Abifuza kurushinga baributswa ko urugo ruharanirwa rutikora

Padiri Eric Twizigiyimana wo muri Paruwasi Gatolika ya Ngoma, akaba ashinzwe Komisiyo y’umuryango muri Diyosezi ya Butare, asaba abiyemeje kubana nk’umugore n’umugabo kuzirikana ko buri wese agomba kuzana imbaraga ze mu kurwubaka, kuko rutikora.

Imiryango yigishijwe uko ingo zitabwaho inahabwa seritifika
Imiryango yigishijwe uko ingo zitabwaho inahabwa seritifika

Yanabyibukije abakirisitu bo muri Diyosezi ya Ngoma, mu gitambo cya Misa yatuye ku cyumweru tariki 6 Kanama 2023, cyabayemo gusoza ku mugaragaro amasomo ku kwita ku ngo.

Mu nyigisho ye Padiri Twizigiyimana yibukije ko nk’uko imodoka igira diregisiyo, igakenera n’uyikoresha ngo ayihe icyerekezo, n’abagize urugo bakwiye gufatanya, bagaha icyerekezo urugo rwabo.

Yaboneyeho gusaba abagore bumva ko abagabo bagomba kubaha byose, icyabo kikaba kwitwa abagore gusa mu ngo batakoreye, cyangwa abagabo bamwe na bamwe bifata nk’abahungu bakuru b’abagore babo, kubireka kuko bisenya ingo.

Yagize ati “Hari abitwaza ngo umugabo yanshatse, ni we uzamenya urugo. Uriya mukobwa ni we wanyinginze, none ubwo anshaka reka ngende tubane, ibindi ni akazi ke biramureba! Nyamara akibagirwa ko urwo rugo ruzamwitirirwa.”

Abitwara gutyo, abagereranya n’ikirondwe ku ruhu rw’inka agira ati “Ikirondwe ni indiririzi. Kiragenda kikarya ibyo gisanze. Ntacyo cyishoboreye ku buryo icyo gikuraho ubuzima gipfuye cyangwa kirwaye na cyo kirarwara cyangwa kigapfa. Hari n’zindi ngero tugenda dutanga ku buryo umuntu yumva ko naramuka atitaye ku rugo rwe, ubuzima bwe ndetse n’ubw’abandi bishobora kuhangirikira.”

Abakurikiranye inyigisho ku kwita ku ngo babifashijwemo n’umuryango wa Joseph Nsengiyumva na Thérèse Uwitonze, uhagarariye komisiyo y’umuryango muri Paruwasi ya Ngoma, ukaba unasanzwe utanga ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe mu muryango Mental Health Dignity Foundation.

Uwitonze avuga ko inyigisho bahaye abiyemeje kuzikurikira zari zishingiye ku myenge itanu, yuhira urukundo rw’abashakanye. Bayise imyenge bayigereranya n’iba kuri ‘arosoir’ yifashishwa mu kuhira imyaka.

Ati “Iyo myenge ni umurimo, kuganira, kubabarirana, kwitananaho ndetse no guhana impano kugira ngo dukomeze gushimishanya. Ni ukuvuga ngo icyo nkeneye nzakimubwira na we icyo akeneye akimbwire tunarebere hamwe uko tukigeraho hanyuma tubabarirane igihe hari ibitagenze neza, duhane impano kugira ngo dushimishanye, ikindi twitananeho.”

Mu kwigisha kandi ngo basanze hari abantu bagerageza kugirana ikiganiro mu ngo aho kububaka kikabasenya, kuko baba batazi uko baganira. Ngo babagaragarije ko mu kuganira umuntu yirinda imvugo ihutaza mugenzi we.

Abakurikiye izi nyigisho bavuga ko bazijemo atari ukubera ko bari babanye nabi cyane, ariko ko zabafashije kurushaho kubyitwaramo neza.

Vestine Maniraguha ati “Nta kiganiro twagiranaga n’umugabo wanjye. Icyo mbonye gikenewe nkabikora ntamugishije inama. Aya mahugurwa yatumye dusigaye dufatanya, kandi byazanye impinduka mu mibanire yacu.”

François Maniraguha na we ati “Inyigisho nakurikiye zanyeretse ko buri wese mu bashakanye aba afite ubutumwa kuri mugenzi we.”

Ingo zasoje amasomo ni 22 n’ubwo hari hatangiye nyinshi mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka ushize wa 2022.

Bwari ubwa kabiri muri iyi Paruwasi ya Ngoma haba bene izi nyigisho, kandi barateganya gukomezanya n’abandi benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka