Abigisha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagaragaje imbogamizi bahura na zo mu kazi kabo

Abarimu bigisha mu mashuri y’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu kazi kabo bagira n’ubufasha basaba kugira ngo akazi kabo kagende neza.

Mu rwego rwo gukomeza kungurana ibitekerezo kuri Politiki y’igihugu y’Abafite ubumuga, Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) mu cyumweru gishize wateguye inama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri, yahuzaga abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahagarariye abandi bo mu turere dutanu tw’Intara y’Amajyepfo (Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza na Huye), mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wayo witwa: Ubuvugizi budaheza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga muri gahunda za Leta; watewe inkunga na Disability Rights Fund.

Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo y'iminsi ibiri
Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri

Ni inama nyunguranabitekerezo yari afite intego zo kuganira n’abafite ubumuga kuri Politiki y’igihugu y’Abafite ubumuga, aho bunguranye ibitekerezo ku mbogamizi bahura nazo buri munsi banarebera hamwe icyakorwa ngo iyi politiki ndetse n’andi mategeko agenda atorwa bive mu mpapuro ahubwo bishyirwe mu bikorwa.

Dr Mutangana Dieudonne asobanurira abitabiriye iyi nama ibijyanye na Politiki y'igihugu y'Abafite ubumuga
Dr Mutangana Dieudonne asobanurira abitabiriye iyi nama ibijyanye na Politiki y’igihugu y’Abafite ubumuga

Musabe Beatrice ni Umujyanama mu nama y’ubutegetsi ya RNUD, yavuze ko intego bari bihaye mbere y’aya mahugurwa zagezweho, kuko abo bahuguye babashije gusobanukirwa n’iyi Politi y’igihugu y’Abafite ubumuga kandi ko biteguye kuzasangiza abandi ubumenyi bungutse abo bari baje bahagarariye.

Musabe Beatrice, Umujyanama mu nama y'ubutegetsi ya RNUD
Musabe Beatrice, Umujyanama mu nama y’ubutegetsi ya RNUD

Yagize ati “Amahugurwa yari afite intego yo kugira ngo abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bashobore kumenya politike n’itegeko ryashyiriweho abantu bafite ubumuga, ariko itegeko rireba abafite ubumuga muri rusange.”

“Intego y’aya mahugurwa twagira ngo abantu bamenye ngo iyi Politiki yashyiriweho ba nde, ifite uwuhe mumaro, igenewe bande, ishyirwa mu bikorwa, … abitabiriye bamenye uburyo abafite ubumuga bagomba kwinjira ndetse bakanamenya ibikorwa byose bitandukanye bya Leta na gahunda zose za leta ko bagomba kuzisangamo kuko ni uburenganzira bwabo”

Muri iyi nama nyunguranabitekerezo, abitabiriye baba basemurirwa mu rurimi rw'amarenga
Muri iyi nama nyunguranabitekerezo, abitabiriye baba basemurirwa mu rurimi rw’amarenga

Mbarubukeye Robert uhagarariye abafite ubumiga bwo kutumva no kutavuga mu karere ka Ruhango, avuga ko hari abadashyira mu bikorwa iyi Politiki ndetse n’andi mategeko yagiye atorwa arengera abafite ubumuga, haba mu gihugu, mu karere duherereyemo ndetse na mpuzamaganga, ariko hari ikizahinduka uko bazagenda baganira n’ingeri zitandukanye.

“Mu nama nyunguranabitekerezo nk’iyi twaraganiriye kandi ubumenyi bwacu bwariyongereye kubera ko yadufashije kumenya iyi Politiki y’igihugu y’abafite ubumuga ndetse n’andi amategeko atandukanye arengera abantu bafite ubumuga kandi adufitiye akamaro, ubu natwe turagenda tukigisha bagenzi bacu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ngo bamenye uburenganzira bwabo”

Mbarubukeye Robert uhagarariye abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu karere ka Ruhango
Mbarubukeye Robert uhagarariye abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu karere ka Ruhango

Yakomeje agira ati “Ikintu gishya nabonye bigaragara ko hari amategeko arengera ubumuga mu nzego zitandukanye nko muri Minisiteri y’uburezi, ubuzima ndetse n’ubutabera, aho hose twabonye ko hari inshingano izo Minisiteri zigiye zifite kugira ngo zirengera abafite ubumuga nk’uko biteganywa n’iyi Politiki y’igihugu tumaze iminisi ibiri tuganiraho”

“Igishoboka ni uko abantu bafite ubumuga ni ugukora ubuvugizi duhereye ku mirenge, uturere, tugakora ubuvugizi ku babishinzwe kugira ngo bya bibazo bigende bikemuka”

“Ubusanzwe mu karere kacu sinavuga ko abayobozi bose bayubahiriza kuko nkatwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ntabwo tubona amakuru yose, twatanga nk’urugero nk’iyo habaye inama zihuza akarere cyangwa zihuza abaturage ntabwo twavuga ko ryubahirizwa, kuko hari n’ubwo ziba ntitubimenye, cyangwa twanagerayo ntitubashe kumva ibihavugirwa”

Karangwa Felix uhagarariye abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga muri Koperative yabo mu karere ka Huye akaba n’umwarimu mu ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yagaragaje ko hari imbogamizi bahura nazo zishingiye ku bushobozi buke, ndetse n’abarimu badafite ubumenyi buhagije ku rurimi rw’amarenga.

Yagize ati “Imbogamizi zigendeye mu bijyanye no kwigisha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, usanga ibibazo akenshi bikomoka mu miryango, niba mu muryango ahafite ikibazo akaza ku ishuri nabwo ntaziga neza nk’uko bikwiye. Niba mu muryango umwana abura abandi bana baganira cyangwa bakina afite imbogamizi, nawe bituma atamenya ururimi rw’amarenga”

“Ku birebanye n’uburezi n’ubumenyi hari byinshi twamenye kuko nka MINEDUC ifite inshingano zo kubahiriza iyi Politiki, nkatwe abari munsi ya MINEDUC tugomba kuyubahiriza, ariko nanone hari amabwiriza ashyirwaho na REB dusabwa kubahiriza, abana twigisha batandukanye n’abandi, hari ibyo basaba by’umwihariko, hari ibikoresho basabwa kugira ngo babashe kwiga nk’abandi bazamure imyumvire yabo ariko ikibazo ibikoresho biracyari bike”

“Ubumenyi ku rurimi rw’amarenga ntibuhagije, haza nk’umwarimu mushyashya agahura n’umwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ni imbogamizi kuko azatangira kumwigisha kandi atazi urwo rurimi, uwo mwarimu bizasaba nawe ko azabanza kwiga urwo rurimi, nanone yamara kurumenya mu myaka nk’ibiri akaba ahinduye ishuri”

Karangwa Felix uhagarariye abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga muri Koperative yabo mu karere ka Huye
Karangwa Felix uhagarariye abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga muri Koperative yabo mu karere ka Huye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka