Abidjan: Perezida Kagame yitabiriye inama ya ‘Africa CEO Forum’
Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame yageze i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yitabiriye inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitiki baturutse muri Afurika no hirya no hino ku Isi, Africa CEO Forum.

Africa CEO Forum y’uyu mwaka yanitabiriwe n’abarimo Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal, Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.
Abakuru b’ibihugu bari bugaragaze ibikwiriye kuranga abayobozi bo mu gihe kizaza ku Mugabane wa Afurika, cyane cyane muri iki gihe buri gihugu kireba inyungu zacyo, ibituma uyu munsi Guverinoma z’ibihugu bya Afurika zigorwa no kwifatira ibyemezo.
Muri iyi nama Perezida Kagame ari mu Bakuru b’ibihugu bari bugire uruhare mu kiganiro kigaruka ku mirongo migari ya politiki, ibikorwa n’imiterere y’abantu ikenewe bijyanye n’aho Isi igeze uyu munsi.
Byitezwe ko muri iyi nama y’iminsi ibiri, hazaberamo ibiganiro bigamije kurebera hamwe uruhare rw’urwego rw’abikorera mu iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

Iyi nama igiye kubera muri Côte d’Ivoire, mu gihe iheruka umwaka ushize wa 2024 yari yabereye mu Rwanda, rwaherukaga kuyakira ku nshuro ya mbere mu 2019.
Icyo gihe Perezida Kagame yagaragaje ko abatuye Afurika bakwiriye kubyaza umusaruro amahirwe umugabane ufite.
Yagize ati “Uyu munsi hafi 20% by’abatuye Isi ni Abanyafurika. Mu 2050, bazaba ari 25%. Muri iki kinyejana, Afurika izaba umugabane ukomeye mu bukungu, ariko kugira ngo tugere ku iterambere, tugomba kuzamura imyumvire yacu.”
Biteganyijwe ko iyi nama yitabirwa n’abasaga 2,000 barimo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abashoramari n’abayobozi mu nzego za Politiki baturutse muri Afurika no mu bindi bice binyuranye ku Isi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’iyo nama igira iti “Afurika mu Isi Ishingiye ku Mibanire Ibarirwamo Inyungu: Ese Amasezerano Mashya Hagati ya Leta n’Abikorera Ashobora Kugeza Afurika ku Ntsinzi?”
Inama nk’iyi y’ubutaha biteganyijwe ko izabera mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2026.

VIDEO - Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko nta kibazo afitanye na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame nk'uko abantu bashobora kuba babitekereza ko bafitanye amakimbirane, biturutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi… pic.twitter.com/kuuYw125hu
— Kigali Today (@kigalitoday) May 12, 2025
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|