Abifuza kwandika ibitabo begerejwe inzu yabibafashamo ‘nta kiguzi’

Inzu itunganya ibitabo ikanabishyira ku isoko yitwa IZUBA (Maison d’édition Izuba), irasaba Abanyarwanda bose bafite inyandiko bifuza gutangaza kubegera bakabibafashamo, nta kiguzi.

Bimwe mu bitabo byanditswe bikanatangazwa na Edition Izuba
Bimwe mu bitabo byanditswe bikanatangazwa na Edition Izuba

Byatangarijwe abatuye mu Karere ka Huye tariki 13 Werurwe, ubwo abahagarariye iyi nzu babagendereraga, bakabasobanurira uko bakora, bakanabagaragariza bimwe mu bitabo bamaze gushyira ku isoko.

Jean-Luc Galabert, umwe muri bane bashinze Inzu IZUBA, yasobanuye ko yatangiye gukora muri 2002, ikorera mu Bufaransa.

Igitabo cya mbere yakoze ni icy’umufaransa Jean Paul Gouteux, La Nuit Rwandaise, cyagaragazaga uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mwaka wa 2007 ni bwo iyi nzu yatangiye gukora neza. Yari ifite intego yo guha urubuga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ngo babashe kugaragaza akababaro bafite ku mutima.

Abitabiriye ibiganiro bya Edition Izuba barebye bimwe mu bitabo yanditse
Abitabiriye ibiganiro bya Edition Izuba barebye bimwe mu bitabo yanditse

Guhera mu mwaka ushize wa 2018, yimuriye icyicaro mu Rwanda, none ubu ifite intego yo gufasha abafite ibyo bashaka gutangaza mu ngeri zose.

Jean-Luc agira ati “Dufite intego yo kuzajya dukora tukanatangaza ibitabo byo mu ngeri zose zigamije kubaka u Rwanda, byaba ibitekerezo ku muryango nyarwanda, byaba ibivuga ku rukundo cyangwa ibisigo. Mbese ibitabo bikubiyemo ibitekerezo by’abanyabwenge b’Abanyarwanda b’iki gihe.”

Umwanditsi Antoine Mugesera avuga ko mu bitabo bigera kuri 20 Inzu IZUBA yamaze gutangaza harimo ibye bitatu.

Yasabye abanyehuye, nk’abantu batuye mu mujyi w’Abanyabwenge, kuko urimo amashuri menshi, yaba ayisumbuye na za kaminuza, gufatira ku mahirwe babonye yo kwandikirwa n’iyi nzu IZUBA, kuko nta kiguzi isaba, bakagaragaza ibitekerezo byabo.

Ati “Igitabo ntukicarane mu kabati kawe kandi cyashoboraga gusomwa n’abantu benshi. Inzu Izuba yo ifite n’akarusho k’uko igitabo banditse bakanagitangaza kimenywa n’isi yose. Bakira inyandiko zanditse mu gifaransa, mu cyongereza no mu kinyarwanda.”

Abanyehuye bitabiriye kumva ibya Edition Izuba si benshi kuko ngo abanyeshuri bo muri kaminuza bari mu biruhuko, ariko abitabiriye batashye batekereza uburyo na bo bakwandika ibitabo
Abanyehuye bitabiriye kumva ibya Edition Izuba si benshi kuko ngo abanyeshuri bo muri kaminuza bari mu biruhuko, ariko abitabiriye batashye batekereza uburyo na bo bakwandika ibitabo

Mu bitabiriye kumva iby’imikorere y’Inzu IZUBA, hari abatashye biyemeje kwandika ibitabo kuko basanze batakwitesha amahirwe begerejwe.

Uwitwa Evode Kalima, uvuga ko mu kazi akora yagiye akora inyigo nyinshi, ngo agiye kureba ukuntu yazibyaza ibitabo byazagirira akamaro abantu benshi.

Ati “ibyo umuntu akora abishyikiriza ababimusabye, ariko ashobora no kubibyaza igitabo wenda cyanditse mu buryo bw’inkuru, ihereye ku kintu gifatika.”

Inzu IZUBA ivuga ko nta kiguzi isaba uzanye inyandiko yifuza gutangaza, ariko bumvikana ko 50% by’amafaranga azavamo azaba ay’icapiro, 10% akazaba ay’umwanditsi, asigaye akaba ay’inzu yamufashije gukora igitabo n’abazakigurisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Murakoze cyane Nibwo nkisoma iyi nkuru ariko najyaga ni fuza guhura na ba mfasha mu bwanditsi
Bwajye ni bura ibitekerezo byajye birenge imbibi bisakare hose
mu rwanda hari abanditsi benshi ariko hari ibibazo dukunda kwibaza nibi:ni bande bo kudushyigikira twabasanga hehe ese koko biteguye ku dushyigikira
Muri macye rero nishimye no kubona iyo nzu itunganya ibitabo ahari haricyo izamara murakoze.

Ikibazo na babaza adress zabo ni zihe contact,emaill zo ni zohe?.

Bizimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-01-2023  →  Musubize

Murakoze kuri iyi nkuru.
Twabasabaga ariko ko mwaturangira iyi nzu Maison d’édition IZUBA.MURAKOZE

Jeanne d’Arc yanditse ku itariki ya: 20-03-2020  →  Musubize

Muraho, muduhe contacts za Edition Izuba. Murakoze

Joel Kubwimana yanditse ku itariki ya: 5-07-2019  →  Musubize

Cette Editions vient à temps opportun où au Rwanda nous avons peu d’editions et celles qui s y trouvent sont très chères.
Je vous serais très oblige de m’envoyer l’ adresse de cette edition.
Merci

Cumu KAYUMBA yanditse ku itariki ya: 25-03-2019  →  Musubize

ndashimira cyane ubwo bufasha buzatuma abafite inzozi zo kwandika bazigeraho.

MUHAVU RICHARD yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Dear Joyeuse, mwatubwira uko umuntu yagera kuri iyo maison d’edition. Nta contact zabo zigaragara mu nkuru yanyu.
Murakoze

Cyprien yanditse ku itariki ya: 17-03-2019  →  Musubize

Ikibazo nuko Abanyarwanda badakunda kwandika cyangwa gusoma ibitabo.Birababaje cyane.Urugero,abanyarwanda bafite bible iwabo ni benshi cyane.Nyamara abayisoma ni bake cyane.Bayitunga imuhira nk’umutako.Nyamara Imana yaduhaye Bible kugirango tuyisome kugirango tumenye ibyo idusaba.Bible itubwira ibyerekeye "the future" (uko ejo bizaba bimeze).Urugero,bible ivuga ko Imana yashyizeho umunsi w’imperuka nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 17:31.Kuli uwo munsi,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2:44 havuga.Izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

gatare yanditse ku itariki ya: 16-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka