Abiga mu ishuri rya gisirikare muri Ghana bari mu rugendoshuri mu Rwanda

Itsinda rigizwe n’Abanyeshuri n’abarimu babo baturutse mu Ishuri rikuru rya gisirikare muri Ghana, bari mu rugendoshuri ruzamara icyumweru mu Rwanda.

Ku wa Mbere tariki 1 Gicurasi 2023, basuye icyicaro gikuru cya RDF bakirwa na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Aba banyeshuri ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, basobanuriwe urugendo rwo guhinduka kwa RDF, kuva urugamba rwo kubohora Igihugu rwarangira mu 1994, ndetse n’uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda rwo gucecekesha imbunda muri Afurika.

Uru rugendoshuri aba banyeshuri ndetse n’abarimu babo barimo mu Rwanda, rwatangiye kuva tariki 29 Mata bakazarusoza ku ya 7 Gicurasi 2023, ku nsanganyamatsiko igira iti “Gucecekesha imbunda muri Afurika binyuze mu bufatanye bw’ingabo z’Afurika”.

Umuyobozi w’iri tsinda, Col William Archibold KWABIAH, yagaragaje ko intego y’uru rugendoshuri ari kwiga no kumenya byinshi ku rugendo rwo guhinduka rwa RDF, ndetse n’umusanzu w’u Rwanda muri gahunda y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yo ‘Gucecekesha imbunda muri Afurika’.

Yakomeje agira ati “Twagize ibiganiro byiza cyane kandi turizera ko uru rugendoshuri, ruzarangira turushijeho gusobanukirwa uruhare rwa RDF mu guhindura imibereho myiza y’abaturage b’u Rwanda, ari nayo ntego nyamukuru kuri twese ku mugabane ”.

Ku ya 30 Mata 2023, aba banyeshuri basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenocide, iherereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amatekegeko y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka