Abemeramana barasabwa kumva ko kuboneza urubyaro ari gahunda y’Imana

Abagize urugaga ruhuza amadini n’amatorero rushinzwe ku kubungabunga ubuzima (RICH), baratangaza ko buri mwemeramana agomba kumenya ko kuboneza urubyaro, uretse kuba ari gahunda ya Leta, ariko ari n’iy’Imana.

Abanyamadini bavuga ko bateguye imfashanyigisho ku kuboneza urubyaro, ishingiye ku bitabo bemera
Abanyamadini bavuga ko bateguye imfashanyigisho ku kuboneza urubyaro, ishingiye ku bitabo bemera

Ikibazo cyo kuboneza urubyaro akenshi usanga kitavugwaho rumwe n’abanyamadini n’amatorero, ahanini bitewe n’uburyo butandukanye bukoreshwa ku bashaka kuboneza urubyaro, burimo gufata ibinini, inshinge, agapira gashyirwa mu kuboko kw’umugore, agashyirwa muri nyababyeyi, ndetse n’ubwo gufunga burundu abagabo.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaraza ko kuboneza urubyaro bigeze kuri 64% ku bashakanye, ku buryo bwose, ariko ku buryo bwa kizungu bikaba bigeze kuri 58%, nubwo hari ababyeyi bagera kuri 14%, bifuza kuboneza urubyaro ariko ntibabibone.

Ibibazo ngo biracyagaragara cyane ku bangavu batwara inda zitateguwe, hamwe n’abandi bantu bagifite imyumvire ikiri hasi ku bijyanye no kuboneza urubyaro, ari naho hazamo abashingira ku myemerere y’amadini basengeramo.

Albertine Nyiraneza ni Pasiteri mu Itorero rya EPR, avuga ko mu rwego rwo gufasha abayoboke babo kurushaho gusobanukirwa no kwita ku buzima bwabo, abanyamadini bose bateguye imfashanyigisho ishingiye ku bitabo bemera.

Ati “Ikintu cya mbere dushimangira, ni uko buri muntu wemera Imana agomba kumenya ko kuboza urubyaro ari gahunda y’Imana, kuko n’Imana ijya kurema umuntu ntabwo yabikoze mu kajagari. Twarebye imirongo ituruka mu bitabo bitagatifu twemera, kugira ngo tunabereke ko Bibiliya yemera ko izo nyigisho zitangwa, kuko ubuzima bw’umuntu bufite agaciro imbere y’Imana, niyo mpamvu tugomba kwigisha abantu bakamenya gufata neza imibiri yabo, no kwita ku buzima bwabo, kuko ari umugambi w’Imana.”

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe imigenzo y’idini n’ibwirizabutumwa mu muryango w’abayisilam mu Rwanda (RMC), Sheikh Ahmed Munyezamu, avuga ko mu myemerere y’idini ya Islam bemera ko Imana yagennye igihe cy’uko umwana wasamwe azavukira, ndetse n’igihe azakurikizwa, ariko kandi ngo ni uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Ati “Muri Islam twemera ko na mbere y’uko wanafashwa n’abaganga, Islam igena ko bishoboka ko habaho uburyo bwo kwiyakana, iyo ibyo bitakwemerera, ushobora no gukoresha agakingirizo. Islam ishinzwe kurinda ubuzima bw’umuntu, yaba ubw’umubyeyi cyangwa n’uwo atwite, bityo niyo mpamvu hariho n’abaganga, kandi ibyemezo abaganga bafata, bifite agaciro mu myemerere y’abayisilamu, kubera ko bafite ubumenyi burenga ubwo abantu baba bafite kuri bo.”

Umukozi ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Joel Serucaca, avuga ko mu bufatanye basanzwe bafitanye n’amadini babasaba gukangurira abaturage kuboneza urubyaro.

Ati “Ubonye uburyo bwa kamere ni bwiza nabwo, ariko ubonye uburyo butagera 100% cyangwa na 90%, ubona ko budatanga amahirwe n’icyizere kiri hejuru, badufasha bakavuga uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro buhari mu Rwanda, umuturage akihitiramo, ariko igikomeye cyane ni ukumvisha abantu ko batagomba kubyara abo badashoboye kurera.”

Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko muri 2024 gahunda yo kuboneza urubyaro mu buryo bwa kizungu, izaba nibura igeze kuri 60%, mu gihe ababyeyi bifuza kuboneza urubyaro ariko ntibabone uburyo, bazaba bageze ku 9% mu 2030.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amadini atangiye kujijuka noneho? Abyemejwe n’ibibazo by’imibereho ikomeye bitubangamiye?

Ibyari ukujijuka no gusirimuka babyitagaubwenge bw’isi... none bamaze kubona ko ubujiji ahubwo ari yo "myumvire ikiri hasi ku bijyanye no kuboneza urubyaro...."

Bizagenda biza. Ikintu cyose kidashingiye kuri logique kitari realistic (kidahuje n’ubuzima tubamo) n’aho cyagirwa ihame (dogme) ryamaze imyaka myinshi ryemerwa, igihe kizagenda kibikuraho buke buke, n’ubwo hari abazaba barabihombeyemo kubera ukutamenya.

Justin yanditse ku itariki ya: 4-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka