Abirukanwa muri Tanzaniya batangiye gutwarwa nk’imfungwa

Tanzaniya yongereye ingufu mu kwirukana Abanyarwanda babaga ku butaka bwayo, ubu amakuru abirukanwe batangaza aremeza ko leta ya Tanzaniya yatangiye kwifashisha abasirikare, abapolisi n’izindi ngufu zibonetse zose ndetse abirukanwa bageze ku butaka bw’u Rwanda baravuga ko bari gutwarwa mu modoka zisanzwe ari iz’amagereza, iz’igipolisi n’izitwara imizigo.

Kuva kuwa gatandatu tariki ya 07/09/2013 Minisiteri ifite impunzi n’abatahuka mu nshingano zayo MIDIMAR iravuga ko maze kwakira abantu 316, bambukiye ku mupaka wa Rusumo mu karere ka Kirehe. Aba nibo bari gutanga amakuru y’ukuntu Tanzaniya iri kubatwara nabi.

Abari kwirukanwa muri Tanzaniya baravuga ko batwawe nabi kandi batabemereye kugira icyo basohokana ahahoze ari iwabo
Abari kwirukanwa muri Tanzaniya baravuga ko batwawe nabi kandi batabemereye kugira icyo basohokana ahahoze ari iwabo

Abamaze kugera mu Rwanda baravuga ko abasirikare n’izindi nzego z’umutekano za Tanzaniya babasanze mu ngo zabo, ngo babakuramo babakusanyiriza hamwe kugira ngo babacyure mu Rwanda. Bamwe muri aba baravuga ko bahohotewe n’abashinzwe umutekano muri Tanzaniya.

Hari abavuga ko babasangaga mu ngo zabo, bakabakubita ndetse ntibabemerere kugira ikintu na kimwe basohakana mu nzu kandi ari ibyabo. Abirukanywe kandi bavuga ko inzego z’umutekano za Tanzaniya zakusanyirije Abanyarwanda ahantu hamwe kugira ngo bazajye bahabakura babohereza mu Rwanda.

Abambuka umupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya bongeye kwiyongera mu mpera z'icyumweru gishize.
Abambuka umupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya bongeye kwiyongera mu mpera z’icyumweru gishize.

Hari n’abavuga ko bari bafite ibyangomwa by’ubwenegihugu bwa Tanzaniya ariko ngo abasirikare babanzaga kubibambura bakabica, hanyuma bakabajyana aho bakusanyirije abandi.

Leta ya Tanzaniya yari imaze iminsi itangiye igikorwa cyo kwirukana ku butaka bwayo abo ivuga ko bahaba mu buryo butemewe n’amategeko, aho yari yarabahaye igihe ntarengwa cyo kuba bavuye ku butaka bwayo.

Gutangira kubirukana ku ngufu ariko, ndetse ikanabatwara muri ubu buryo abashyitse bavuga ko burimo ihohotera n’urugomo byatangiye kuwa gatandatu tariki ya 07/09/2013 bikomeza ejo ku cyumweru aho MIDMAR yakiriye abagera kuri 316 mu minsi ibiri gusa.

Aba bana batanye n'ababyeyi babo mu muvundo wo kwirukanwa muri Tanzaniya, barerwa na Nyiratabaro Thacienne ufite imyaka 40 nawe wirukanywe muri Tanzaniya ari naho yavukiye
Aba bana batanye n’ababyeyi babo mu muvundo wo kwirukanwa muri Tanzaniya, barerwa na Nyiratabaro Thacienne ufite imyaka 40 nawe wirukanywe muri Tanzaniya ari naho yavukiye

Kuva tariki ya 05/08/2013 Kugeza tariki 05/09/ 2013, mu Rwanda hari hamaze kwakirwa abantu 6952. Muri aba, abagera ku 3441 baracyacumbikiwe mu nkambi z’agateganyo zabugenewe zirimo iya Kiyanzi mu karere ka Kirehe, i Rukara mu karere ka Kayonza n’iya Gacundezi iri mu karere ka Nyagatare.

Tanzaniya igitangira kwirukana aba bantu, bamwe mu baturage ba Tanzaniya baba mu Rwanda babaye nk’abagira impungenge ko nabo u Rwanda rwazabirukana, ariko leta y’u Rwanda ibinyujije ku muvugizi wayo minisitiri Louise Mushikiwabo yemeje ko nta gikorwa na kimwe cyo guhohotera Abanyetanzaniya cyizigera kibera ku butaka bw’u Rwanda, ndetse ngo Abanyetanzaniya bashobora gukomeza kwinjira no gusohoka mu Rwanda uko babishaka ndetse bakahakorera n’ibikorwa bashaka igihe bisanzwe byemewe n’amategeko.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 10 )

Ayise vipi kwanini mbona WANYARWA pande zote tunateswa? icyonzi cyo ntamvura idahita. Bizashira tubane.

GISINGERI Alex yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

U Rwanda ruratekanye numva nta kibazo biteye cyane keretse babohereje aho bicwa n’inzara nibizatera ikibazo natwe dukwiriye gusaba abanyamahanga bose birirwa bazerera ngo ni impuguke gutaha, utinjiza nibura 200,000 Dollars iwabo ubundi twibereho muri paradizo naho ubundi tuzakomeza kubiteza bizageraho batwigaranzure, reba abantu bose inaha baraza bagafatwa neza twe iwabo dufatwa nabi, AKEBO NIKAJYE IWA MUGARURA NIKO KWIHESHA AGACIRO BY’AKARUSHO. NTIMUYINYONGE NDABAZI

alias yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

ibintu nkibi bikungurira uwabikoze, guhutaza abana , kandi ari abamalaika, abakambwe bari m uzabukuru bategerje kwitahira, ababyeyi batwite nibindi bibi byagashinyaguro...mwibuke igihe abanyarwanda bahungiye muri kongo muri 1959, igihe babajugunyaga mumashyamba y’inzitane ngo birwaneho, inyamswa zikabarya , indwara zikabica, minibuke igihe obote yirukanaga abanyarwanda bahungiye uganda ngo nibasubire iwabo, habyarimana akanga bakabashyira mu kagera ukuntu bahashiriye, abi burundi bahahungiye nabo babajugunye ahitwa mushiha , tsetse , n’intare zirabamara...ariko ababikoze bose ubu barihe?ibyabo se byarangiye bite?u rwanda se ubu rutuwe n’abande?sinzi impamvu abanyarwanda bahora bahura ningorane nkizi, ubu icyo nsaba leta iriho , kubera ko nzi ko yo yumva akarengane kabanyarwanda, nugukumira ibibintu hakiri kare, kuko biragenda biba bibi, ikindi twese abanyarwanda dukwiye gukora agatendo ko kwihesha aagciro dufasha bene wacu bavuye tanzania nabi , kandi muburyo butunguranye , minisiteri ishinzwe gucyura impunzi nishyirehoitsinda ryiga ukuntu buri wese ubishaka yagira icyo agenera aba bantu nibyo bizatera amahanga gutsindwa.....

corneille yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

ariko rero ibyo tanzaniya ikomeje gukora birakabije, kandi amasezerano y’ibihugu bigize umuryango w’iburasirazuba ntago yemera ibintu nkibi, hari hakwiye kugira igikorwa n’ibihugu bigize uyu muryango kugirango Tanzaniya ifatirwe ibihano.

raisa yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Mwikwica Gitera, nimwice ikibimutera!!! Imvo n’imvano y’ibi ni iyihe? Aho niho ruzingiye.

kamatamu yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Wa mubonano w’aba presidents se ntacyo wagezeho?

pacifique yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Birababaje cyane rwose kubona Tanzaniya ikora ibintu nkabiriya.

nkoto yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Aka ni agasuzuguro natwe tanzanian udafite ikibari iwabo kuneza ariko tubarute bajyane ibyabo byose

karamuheto yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Aka ni agasuzuguro natwe tanzanian udafite ikibari iwabo kuneza ariko tubarute bajyane ibyabo byose

karamuheto yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Tanzania nta bumuntu bagira kabisa, kwirukana abantu nk’imbwa cg amatungo yagiye kona imyaka y’abaturage! Abanya Tanzania kubera urwango banze abanyarwanda, nabo bizabagwa nabi, dore ni iki gihe aho nibereye.

Mitali yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka