Abemeye kugaruza imitungo ya Leta yaburiwe irengero ntibazakurikiranwa

Umushinjacyaha wa Repuburika, Martin Ngoga, aratangaza ko abemeye kugaruza umutungo wa Leta bari bashinzwe ariko raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta ikagaragaza ko waburiwe irengero batazakurikiranwa n’amategeko.

Ngoga yatangaje ko bagaruje amafaranga ya Leta ku hagaragaye ibibazo byose, ndetse n’imisoro yari yaraburiwe irengero iragaruzwa. Yakomeje avuga ko byose byatewe n’uburangare bw’abadakurikirana neza imirimo ya Leta.

Ati: “Kunyereza umutungo wa Leta ntabwo bikiri ikibazo kinini kuko hari uburyo bwo kubikurikirana, ibi ntabwo bikiremereye igihugu”.

N’ubwo nta mazina y’abagaragaweho n’ayo makosa yashyizwe ahagaragara, byagaragaye ko benshi batakurikiranye ikoreshwa ry’imari ya Leta mu mirimo itandukanye, nk’uko y’umugenzuzi w’imari wa Leta, Jules Marus Ntete yabitangaje.

Mu byaha byagaragaye ni aho abenshi batatangaga 30% y’imisoro ku amasoko batsindiye. Abo ibyo byagaragayeho bategetswe kwishyura amande agera ku bihumbi 500; nk’uko byatangajwe kuri uyu wa gatanu tariki 08/06/2012 mu kiganiro n’abanyamakuru kigamije gutanga umwanzuro w’ubushinjacyaha ku byavuye mu bushakashatsi bwakozwe na komisiyo y’umutwe w’abadepite bashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutugo wa Leta (PAC).

Ku madosiye 418 yashyikirijwe ubushinjacyaha kuva muri 2007 kugeza muri 2010, amaze gufatirwa imyanzuro ni 302, harimo n’amadosiye icyenda y’abashikirishijwe urukiko rwa gisirikare. Miliyoni zirenga 134 nizo zimaze kugaruzwa mu ihazabu yaciwe, imisoro n’andi mafaranga.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka