Abikorera bakusanyije asaga miliyoni 50Frw yo gufasha abangirijwe n’ibiza

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), rwakusanyije inkunga y’asaga miliyoni 50Frw, agenewe gufasha abashegeshwe n’ibiza, byagiririye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Ibakuwe mu byabo n'ibiza bagenewe ibyo kurya
Ibakuwe mu byabo n’ibiza bagenewe ibyo kurya

Intara y’Iburengerazuba ni yo yibasiwe bikomeye n’ibiza, cyane mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero na Karongi, ndetse benshi mu bahuye n’icyo kibazo bakaba bari mu nkambi, aho bafashwa na Leta n’abagira neza.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu twashegeshwe n’imyuzure yatewe n’umugezi wa Sebeya ndetse n’inkangu ku misozi, bituma abarokotse bagenda imbokoboko kuko ntacyo babashije gukura mu nzu.

PSF yagaragaje ko yabonye miliyoni 50 n’ibihumbi 578 n’amafaranga y’u Rwanda 400, yakusanyijwe mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.

Abikorera bo mu Ntara y’Iburengerazuba, bakusanyije miliyoni 17 n’ibihumbi 430, Intara y’Iburasirazuba igira miliyoni 24 n’ibihumbi 308, Intara y’Amajyaruguru yakusanyije miliyoni 6 n’ibihumbi 350, mu gihe Umujyi wa Kigali wakusanyije miliyoni 11, ibihumbi 915 n’amafaranga 500.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yanditse ishimira imiryango, ibigo n’abantu ku giti cyabo bakomeje gutanga inkunga zigezwa ku bahuye n’ibiza.

MINEMA itangaza ko hamaze gutangwa ibiribwa toni 426 ku bantu 20,326 bakuwe mu byabo n’ibiza, bacumbikiwe ahantu 83.

Ibiza byabaye mu ntangiriro za Gicurasi byahitanye abantu 135, bikomeretsa 110, umwe aburirwa irengero, bisenya inzu 5,963.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka