Abimurwa muri ‘Gabiro Agri-Business Hub’ biteguye kubona inyungu nyinshi

Bamwe mu baturage batuye ahazakorera umushinga wa Gabiro Agri-Business Hub, bavuga ko biteguye inyungu kuri wo kuko bizejwe ko aribo ba mbere bazahabwa akazi.

Abimuwe muri iki cyanya bateganyirijwe byinshi bizabateza imbere, birimo kubaha akazi gahoraho
Abimuwe muri iki cyanya bateganyirijwe byinshi bizabateza imbere, birimo kubaha akazi gahoraho

Nyandwi Emmanuel, aherutse gutuzwa mu Mudugudu wa Shimwapolo, ahatujwe imiryango 72 yari ituye ahazakorerwa umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi.

Avuga ko aho yatujwe hatandukanye cyane n’aho yari ari, kuko nta mazi meza bari bafite ndetse n’umuriro w’amashanyarazi.

By’umwihariko kuba ubutaka bwe buzakorerwaho n’abashoramari, azajya abona ubukode bwa buri mwaka byongeye akazunguka ubumenyi ku buhinzi buteye imbere. Igikomeye ariko ngo yizeye akazi gahoraho nk’uko yabibwiwe.

Ati “Ntawabura gushimishwa n’ibyo badukoreye kandi biracyaza. Jye nka Nyandwi ntegereje akazi gahoraho nk’uko babinyizeje.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Gabiro Agri-Business Hub, Dr. Solange Uwituze, avuga ko uyu mushinga Leta y’u Rwanda iwufatanyijemo na kompanyi y’Abanya-Isiraheli ya Netafim, aho Leta ifite imigabane ingana na 93%, Netafim ikagira 7%.

Uyu mushinga ukaba ugamije gutunganya icyanya cyuhirwa kuri hegitari 16,000, ikiciro cya mbere hakaba harimo gutunganywa hegitari 5,600.

Hagejejwe amazi yo kuhira imyaka
Hagejejwe amazi yo kuhira imyaka

Mu bikorwa by’ingenzi birimo harimo icyatangiye ubu, kijyanye no gukogota amazi mu mugezi w’Akagera agakusanyirizwa mu kidendezi kizayageza muri kilometero 21, bigeze kuri 60%, hagamijwe kuhira hegitari 4,000.

Agira ati “Izo hegitari ziciyemo amaburoke hagati ya hegitari 200 na 300, yamaze guhabwa abashoramari 11, bazakora ikoranabuhanga mu guhinga ibihingwa bigamije gucuruzwa hanze, n’ibindi bijyanye no kubona umutekano w’ibiribwa.”

Ikindi gice kirimo ngo ni uguca imihanda izatuma abashoramari bageza umusaruro wabo ku isoko, no gushyiramo umuriro w’amashanyarazi kuko ibikorwa birimo byose bizajya bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Hari kandi kwimura abaturage bari muri hegitari 5,600 bagatuzwa mu midugudu itatu yateganyijwe, ndetse bamwe bakaba baratangiye kujya mu nzu bubakiwe.

Ati “N’ubwo bimurwa ariko ubutaka buzaguma ari ubwabo babukodeshe Agri-Business Hub nayo ibukodeshe abashoramari, abaturage bajye bahabwa amafaranga bemeranyijwe na Leta buri mwaka.”

Ku bijyanye n’ubworozi ngo bahisemo inka zo mu bwoko bwa Jersey, ziberanye n’igice gishyuha, zikarya bicye kandi zigakamwa amata menshi ariko nanone ngo zikagira umwihariko wo kugira amata akorwamo foromaje na Yawurute ku rugero rwiza ugereranyije n’amata y’inka za Frisonne.

Hatangiye gukorerwa ubworozi bwa kijyambere
Hatangiye gukorerwa ubworozi bwa kijyambere

Abaturage bose ngo nibamara kwimurwa bazahabwa ubutaka bahingaho bungana na 30% by’ubuso bwose bw’aho uyu mushinga uzakorera, kandi naho hakaba hatunganyije neza nk’ahazakorera abashoramari.

Ikindi ni uko ngo bazubakirwa ibiraro by’amatungo yabo ndetse bakanafashwa korora kijyambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka