Abiga imyuga i Mutobo baratanga icyizere cy’ahazaza - Ambasaderi Masahiro

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yishimiye ko ubufatanye bw’igihugu cye n’ikigo cya Mutobo bwagize uruhare mu guha ubumenyi abatahuka bitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikari iri mu mashyamba ya Kongo Kinshasa.

Aha Ambasaderi Masahiro yasobanurirwaga uko abatahuka bigishwa ubwubatsi bakavamo abafundi basobanutse
Aha Ambasaderi Masahiro yasobanurirwaga uko abatahuka bigishwa ubwubatsi bakavamo abafundi basobanutse

Ibi yabitangaje ku wa kabiri tariki 18 Gahyantare 2020, ubwo yasuraga iki kigo kirimo kwigishirizwamo abaheruka gutahuka bavuye mu mashyamba ya Kongo Kinshasa.

Abari kuhigishirizwa bari mu byiciro bibiri birimo abari guhabwa amasomo yo gukunda igihugu baheruka gufatwa bugwate n’igihugu cya Kongo Kinshasa bakoherezwa mu Rwanda, hakaba n’ikindi cyiciro cy’abari kwigishwa imyuga y’ubudozi, ubwubatsi, kubaza n’ubuhinzi.

Habiyaremye Patrick, akomoka mu Karere ka Karongi, yatahutse mu mwaka wa 2019 yitandukanyije n’abarwanyi bo mu mashyamba ya Kongo Kinshasa, yakirwa muri iki kigo aho yigishijwe amasomo yo gukunda igihugu, uruhare rwe mu kwiyubaka no kugiteza imbere. Uyu ni umwe mu bari kwigishwa uko bakora ubuhinzi bw’umwuga.

Hari abiga umwuga w'ubuhinzi kugira ngo bazabikore mu kwiteza imbere
Hari abiga umwuga w’ubuhinzi kugira ngo bazabikore mu kwiteza imbere

Yagize ati “Nakuze iwacu bahinga mu buryo bwa gakondo, ngeze mu mashyamba nkomeza kubigerageza, kubera ko atari iwacu ibyo nahingaga nta burenganzira nari mbifiteho; ntacyo byamariye.

Ntashye mu rwambyaye nasanze ubwisanzure, icyo umuntu akoze akibyaza umusaruro uko ashoboye; byamfunguye amaso mpitamo kwiga umwuga w’ubuhinzi kugira ngo nzabitoze n’abana banjye biduteze imbere”.

Undi witwa Nyirahabimana Leoncie, ari kwiga ubudozi. Ngo narangiza azashakisha uko agura imashini imwinjiriza amafaranga.

Nyirahabimana Leoncie ari kwiga ubudozi yitezeho kuzamutungira abana yasigaranye
Nyirahabimana Leoncie ari kwiga ubudozi yitezeho kuzamutungira abana yasigaranye

Yagize ati “Mu mashyamba twaryaga ari uko nagiye guca ibiti cyangwa guhingira abandi, ubuzima nari ndimo nabonaga buri ku ndunduro. Naratahutse, amahirwe nari naraburiye mu mashyamba nyasanganizwa n’igihugu cyanjye. Ubu niteguye kuzarangiza mfite ubumenyi bwo kudoda byose, bimfashe kubona ibintunga n’abana banjye”.

Ubufatanye bw’igihugu cy’u Buyapani n’ikigo gishinzwe kwakira abahoze mu mitwe yitwara gisirikari ibarizwa mu mashyamba ya Kongo Kinshasa cya Mutobo bwari mu byiciro bibiri, aho kimwe cyatangiye mu mwaka wa 2005 kigeza mu mwaka wa 2008, ikindi gitangira mu mwaka wa 2011 kigeza mu mwaka wa 2014.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, asura iki kigo, yagaragarijwe urwego abigishwa iyi myuga bagezeho, yemeza ko igihugu cye n’u Rwanda bifite ubushake bwo gukomeza ibikorwa nk’ibi ndetse n’ishoramari rishobora gutanga imirimo.

Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda Masahiro Imai
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Masahiro Imai

Yagize ati “Ibi bikorwa biragaragaza ubushake n’umwihariko ntagereranywa iki kigo gifite gishyira mu bikorwa gahunda zifasha abatahuka kwiyumva mu bikorwa bya leta. Ku ruhande rw’aba batahutse kubaho no kuziyumvamo, ntibabishobora batigishijwe uko babikora.

Ni yo mpamvu y’uyu mushinga dufatanyije n’ikigo cya Mutobo. Mu bintu nka bibiri biri mu byo igihugu cyanjye kizakomeza kwibandaho hano mu Rwanda, harimo kuba abantu bafashwa kubakirwa ubumenyi muri ubu buryo, ikindi ni uko dushobora no kongera ibikorwa by’ishoramari bibyara inyungu hagati y’ibihugu byombi hakabaho no gutanga amahirwe y’indi mirimo”.

Komiseri muri Komisiyo yo usubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, Fred Nyamurangwa, avuga ko hari abarangije batangiye kubakira ku mishinga bize bibateza imbere.

Mu batahutse bava mu mashyamba ya Kongo Kinshasa barimo abigishwa umwuga w'ubudozi
Mu batahutse bava mu mashyamba ya Kongo Kinshasa barimo abigishwa umwuga w’ubudozi

Agira ati “Icyiciro cy’abaheruka kurangiza imyuga benshi ni yo ibatunze, bariya biga baheruka gukurikirana amasomo bahabwa bakiva mu mashyamba. Barayarangije basubira mu miryango yabo nyuma y’igihe gito twongera kubagarura ngo noneho bige iyi myuga. Nibarangiza na bo bazataha bafatanye n’abandi, bidufashe gushyira mu bikorwa ya masomo tuba twabigishije yo guhanga imirimo”.

Mu batahutse bari mu kigo cya Mutobo barenga 300 barimo urubyiruko, abagabo, abagore n’abana. Abari kwiga imyuga ni 166 biyongera ku kindi cyiciro cyababanjirije cyari kigizwe n’abantu 88.

Hari n'abiga ubwubatsi
Hari n’abiga ubwubatsi

Miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ni yo amaze gushorwa mu mishinga yo gufasha abiga imyuga mu kubabonera abarimu barimo n’impuguke zibigisha, imashini bigiraho n’ibindi bikoresho; hakaba n’abishyuriwe mu mashuri y’imyuga yo hirya no hino.

Iki cyiciro kizamara amezi atandatu, bakazasoza bahabwa impamyabushobozi zitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bagomba kujya bajya gutanga umusanzu mu bikorwa remezo muere yugo basubizwa mu buzima busanzwe nka bahoze ari abasirikare bi ntibanagomba gusubizwa aho bakomoka kugirango batajyana icengeza matwara mu bandi bahasanze.

bimawuwa yanditse ku itariki ya: 19-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka