Abiga n’abarangije muri INES-Ruhengeri bamariye iki abaturiye iryo shuri?

Ahenshi mu duce twubatsemo Kaminuza, harangwa n’iterambere ry’abaturage haba mu mirimo y’amaboko ndetse no mu mitekerereze, ibyo bigaterwa n’ubumenyi abanyeshuri bavana ku ntebe y’ishuri bakagenda babusangiza abaturage.

Bakora amafilime, video z'ubukwe n'amafoto n'izindi serivisi abaturage bakenera
Bakora amafilime, video z’ubukwe n’amafoto n’izindi serivisi abaturage bakenera

Ni muri urwo rwego Kigali Today yanyarukiye mu Mirenge yegereye ishuri rya INES-Ruhengeri, ariyo Muhoza, Cyuve na Musanze, mu rwego rwo kureba koko niba abarangiza muri iryo shuri rikuru, hari icyo bamariye umuturage w’i Musanze.

Hari bamwe mu bize muri iryo shuri ndetse n’abakiri ku ntebe y’ishuri, bakora ibikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage, haba mu guhanga imirimo itanga akazi, haba no gukora ibikorwa bifasha umuturage kubona serivisi akenera.

Kampani yitwa MIST Valley igizwe n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi batandatu, barimo abasoje amasomo ndetse n’abakiri ku ntebe y’ishuri muri INES-Ruhengeri, bakaba bakorera mu mujyi wa Musanze.

Bavuga ko bagendeye ku bumenyi bahaha muri iryo shuri ry’ubumenyingiro, byabahaye imbaraga zo guhanga umurimo, mu rwego rwo kwibeshaho no gufasha abaturage kubaho neza.

Bimwe mu bikorwa na Ishimwe Blaise
Bimwe mu bikorwa na Ishimwe Blaise

Ni itsinda ry’abanyeshuri ryashinze Kampani ikora ibikorwa binyuranye, birimo gukora imitako, gutunganya amashusho na video yaba amafilime, sinema, gutegura ubukwe n’ibindi birori, ibyo bakabifatanya n’izindi serivisi zitandukanye, zifasha abaturage zirimo n’iz’Irembo.

Umwe muri bo witwa Iradukunda Patrick yaguze ati “Aho twavuye n’aho tugeze biragaragara ko dutera imbere. Icyo Kampani yacu igamije ni ugufasha urubyiruko gutinyuka guhanga udushya no guteza imbere ikoranabuhanga rifasha Abanyarwanda”.

Arongera ati “Tugendeye kuri serivisi dutanga, ni ibikorwa twegereje abaturage bajyaga babona bibagoye, aho usanga twifatanya n’abantu mu byishimo baba abakoze ubukwe, ababyaye n’abagize ibirori runaka, icyo ni igikorwa cya mbere kiduhuza n’abaturage dore ko usanga batugana ari benshi kandi bagataha bishimye”.

Urwo rubyiruko ruvuga ko no muri serivisi zijyanye n’Irembo, bafasha abaturage benshi baza babagana, aho ku munsi bakira abatari munsi ya 30.

Bumwe mu bugeni bukorwa na Ishimwe Blaise
Bumwe mu bugeni bukorwa na Ishimwe Blaise

Ni urubyiruko rwemeza ko rwatangiranye igishoro cy’ibihumbi 80Frw, mu myaka ibiri bamaze ngo Kampani yabo ikaba ifite agaciro kari hejuru ya Miliyoni 20, nk’uko mugezi wabo witwa Rukundo Patrick yabitangarije Kigali Today.

Ati “Twagize igitekerezo duhuza ubushobozi tubona amafaranga ibihumbi 85, dushaka aho gukorera ibikoresho tukagenda tubikodesha, none twamaze kwigurira ibyacu, ubu kampani yacu iyo tuyibariye agaciro dusanga itari munsi ya Miliyoni 20”.

Arongera ati “Ibi tubikora duhereye ku bumenyi dufite bwaba ubwo twakuye mu ishuri, ndetse n’ubushingiye ku mpano zacu, cyane ko dukora ibijyanye na sinema, gutunganya amashusho na video no kubiyobora, gukora imitako n’ubugeni, bigafasha umubare munini w’abaturage, aho abagize ibirori byaba ubukwe n’ibindi batwiyambaza tukabafasha kandi natwe tukibeshaho”.

Uretse urwo rubyiruko, hari n’abandi barangije amasomo n’abakiri ku ntebe y’ishuri muri INES-Ruhengeri, bihangiye imirimo ifasha abaturage, haba mu gutanga akazi no mu bindi bikorwa.

Bari mu mirimo ibinjiriza amafaranga
Bari mu mirimo ibinjiriza amafaranga

Urugero ni urwa Habinshuti Vedaste, umuhinzi wabigize umwuga, aho akoresha abasaga 60 agafasha n’abahinzi kubona imbuto nziza z’ibirayi.

Uwo muhinzi ukorera mu Karere ka Musanze, avuga ko akorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa (RICA), aho yagiriwe icyizere yemererwa gukora ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi, ubu akaba atubura izigera kuri toni 20 ku mwaka.

Avuga ko imbuto atunganya zifasha benshi mu bahinzi b’ibirayi, ati “Mfite ikigega mpunikamo imbuto yanjye mba namaze gutubura, iyo mpunitse toni 10 muri buri sezo, abaturage babona imbuto nziza, ibyo bikabafasha kongera umusaruro wabo”.

Uwo mugabo avuga ko mu gihe cy’umwaka abonera abaturage toni 20 z’imbuto y’ibirayi, zikagira igiciro bitandukanye, aho iyitwa Gikungu ikiro kigura amafaranga 1200, hakaba Kirundo na Kinigi zigura amafaranga 1000 ku kiro.

Bakora ibihangano bitandukanye bagaha akazi abaturage
Bakora ibihangano bitandukanye bagaha akazi abaturage

Uwo mugabo wiga mu mwaka wa kane muri INES-Ruhengeri, avuga ko yiteguye kuzamura ubuso atuburiraho imbuto, ku buryo yifuza guhaza benshi imbuto y’ibirayi.

Hari kandi n’uwitwa Ishimwe Blaise, ufite kampani ikora ibishushanyo mbonera by’inyubako ndetse akanazubaka, ibyo ngo akaba abikesha ubumenyi yahawe na INES Ruhengeri, ubwo yari akiri mu mwaka wa mbere, ubu akaba ageze mu wa kane mu ishami rya ‘Architecture’.

Avuga ko akimara kunguka ubwo bumenyi, yigiriye inama yo kububyaza umusaruro, atangira uwo mushinga mu mpera za 2021, ndetse aranawagura atangira no gukora imitako n’ibikoresho byo mu nzu.

Ati “Nahereye ku byo niga, nigira inama yo gukora umushinga wo gukora ‘Plan’ z’inzu, abantu barabikunda noneho ntangira no kuzubakisha, nyuma nibwo nigiriye inama yo gukomeza gufasha abantu ntangira gukora n’ibikoresho byo mu nzu, birimo inzugi, ibitanda, plafond, intebe, ibyo nkabanza kubishushanya nkabyereka abakiriya, babikunda nkabibakorera”.

Abiga n'abarangije muri INES-Ruhengeri barashimirwa ibikorwa bakora biteza imbere Akarere
Abiga n’abarangije muri INES-Ruhengeri barashimirwa ibikorwa bakora biteza imbere Akarere

Uwo mugabo avuga ko yahise ashinga ibarizo, ashaka abakozi batandatu bahoraho babigize umwuga, hakaba n’abo akoresha mu buryo budahoraho, ubu ngo akaba akomeje kwakira abantu benshi baza bamugana aho ku kwezi yakira abasaga 30.

Ati “Iyo abaturage baje bagashima ibyo mbakorera biranshimisha, ndifuza kugera ku rwego rwo kwigisha benshi ngamije kurushaho guhesha agaciro umwuga w’ububaji”.

Uretse kuba abarangije n’abacyiga muri INES-Ruhengeri bakora ibifasha abaturage mu kubona akazi, ngo byagabanyije n’amakimbirane mu ngo aho abanyeshuri bafata umwanya wo guhura n’abaturage bakabahugura, nk’uko bivugwa na Twagirimana Edouard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze iryo shuri ryubatsemo.

Ibyo bikorwa by’abahoze biga muri INES-Ruhengeri n’abakihiga, byagarutsweho kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Emmanuel Nzabonimpa, ubwo yari yitabiriye umuhango uherutse kubera muri iryo shuri, ahatangwaga impamyabumenyi ku banyeshuri basaga 800 baharangije.

Itsinda ry'abize n'abiga muri INES Ruhengeri rikomeje gahunda yo guteza imbere Sinema
Itsinda ry’abize n’abiga muri INES Ruhengeri rikomeje gahunda yo guteza imbere Sinema

Mu ijambo rye yagize ati “Mu Ntara y’Amajyaruguru turashimira INES-Ruhengeri, mu iterambere yagize mu mujyi wa Musanze ndetse n’Intara muri rusange. Ushaka kubireba neza yareba ibi bikorwa by’iterambere bizengurutse iyi Kaminuza”.

Arongera ati “Turashima gahunda zinyuranye za INES-Ruhengeri zitwunganira mu gukemura ibibazo by’abaturage, mu gutanga serivisi nziza bishingiye ku bikoresho birimo za Laboratwari zo ku rwego ruhanitse, binyuze no mu mishinga inyuranye ijyanye n’ubushakashatsi buteza imbere abaturage”.

Padiri Dr Baribeshya Jean Bosco, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, yavuze ko mu ntego z’ishuri, harimo no guteza imbere agace ryubatsemo, hakaba impinduka ifatika mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage babakura mu bukene, bityo abanyeshuri bakaba umusemburo n’urumuri rwa rubanda.

Bamwe mu bagize Kampani MIST Valley
Bamwe mu bagize Kampani MIST Valley
Umusizi Rumaga na we atunganyiriza ibihangano bye i Musanze
Umusizi Rumaga na we atunganyiriza ibihangano bye i Musanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka