Abishyurirwaga Mituweli baragabanutse - Minisitiri Musabyimana

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana avuga ko uyu mwaka wa Mituweri, Leta izishyurira abatishoboye 180,631 bavuye ku basaga Miliyoni ebyiri kubera ko bamwe babashije kwiyishyurira kubera gahunda zitandukanye zibakura mu bukene.

Mukayiranga Olive, umuturage wo mu Karere ka Gakenke yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza guhera umwaka wa 2014 kubera ko yari afite ubushobozi bucye atabasha kwiyishyurira.

Cyakora umwaka w’ubwisungane mu kwivuza 2023/2024 yabashije kwiyishyurira abikesha gahunda zo gufasha abatishoboye bakabasha kwikura mu bukene.

Agira ati “Nakoze muri VUP, bamba ingurube, banyubakira n’inzu mva mu icumbi, ubu mba mu nzu yanjye, hejuru y’ingurube naguze n’ihene. Numvise ntaguma mu kiciro cya mbere ngo ntegereze ko banyishyurira mituweri ahubwo natwe tugomba gushaka umuriro dukora kugira ngo tubone mituweri aho gutegereza ko umusaza azatwishyurira”.

Kimwe na bagenzi bagira inama abandi bahawe ubufasha bubateza imbere ariko bakumva bakomeza kwishyurirwa babicikaho, Leta igafasha abo bigaragara ko badafite amikoro.

Umwe ati “Bampaye akazi ka VUP, nari mfite ahantu umurima nteramo ibiti 150, mfite n’ahandi nateye insina 25 za guromisheri na kamara, ibyo byose urumva ko bituma nsohoka muri icyo kiciro. Jye ndumva kuvuga ngo nakivamo mpfuye ari ubujiji kuko ubundi umuntu akwiye guharanira kwiteza imbere.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze, LODA, Nyinawagaga Claudine, avuga ko hari ibipimo Leta ishingiraho yemeza ko umuturage yavuye mu kiciro cy’ubukene.

Iyo ubukene butewe ishoti akanyamuneza kaba ari kose
Iyo ubukene butewe ishoti akanyamuneza kaba ari kose

Yagize ati “Bimwe muri ibyo bipimo no kuba umuturage afite imiturire myiza, ari mu nzu imeze neza, ikurungiye, ifite isuku, isakaye neza akaba afite ubwiherero bwiza bufite isuku, afite aho akura ikimutunga buri munsi, abana bakaba batari mu mirire mibi, babona indyo yuzuye kandi bafite igikuriro kandi bakaba biga.”

Avuga ko ikindi gipimo ari uko aba abasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza kandi afite iwe mu rugo imitungo yagezeho.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, avuga ko izi mpinduka zigamije gutuma abaturage barushaho gukomeza kwigira kandi inzego z’ibanze zizakomeza gukurikirana uko abaturage bava mu bukene.

Ati “Umuturage ufashwa ariwe uzajya ufata iya mbere mu gufata icyemezo cyo kwikura mu bukene noneho hifashishijwe abafashamyumvire bagasobanurira abantu uburyo bwo kwivana mu bukene bikorwa ariko hari n’uburyo umuturage azajya yunganirwa muri gahunda y’imyaka bagasinyana nawe amasezerano y’imyaka ibiri yo kwivana mu bukene.”

Avuga ko gahunda z’ubufasha kugira ngo umuturage yikure mu bukene zizajya zitangwa n’inzego zinyuranye hashingiwe ku kibazo urugo rufite.

Kubera VUP, babashije kwiteza imbere kuburyo biyishyurira mituweri
Kubera VUP, babashije kwiteza imbere kuburyo biyishyurira mituweri

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko abaturage basaga gato Miliyoni ebyiri aribo Leta yafashaga kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ariko ngo uyu mwaka wa mituweri 2023/2024, Leta izishyurira abaturage 180,631 bakiri mu byiciro by’abatishoboye.
Inkuru ya RBA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka