Abigira ba ntibindeba bagaragajwe nk’imbogamizi ituma imirire mibi itaranduka
Ikibazo cy’abagabo baharira abagore inshingano zo gutunga urugo bonyine, ndetse n’ubukene bukigaragara muri imwe mu miryango yo mu Karere ka Nyabihu, biri mu mpamvu zagaragajwe nk’izituma imirire mibi n’igwingira mu bana bidacika.

Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi buheruka gukorwa n’umuryango Reach the Children Rwanda (RCR) ufatanyije n’Akarere ka Nyabihu, bugamije gusesengura imibereho y’ingo zifite abana bari munsi y’imyaka itatu n’abagore batwite zo muri aka Karere, bukaba bwarakorewe mu Kagari ka Kora mu Murenge wa Bigogwe kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru zituma imirire mibi ndetse n’igwingira mu bana bidacika.
Mu ngo 583 zakorewemo ubwo bushakashatsi zingana na 98% by’izari ziteganyijwe, izigera kuri 539 zibarizwamo abana bari munsi yimyaka itatu mu gihe 44ari izibarizwamo abagore batwite.
Benjamin Musuhuke uyobora RCR akomoza ku ishusho rusange y’ubu bushakashatsi yagize ati: “Kimwe mu byagaragaye ni uko ababyeyi bafite amakuru y’icyo imirire mibi ari cyo n’ingaruka zayo. Ariko iyo ugeze ku cyo bakora umunsi ku wundi ngo barwanye imirire mibi usanga harimo icyuho kinini. Hari abatunzwe n’ibiraka bishingiye ku buhinzi cyangwa indi mirimo itabushingiyeho bigaragara ko bayihugiramo ntibahe agaciro umwanya wo kwita ku bana kandi wasesengura neza ugasanga abagabo ari bo babigiramo integer nke ugereranyije n’abagore”.
“Ikindi ni uko hari nk’imiryango igizwe n’abantu benshi itagira ubushobozi buhagije bwo kubaho bitewe no kutagira ubutaka bwabo bushobora kubunganira nko mu buhinzi, yewe utanasangamo nibura umuntu umwe ufite nk’akazi cyangwa n’uwize byibura watanga icyizere cyo kuzakabona”.
“Ubwo rero mu gukusanya ayo makuru yose byagaragaye ko 37% by’abana bo mu ngo zose twakoreyemo ubwo bushakashatsi, aribo bafite igwingira. Ni imibare navuga ko iri hejuru kandi inateye impungenge bisaba ko inzego zose zihaguruka zigafatanya mu ngamba zituma iyo igabanuka”.

Mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Bigogwe ku wa kane tariki 26 Ukwakira 2023 cyo gusoza icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu, cyahujwe n’ibiganiro byitabiriwe n’inzego zikomatanyije mu kwita ku mikurire y’umwana hamwe n’abaturage ubwabo.
Muri uwo mwanya wo gusesengurira hamwe izo mbogamizi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana cyanakomoje kuri gahunda y’imyaka ibiri yo kwihutisha kurwanya igwingira mu bana, yibanda ku gukurikirana imikurire y’umwana hifashishijwe ifishi yabugenewe, gupima abana imikurire no gukurikirana ko uburyo bikorwamo bunoze, gushishikariza ababyeyi kwitabira kwipimisha igihe batwite.
Hiyongeraho gushyira imbaraga mu mitangirwe y’inyunganiramirire nka Shisha Kibondo, Ongera Intungamubiri no kwita ku mikoreshereza yazo, gukurikirana ko abaturage bakoresha neza ibikomoka ku matungo, isuku n’isukura ibi byose bigakorwa mu rwego rwo kugera ku ntego yo kugabanya ikibazo cy’imirire mibi nibura ku gipimo kiri kuri 19% bitarenze muri 2024.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana Ingabire Assoumpta, yibukije ababyeyi inshingano zabo mu kwita ku mikurire y’umwana kuva agisamwa na nyuma yo kuvuka.
Ati: “Bihera mu gufata indyo yuzuye kuva umwana agisamwa, yanavuka agakurikiranwa mu nzego z’ubuzima uhereye ku rwego rw’umudugudu, ikigo nderabuzima igihe cyagera agafashwa mu gukangura ubwonko bwe ashyirwa mu kigo mbonezamikurire, mu kumufasha kugira imikurire myiza n’imitekerereze imufasha kuvamo umuntu nyawe ufite ubushobozi n’imbaraga byo gukora iby’ingirakamaro yaba kuri we n’igihugu”.
Abaturage na bo, basanga igihe kigeze ngo imyumvire n’imyitwarire ituma batita ku mikurire y’abana icike.

Nsanzabera yagize ati: “Abagabo benshi iby’imirire imibereho n’ubuzima bw’umwana twibwiraga ko bireba abagore, ugasanga twe duhugira mu bindi. Ariko ibi biganiro bibaye nk’ibinkanguye mu bitekerezo aho nsanze ubwumvikane n’ubufatanye mu muryango, nkawurinda intonganya n’izindi mpagarara ariho umwana ahera abasha gukura arinzwe imirire mibi n’igwingira”.
Mu bindi ubu bushakashatsi bwagaragaje ni uko 30% by’ingo zasuwe abazigize batigeze na rimwe bitabira gahunda y’igikoni cy’umudugudu ngo bamenye uko indyo yuzuye itegurwa. Ni mu gihe ingo zitagaburira abana inshuro zigenwe ku munsi zo zigera kuri 65% izitoroye itungo na rimwezikaba ari 70%. Bwanagaragaje ko 76% batagira ubutaka bahingaho ndetse na 83% by’abakora akazi ka nyakabyizi bakaba binjiza amafaranga atarengeje ibihumbi 30 ku kwezi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal yagaragaje ko ubu bushakashatsi bubahaye umukoro wo kwibutsa imiryango ubufatanye mu kurwanya imirire mibi no kubyaza umusaruro ibikorwa n’imishinga y’iterambere, abaturage bagashishikarizwa ko gukoresha neza ibyo bafite no kubibyaza umusaruro aribwo bukugu bw’ibanze.

Akarere ka Nyabihu ni aka kabiri mu kugira imibare iri hejuru y’abana bagwingiye nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwa DHS bwo muri 2020 aho ijanisha riri kuri 46%.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|