Abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari mu buyobe – Minisitiri Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyamasheke mu Mirenge ya Kagano na Karambi, aganira n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku bibazo by’umutekano.

Akigera mu Karere ka Nyamasheke, yakiriwe n’umuyobozi w’akarere aho yagaragaje uko ubuzima bw’akarere buhagaze. Umuyobozi w’akarere yagaragaje ko umutekano uhari usibye ibintu bike bigerageza kuwuhungabanya birimo urugomo ruturuka ku bantu bakoresha ibiyobyabwenge, amakimbirane mu ngo akunze kuvamo gukubita no gukomeretsa n’ibindi.

Nyuma yo kugaragarizwa ishusho y’umutekano muri rusange, umuyobozi w’inkeragutabara mu Ntara y’Uburengerazuba, Maj. Gen. Eric Murokore, yagarutse ku mutekano, ashimira abaturage uburyo bicungira umutekano ariko avuga ko hari abatishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho. Yavuze ko mu cyumweru gishize hari abantu banyuze mu kiyaga cya Kivu binjira mu Rwanda bashaka guhungabanya umutekano nubwo ngo ibyo bifuzaga batabigezeho.

Maj. Gen. Murokore yavuze ko abo bantu binjiye mu Rwanda ariko ngo aho bari barimo kwicuza icyabazanye. Yavuze ko kwinjira byaboroheye ariko ngo gusohoka byarabakomereye. Yasabye abaturage gukomeza kuba maso mu gukumira no guhashya abanzi bashaka guhungabanya umutekano n’iterambere ry’u Rwanda. Yijeje abaturage ko umutekano w’u Rwanda urinzwe kandi nta muntu ushobora kuwuhungabanya. Yavuze kandi ko ababigerageza nta mbaraga bafite nk’izo ingabo z’u Rwanda zifite. Maj. Gen. Eric Murokore yavuze ko ntawe uzagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda ngo atahe amahoro.

Ati "Ugerageza kudukora mu jisho tuzarikuramo."

Abayobozi b’inzego z’ibanze barimo ab’imidugudu, utugari n’ab’imirenge bijeje ubufatanye mu mutekano n’iterambere ry’akarere, bavuga ko bazakomeza kuba maso bakaza amarondo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yatinze ku iterambere ry’abaturage abasaba kutarangazwa n’abifuza kubarangaza.

Yunze mu rya Maj. Gen. Eric Murokore, avuga ko “Abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari mu buyobe”. Yashimiye abaturage uburyo bacunga umutekano abasaba gukomereza aho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubundi ndibaza abobakora ibyo baba bifuza ik

niyomugabo olivier yanditse ku itariki ya: 31-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka