Abepiskopi Gatolika basabwe gufasha mu kwegeranya ubushobozi bwo kwagura Ingoro ya Bikira Mariya

Abepiskopi ba Diyosezi Gatolika zo mu Rwanda basabwe gufasha mu bukangurambaga bwo kwegeranya amafaranga miliyari eshatu na miliyoni magana atanu akenewe mu kwimura abafite ibikorwa ahazagurirwa Ingoro ya Bikira Mariya, i Kibeho.

Byagarutsweho nyuma y’igitambo cya Misa ijyanye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 42 amabonekerwa amaze abaye mu Rwanda, kuko aya mbere yabaye tariki 28 Ugushyingo 1981, naho aya nyuma akaba tariki 28 Ugushyingo 1989.

Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda baherutse guhurira i Kibeho
Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda baherutse guhurira i Kibeho

Mu ijambo rye, Musenyeri Célestin Hakizimana, umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, yavuze ko batangiye ubukangurambaga bwo kwegeranya ayo mafaranga mu gitambo cya Misa cyo ku itariki ya 31 Gicurasi 2023, bizera ko hamwe n’abazaza i Kibeho tariki 15 Kanama bazabukomeza hanyuma bakazabusoza tariki 28 Ugushyingo 2023, ariko ngo amafaranga bamaze kwegeranya aracyari makeya cyane.

Kugeza ku itariki 27 Ugushyingo 2023, konti zo kwakiriraho ayo mafaranga zariho miliyoni 100, ibihumbi 295 n’amafaranga 86, amayero ibihumbi 12 n’155 ndetse n’amadorari 145.

Yakomeje agira ati "Twatangiye mu kwezi kwa gatandatu, abapadiri bati ntacyo ndi bubwire abakirisitu banjye kandi turi gutegura ubupadiri, bati ntacyo ndi bubwire abakirisitu banjye turi gutegura amasakaramentu, bati ntacyo ndi bubwire abakirisitu banjye turi kubaka santarari."

Yunzemo ati "Ndasaba amadiyosezi kudufasha kurushaho gutunganya iki gikorwa. Buri wese atange icyo ashoboye, ibindi Bikira Mariya azabyikorera."

Nta gushidikanya ko ubutumwa bwe bwumviswe kandi buzashyirwa mu bikorwa kuko Abepiskopi ba Diyosezi Gatolika zose zo mu Rwanda bari bahari, uretse umwe wo muri Diyosezi ya Byumba.

Karidinari Antoine Kambanda, Arikieskopi wa Diyosezi ya Kigali, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda kuri ubu, yasabye abo bepiskopi kuzajya baza kwizihiza umunsi mukuru w’amabonekerwa, bose.

I Kibeho hateranira abantu baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku Isi
I Kibeho hateranira abantu baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku Isi

Yagize ati "Uko bishoboka tujye duhurira hano mu kwizihiza uyu munsi ukomeye muri Kiliziya y’u Rwanda."

Biteganyijwe ko ubwo abatuye ahazagurirwa Ingoro ya Bikira Mariya bazaba bamaze kwishyurwa, aribwo imishinga 21 y’inyubako zizahashyirwa izatangira kugenda ishyirwa mu bikorwa.

Muri yo harimo kubaka Kiliziya nini, gutunganya inzira ijya ku isoko (isôoko) ya Bikira Mariya, gutunganya inzira y’amashapule, n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka