Abifuza guhungabanya umutekano wacu ntibabigeraho - Minisitiri Gasana

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, avuga ko hari abahora bakubita urutoki ku rundi bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko bidashoboka mu gihe Abanyarwanda bashyize hamwe mu kuwurinda.

Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana aganira n'abatuye Rubavu
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana aganira n’abatuye Rubavu

Minisitiri Gasana yabitangaje mu gihe hasozwaga ubukangurambaga bwo guteza imbere umutekano n’isuku, aho mu Ntara y’Iburengerazuba Akarere ka Rusizi kaje ku mwanya wa mbere naho mu mirenge igize iyo Ntara uwa Rubavu uba uwa mbere uhembwa imodoka.

Minisitiri Gasana washyikirije imbodoka Umurenge wa Rubavu, yahumurije abaturiye umupaka w’gihugu cya Congo.

Ati "Hakurya aha bahora bakubita urutoki ku rundi bashaka kuduhungabanyiriza umutekano, ariko uwabivuga uwo ari we wese ntiyabigeraho mu gihe imbere mu gihugu dushyize hamwe, ibyo yavuga byagarukira ku mupaka ntibyakwinjira iwacu, kuko bigiye kwinjira iwacu ya makuru yamenyekana ku gihe ibikorwa byo kubungabunga umutekano bigakorerwa ku gihe."

Yongeraho ko umutekano utagerwaho umuturage atabigizemo uruhare, ashimira abaturage bagira uruhare mu kuwurinda, bagafatanya n’inzego z’umutekano.

Avuga ko isuku nke nayo yangiza umutekano, asaba kuyiteza imbere kuko ahari isuku nkeya haboneka n’indwara zishyira abaturage mu kaga, bigatuma umutekano wabo uhungabana.

Umurenge wahize iyindi kugira isuku n’umutekano mu Ntara y’Iburengerazuba ni Umurenge wa Rubavu, wahozemo ibibazo by’umutekano mucyeya uterwa n’abasore bambura abantu ibyabo, isuku nkeya hamwe n’ibikorwa byo gucora ibicuruzwa, byinjizwa mu rwanda binyuranye n’amategeko.

Minisitiri Gasana avuga ko kuba uhembwe mu kugira isuku n’umutekano, bitanga isomo ku yindi mirenge ko kurinda umutekano bishoboka.

Ati "Mu bihe byashize hano byagiye bigaragara ko hari ibikorwa bihungabanya umutekano, ariko biraboneka ko byashakiwe umutekano, uko Rubavu babikora bikwiye kubera abandi urugero bikagerwaho."

Akomeza agira ati "Abanyarwanda barabizi ko iminsi y’igisambo ari 40, ukora ibikorwa bihungabanya umutekano yibuke ko atabikora rimwe, kabiri cyangwa gatatu. Ababikora bafite imbaraga zo gukora kandi hanze aha hari akazi, twabagira inama yo gushaka ibyo bakora aho guhungabanya umutekano w’abandi."

Imodoka yashyikirijwe Umurenge wa Rubavu
Imodoka yashyikirijwe Umurenge wa Rubavu

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko amarushanwa y’isuku n’umutekano hibanzwe ku gushakira umuti umutekano, ituze n’umudendezo by’abaturage, ibibazo bibangamiye isuku n’umwana mu mikurire, hamwe no kurwanya umwanda.

Harerimana E. Blaise, Umuyobozi w’Umurenge wa Rubavu, avuga ko gahunda y’isuku n’umutekano itarangirira mu guhabwa igikombe, ko ahubwo batangije indi gahunda yiswe "Njye nawe mu mujishi w’iterambere", igamije kwihutisha iterambere ry’abaturage ndetse no kwimakaza isuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka