Abiga muri RP barimo ukora imibavu mu nturusu bagiriwe inama

Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) hamwe n’Ikigo cy’Abanyamerika cy’iterambere mpuzamahanga (USAID), batumiye abatanga inama ku banyeshuri biga muri za RP-IPRC, barimo ukora imibavu (parfums) mu nturusu.

Abanyarwanda babashije gushinga ibigo bigatera imbere bagiriye inama abafite imishinga y'udushya biga muri za IPRC
Abanyarwanda babashije gushinga ibigo bigatera imbere bagiriye inama abafite imishinga y’udushya biga muri za IPRC

Iradukunda Magnifique wiga iby’amashyamba no kuyabyaza umusaruro muri RP-IPRC Kitabi i Nyamagabe, avuga ko guturana n’ishyamba ry’inturusu zikikije Nyungwe bitangiye kumubyarira ishoramari.

Iradukunda avuga ko inturusu zimwe na zimwe zifite amababi adakwiye gutwikwa cyangwa kujugunywa, kuko we ayatunganya hakavamo imibavu abantu bitera ku mibiri cyangwa batera mu nzu bikarwanya umunuko.

Ubusanzwe abakunzi b’imibavu bavuga ko icupa rito ry’ihumura neza ritajya munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10Frw, bitewe n’uko Parfums nyinshi zituruka mu mahanga.

Iradukunda avuga ko mu gihe yakomeza kubona igishoro n’inama zitandukanye, umushinga we yise ’Leaves Parfume" uzatangira gukorera abantu imibavu ivuye mu bibabi by’inturusu zo mu Rwanda.

Ati "Amababi y’inturusu nyakoramo umubavu mwiza, nabikoze kuko nabonaga dutumiza za parfums hanze, zikagera mu Gihugu zihenze nyamara natwe dufite ibyazikorwamo".

Iradukunda avuga ko imibavu akora atarayibonera igishoro gihagije n’ibyemezo by’ubuziranenge, akaba kugeza ubu ayicuruza ku bo bigana, ndetse ngo yamaze guhabwa igihembo cya miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda mu marushanwa.

Bizeye ko inama bagiriwe zizabafasha kujya mbere mu byo bakora
Bizeye ko inama bagiriwe zizabafasha kujya mbere mu byo bakora

Avuga ko parufe (parfums) ze azipfunyika mu macupa yavuyemo umuti wa ’sanitizer’, ariko ko yatangiye gukora uducupa mu biti azajya ayipfunyikamo mbere yo kuyishyira ku isoko.

Undi ugaragaza agashya mu buhinzi ni Jambo Christian warangije muri IPRC Gishari muri 2021, akaba arimo guhinga ibinyomoro n’inyanya mu mirima itwikiriwe (greenhouse) muri icyo kigo.

Jambo avuga ko mu minsi mike azasarura inyanya n’ibinyomoro ku murima muto wa metero kare 200, ndetse akaba yizeye kubona igishoro kizatuma yagura ubwo buhinzi.

Jambo agira ati "Ingemwe dufite zavaga mu Budage, zera buri kwezi mu gihe cy’imyaka ine utaratema igiti ngo uhinge ikindi, kandi ku nyanya igiti kimwe gitanga ibitebo bitatu byuzuye buri gihe uko usoromye."

Jambo avuga ko amaze guhinga ingemwe 2000 z’inyanya mu murima utwikiriye wo muri IPRC-Gishari, akaba ateganya kuzitera mu wundi mushya yaguze hafi yahoo, uri ku buso bwa metero kare 900.

Eng. Diogène Mulindahabi
Eng. Diogène Mulindahabi

Aba banyeshuri bafite udushya bahujwe n’abajyanama babaganiriza, barimo Eric Rutayisire washinze Ikigo cyitwa Charis VAS gikoresha utudege duto(drones) mu kurwanya Malaria no gukora amakarita.

Iki kigo cyohereza za drone kureba ahari imibu itera Malaria, zamara kuhabona bakohereza izifite imiti zikajya kwica ya mibu, bigatuma indwara icika mu gace bakoreyemo.

Rutayisire agira inama abafite imishinga itaratera imbere, kujya babanza kumenya ibyo abakiriya bakeneye kugira ngo imishinga yabo idahagarara cyangwa ikabapfira ubusa.

Umuyobozi w’Umushinga ’ Feed the Future, Rwanda Nguriza Nshore’ uterwa inkunga na USAID, Robin Padberg, avuga ko batumiye abantu bafite imishinga yateye imbere kugira ngo bareme ihuririro ribahuza n’abanyeshuri, rigamije kujya bahanahana ubunararibonye.

Padberg avuga ko Umushinga ayoboye ukorana n’ibigo by’imari hamwe n’Urugaga rw’Abikorera, kugira ngo hatagira imishinga ibura igishoro cyangwa ubuvugizi no kurenganurwa mu nzego za Leta.

RP ivuga ko abanyeshuri bafite imishinga y’udushya biga mu mashami yayo, babonye ababaha ubujyanama n’aho bazajya bimenyerereza umwuga, ndetse n’abashobora kubaha akazi.

Umuyobozi wa RP, Dr. Sylvie Mucyo na Robin Padberg
Umuyobozi wa RP, Dr. Sylvie Mucyo na Robin Padberg

Umuyobozi muri RP ushinzwe Iterambere ry’Ikigo, Ubushakashatsi no guhanga udushya, Parfait Yongabo, avuga ko abiga muri za IPRC bamaze kumenyekana ko bafite imishinga y’udushya bagera kuri 67, ariko ko hari benshi bataramenyekana.

Yongabo ati "Ntekereza ko umuntu aramutse akomeje gukora ibarura yabona imishinga irenze iyo, ariko abo twabonye kugeza ubu bakeneye guherekezwa ni 67 bari mu buhinzi, mu buzima, mu bijyanye n’ingufu, mu ikoranabuhanga rya serivisi, ubwubatsi, amashanyarazi n’amazi."

Ubuyobozi bwa RP buvuga ko burimo gukora igitabo cy’ibarura ry’abanyeshuri bafite imishinga ikeneye gutezwa imbere, bukeka ko ari benshi cyane mu barenga ibihumbi 10 biga muri za IPRC zose uko ari umunani mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twishimiye imishinga yaba vandimwe bacu Magnifique courage

Sandrine yanditse ku itariki ya: 30-09-2022  →  Musubize

Twishimiye imishinga yaba vandimwe bacu Magnifique courage

Sandrine yanditse ku itariki ya: 30-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka