Abazunguzayi bafite impungenge z’imibereho mu gihe cya Guma mu Rugo

Abakora akazi kazwi nk’ubuzunguzayi mu Mujyi wa Kigali basanga Guma mu Rugo ari ngombwa kubera ko imibare mishya y’abandura Covid-19 ikomeje kuzamuka mu buryo buteye ikibazo, gusa ngo batewe impungenge n’imibereho yabo muri iki gihe.

Kuba hashize iminsi irenga 40 imibare y’abasangwamo icyorezo ku munsi yiyongera cyane ndetse Umujyi wa Kigali ukaba ukomeje kuza ku isonga mu kugira ubwandu bwinshi, ni byo abawutuye bashingiraho bemeza ko ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byatangiye gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa 17 Nyakanga byerekeranye na Guma mu Rugo byari bikwiye kugira ngo hakomeze gukumirwa ubwandu bushya.

Bavuga ko bagiye kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo iminsi igera ku 10 ya Guma mu Rugo izarangire bavayo aho kugira ngo bazongezwe iyindi kubera kutubahiriza ingamba zashyizweho.

Mushimiyimana Joseline utuye mu Karere ka Nyarugenge akaba akora akazi ko gushakisha ikimutunga mu Mujyi wa Kigali, avuga ko byari bikwiye ko Guma mu Rugo ishyirwaho kuko bari batewe impungenge no kwiyongera k’ubwandu bushya.

Ati “Ni ukuri birakwiye kuko byari bikabije, hamwe natwe twagendaga tukumva ubwoba buratwishe, noneho nkatwe duhetse abana baba batambaye udupfukamunwa ni ikibazo. Ubu rero twiteguye kubahiriza amabwiriza tuguma mu rugo, twajya guhaha wenda twabonye icyo tugura tukambara agapfukamunwa, dusigamo intera ya metero, dukaraba intoki, twubahiriza amabwiriza yose”.

Nyirandayambaje Jeannette wo mu Murenge wa Kimisagara, avuga ko Leta ikwiye kureba uko ibitaho kuko batazoroherwa n’imibereho.

Ati “Nta kundi byagenda ariko bashake ikintu baduha, nkatwe twazunguzaga hano urabona inzara igiye kutwica, abana, amazu y’abandi bagiye guteramo ubwo rero ibintu birakomeye cyane ku buryo twumva badufasha wenda bakaduha ibyo kurya tukubahiriza gahunda za Leta ariko bafite icyo baduhaye kuko nk’udufaranga twakoreraga ntatwo turi bube tukibona”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Mpunga Tharcisse, asaba abantu gukomeza kwitwararika kuko virusi nshya ikwirakwira mu buryo bworoshye.
Ati “Mu bipimo turimo gukora muri iyi minsi birimo biragaragara ko 60% y’abandura bafite iyi virusi nshya nshya ya Delta ari na yo ntandaro y’ubwandu buzamuka cyane, abapfa n’abajya kwa muganga bakiyongera.

Abantu baragirwa inama yo kugabanya ingendo, bakagabanya ibintu bibahuza n’abandi kuko ari byo bituma bandura ukaba ari wo muti wonyine watuma iyi virusi ireka gukwirakwira bikazafasha guhangana n’iyi ndwara no gusubira mu buzima busanzwe.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko Leta ifite inshingano ku baturage bayo ku buryo ntawakwicwa n’inzara kubera ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19.

Mu rwego rwo kwita ku bafite ibibazo by’imibereho, inzego z’ibanze zo mu masibo, mu tugari no mu mirenge zahawe inshingano yo gufasha abo baturage kandi bakabikora mu buryo bwa nyabwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka