Abigishijwe gufotora na Kigali Today basabwe kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe
Umuyobozi wa Kigali Today Ltd Kanamugire Charles, yasabye abahuguwe na Kigali Today Ltd mu gufotora, kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe, bagaragaza isura nziza y’igihugu.
Yabibasabye mu muhango wo gusoza amahugurwa yo gufotora yari amaze ukwezi, yateguwe n’ikigo abereye umuyobozi ku nkunga ya Ikigo cy’Igihugu giteza imbere Ubumenyingiro (WDA). Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 31 Gicurasi 2016.
Yagize ati “Amahirwe muba mwagize yo guhabwa amahugurwa nk’aya, mugomba kuyabyaza umusaruro mufata amafoto meza ya kinyamwuga, mukagaragaza isura nziza y’igihugu mu ruhando rw’amahanga kuko igihugu cyacu gifite ibintu byiza byinshi byo kugaragaza.”
Yabasabye kandi gukora uyu mwuga bahuguriwe bawukunze, anabasaba kutarekera aho kwihugura kuko kwiga bitarangira.
Yagize ati “Kwiga ntibirangira, mukomeze mwitoze, ntimwirare kuko, uko umuntu agenda ashyiramo umuhate mu byo akora, ni ko ubumenyi bugenda bwiyongera kandi uko ubumenyi bwiyongera ni ko umuntu agera ku iterambere yifuza, yaba mu mwuga ndetse no mu mufuka.”
Peacemaker Mbungiramihigo, Umuyobozi w’Inama Nkuru y’itangazamakuru wari umushyitsi muri uyu muhango, yashimiye ubuyobozi bwa Kigali Today bwateguye amahugurwa, anizeza ko ikigo abereye umuyobozi kitazahwema gushyigikira igikorwa nk’iki gifitiye akamaro umwuga w’itangazamakuru, ndetse n’igihugu muri rusange.
Ni ku nshuro ya gatatu Kigali Today Ltd isoje amahugurwa yo gufata amafoto, aho imaze guhugura abafotora kinyamwuga bagera kuri 45, ikaba isigaje ibyiciro bibiri. Iki kigo gitegenya guhugura abafotora kinyamwuga bagera kuri 85.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse neza? mudufashe mutubwire uko twabona ano mahugurwa pe! mudufashe muduhe contact tubaze kuko njyewe ndayakeneye cyane cyane.
kuki ayamahirwe adahabwa abantu benshi?
Nifuza kubona kuri ayomahugurwa mutanga Give me the Process!
Vraiement mwadufasha natwe tukabona kuri ayo mahirwe tugafatanya guteza igihugu cyacu imbere.mumbwire ibisabwa kuko ndabicyeneye cyane murakoze.
mumfashe nanjye nkeneye cyane ayo mahugurwa. bisaba iki?
mwiriweho? none guhugurwa bisaba iki ko mbikeneye cyane nanjye? mumfashe vuba ndabishaka