Abenshi bishimira ko mbatwara, hakaba n’abatinya - Ubuhamya bw’Umumotarikazi

Imyumvire yamaze guhinduka, nta murimo ukigenewe umugabo cyangwa umugore nk’uko byahoze, mu mirimo yahoze yitirirwa abagabo hari irimo gukorwa n’abagore, ndetse bakarushaho kuyinoza. Urugero twavuga nk’umwuga w’ubumotari, gutwara igare, gutwara imodoka nini (bisi, amakamyo…).

Mutuyeyezu Alice ari mu kazi
Mutuyeyezu Alice ari mu kazi

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yari ahagaze ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, abamotari barimo umumotarikazi umwe baje babyiganira abagenzi.

Abantu benshi mu bashakaga gutega, wabonaga barangariye uwo mukobwa wicaye kuri moto ashaka abagenzi, batangaye cyane, umwe ati “Eh! Ni ubwa mbere mbonye umukobwa ukora ubumotari, buriya yatwara umuntu akamugeza Nyabugogo bataguye?”

Mu gihe bamushidikanyagaho, bagenzi be b’abahungu bahuje uwo mwuga, babwira Kigali Today ko uwo mukobwa abarusha kunoza umwuga, kuko ngo atwara abagenzi yitonze kandi yubahiriza amategeko y’umuhanda, bavuga ko n’ubwo amaze igihe gito muri uwo mwuga, awukora neza mu bufatanye nabo.

Minani Théoneste ati “Ni byiza uburyo uyu mukobwa yigiriye icyizere biratunezeza, ni umuhanga kandi atwarana ubwitonzi n’ubushishozi. Ukwezi amaze muri aka kazi ntituramwumvaho ikosa mu gukoresha nabi umuhanda, natwe turamufasha iyo abagenzi babonetse ari babiri atwara umwe nanjye ngatwara undi”.

Uwo mukobwa wakomeje gutera abenshi amatsiko, Kigali Today yaramwegereye ayitangariza impamvu yahisemo uwo mwuga, uko awitwaramo n’icyo awutegerejemo, ariko agaragaza n’imbogamizi ahura nazo.

Mutuyeyezu ni umukobwa watinyutse akora umwuga w'ubumotari
Mutuyeyezu ni umukobwa watinyutse akora umwuga w’ubumotari

Uwo mukobwa w’imyaka 30 yitwa Mutuyeyezu Alice, uvuka mu Murenge wa Ndora Akarere ka Gisagara, ukorera mu Mujyi wa Kigali mu cyerekezo cya Kacyiru-Nyabugogo no kwa Rubangura, avuga ko akirangiza amashuri yisumbuye yavuye iwabo i Gisagara aza i Kigali ashakisha imibereho.

Mu buhamya bwe, yavuze ko ubwo yarangizaga kwiga, yashakishije amafaranga mu mirimo inyuranye abonye ko itarimo kumwungura nk’uko abyifuza, ahitamo kwerekeza iy’ubumotari.

Ati “Nkirangiza amashuri yisumbuye nahanze imirimo inyuranye irimo na Cantine, mbonye ko bitari kugenda neza, ndavuga nti uwajya no mu kimotari nkagerageza, ni muri urwo rwego mumbona kuri moto”.

Arongera ati “Kugira ngo mbigereho, nagiye muri auto-école niga amategeko y’umuhanda, mbonye provisoire niga na moto, nibwo nagiye mu kizamini incuro ya mbere ndatsindwa, ntsinda ku ncuro ya kabiri”.

Uwo mukobwa avuga ko hari ubwo bamwe mu bakiriya bishimira ko abatwara, ariko hakaba n’abandi banga ko abatwara kubera kutamwizera nk’umukobwa.

Ati “Abakiriya baba bafite amatsiko yo kumva uko umukobwa atwara, baza bavuga bati reka tujyeho twumve uko utwara, hakaba n’abatinya ko mbatwara ngo ndabagusha”.

Mutuyeyezu Alice avuga ko abakobwa bakora ubumotari mu Mujyi wa Kigali bamaze kurenga kuri 20
Mutuyeyezu Alice avuga ko abakobwa bakora ubumotari mu Mujyi wa Kigali bamaze kurenga kuri 20

Mutuyeyezu akimara kubona Perimi, ngo yegereye imwe mu makampani acuruza moto, abasaba ko bayimuha agakora abishyura, ngo bahise bamwumva vuba bamuha moto nshya, ari nayo arimo gukoresha muri iki gihe, aho yihaye intego yo kuba yamaze kuyishyura mu mwaka umwe.

Ati “Negereye Kampani icuruza za moto barayimba, nzakora nishyura mu gihe cy’umwaka umwe. Muri aka kazi mazemo ukwezi kumwe, amake ncyura ku munsi ni 8,000FRW, ubu natangiye kuyishyura kandi intego mfite mu mwaka umwe nzaba namaze kuyishyura ibe iyanjye”.

Mutuyeyezu usengera muri ADEPR, umunsi we w’akazi ni saa kumi n’ebyiri z’igitondo akagasoza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ati “Impamvu ntaha kare n’uko ndi umukobwa, mba mvuga ngo ibyo ari byo byose mu ijoro hari ibyampungabanya”.

Abajijwe umugenzi yishimira gutwara, hagati y’umugore n’umugabo, yagize ati “(Aseka) ni umugabo, umugabo aragutinyura akaguha courage”.

Yagarutse ku mbogamizi ahura nazo mu kazi, avuga ko hari abaca intege abakobwa bakora uwo mwuga, ngo ni akazi katari akabo ngo ni ak’abahungu, agaragaza n’ibyiza abona muri ako kazi.

Ati “Ikitwubaka mu kazi, ni ubwo harimo ibibi ariko harimo ibyiza byinshi, hari abaza bagutera akanyabugabo bakubwira ko ugiye guhindara ubuzima, bityo nawe ukagira courage ukavuga uti, uko byagenda kose ejo ni heza”.

Mutuyeyezu avuga ko saa kumi n'ebyiri z'umugoroba aba yarangije akazi
Mutuyeyezu avuga ko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aba yarangije akazi

Yavuze ko mu bantu bamufasha kugera ku ntego ye harimo n’ababyeyi be, ati “Ababyeyi banjye ntabwo banciye intege ahubwo bumvaga bitangaje, ubu numva Imana ibimfashijemo naba umuntu ukomeye, nkigira. Ndimo gutegura no gukorera Catégorie B”.

Mutuyeyezu yagize ubutumwa agenera abakobwa (Abagore), ati “Icyo nabwira abandi bagore, ni ugutinyuka bakaza tugashaka amafaranga, duharanira kwigira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka