera ubumenyi ku bikubiye muri iki gitabo, kandi akarushaho kunguka inshuti mu bo bayahuriramo baturuka hirya no hino ku Mugabane wa Afurika.

Ahishakiye yemeza ko Igitabo gitagatifu cya Korowani gikubiyemo inyigisho nyinshi zitegurira umuntu kwitwara neza, bityo ko uwacenegewe na zo adashobora kwishora mu bikorwa by’ubwiyahuzi n’iterabwoba.

Aya marushanwa atuma babasha no gusabana n'abandi
Aya marushanwa atuma babasha no gusabana n’abandi

Agira ati “Hakwiye gukomeza kongera ubumenyi ku rubyiruko rw’Abayisilamu, bagakangurirwa gusoma Korowani kugira ngo amakosa akunze kugaragara kuri bamwe muri bo nk’ibikorwa by’ubwiyahuzi abashe gukosoka. Kuko abagendere kuri ayo mahame, ni abafite ubumenyi buke kuri Korowani, cyangwa se bafata inyigisho uko zitari”.

Kabatesi Latifah, Umunyarwandakazi na we witabiriye aya marushanwa, we avuga ko gusoma korowani bimufasha kurushaho kunguka ubumenyi bumufasha gukura agendera ku byo iki gitabo gitagatifu cyigisha.

Akavuga ko nk’abana b’abakobwa, Korowani ibigisha kugira imico myiza, kwambara bikwije n’andi masomo, avuga ko akomeza kumufasha mu myitwarire ye ya buri munsi.

Kabatesi Latifah, avuga ko kumenya neza Korowani bimufasha kurangwa n'imyitwarire myiza
Kabatesi Latifah, avuga ko kumenya neza Korowani bimufasha kurangwa n’imyitwarire myiza

Ati “Kuba ndi mu bandi bana, nambaye nikwije kandi ngakurikiza imico myiza Korowani itwigisha, mbikesha ahanini kwitabira aya marushanwa”.

Niyitanga Djamidu, umwe mu bahagarariye amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma no gufata mu mutwe Korowani, avuga ko aya marushanwa ari inzira ifasha Abayisilamu mu bijyanye n’imyemerere.

Niyitanga avuga ko gufata mu mutwe amahame akubiye muri Korowani no kuyagenderaho, bigaragaza kwemera Imana bya nyabyo, kandi bikagaragaza urukundo n’umurongo uboneye mu iyobokamana.

Ku bana bato ho ngo bitanga icyizere cy’ejo hazaza he mu bijyanye n’iyobokamana rye ku giti cye, cyangwa se ku gihugu cye n’Isi muri rusange.

Avuga ko abagifata idini ya Isilamu mu ishusho y’iterabwoba babiterwa n’ubumenyi buke bwo kudasobanukirwa amategeko y’idini ya Islamu, ko ndetse Korowani aba bana biga bakanatozwa kuyifata mu mutwe, ari yo ntambwe ya mbere mu kurwanya abafite iyo myumvire mibi igaragara kuri bamwe mu rubyiruko rw’Abayisilamu.

Niyitanga Djamidu, umwe mu bahagarariye amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma no gufata mu mutwe Korowani
Niyitanga Djamidu, umwe mu bahagarariye amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma no gufata mu mutwe Korowani

Agira ati “Korowani twigisha aba bana, ni yo itwigisha kubana na buri wese, ni yo itwigisha ko abantu ku Isi barimo imyemerere n’amoko n’amahanga bitandukanye, byose bikabafasha kubana neza no kubaka ubuzima bwabo”.

Arongera ati “Iyo umwana yize Korowani akayimenya neza, ntushobora kumusanga mu bitekerezo nk’ibyo, nta n’ubwo ushobora kumusanga muri iyo myumvire kuko burya abenshi mu bagaragara muri ibyo bikorwa, baba baribasiwe n’abafite inyungu muri ibyo bikorwa by’iterabwoba, bakabeshya abo bana ko bari kubereka umurongo ubajyana ku Mana”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi gatangirizwamo aya marushanwa, bushimira umuryango w’Abayisilamu ku bufatanye mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’abaturage, harimo nko kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, kubakira abatishoboye n’ibindi.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Emmanuel Nzabonimpa, ashima ubufatanye bw'umuryango w'Abayisilamu mu iterambere ry'abaturage b'akarere
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Emmanuel Nzabonimpa, ashima ubufatanye bw’umuryango w’Abayisilamu mu iterambere ry’abaturage b’akarere

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Emmanuel Nzabonimpa, ati “Rwose icyo nanashima ni uko batareba ngo barafasha Abayisilamu gusa, ubufasha bubonetse busaranganywa Abanyarwanda bose muri rusange”.

Muri aya marushanwa abatsinze bahembwa mu byiciro, aho uwabaye uwa mbere ahembwa miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda kuzamura.

Icyakora n’abandi mu byiciro byabo bagenda babona ibihembo bitandukanye, kandi na buri wese witabiriye agahabwa ishimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka