Abazi Nyange bahamya ko ari icyitegererezo cy’amateka y’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero n’urubyiruko rwawo, bahamya ko amateka y’Umurenge wa Nyange ari icyitegererezo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ahari hubatse Kiliziya ya Nyange ubu hubatse urwibutso rwa Nyange
Ahari hubatse Kiliziya ya Nyange ubu hubatse urwibutso rwa Nyange

Babishingira ku kuba Nyange yaranzwe n’amateka mabi muri Jneoside yakorewe Abatutsi, aho uwari Padiri mukuru wa Paruwasi Nyange yatanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku Batutsi bari bayihungiyemo, muri Mata 1994 itikiriramo abasaga ibihumbi bitatu harokoka abatagera kuri batanu.

Icyo gihe Padiri Seromba yavugaga ko ngo Abahutu bafite imbaraga bazongera kubaka iyo kiriziya mu minsi itatu gusa, maze aba atanze atyo urugero rubi rwazinuye benshi mu barokotse kongera kwemera ko kiliziya ari inzu y’Imana koko.

Nyuma y’imyaka itatu mu 1997, abacengezi bari muri ako gace ka Nyange bari bagifite umugambi wo gukomeza Jenoside, bateye ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Nyange basaba abanyeshuri kwitandukanye hakurikijwe amoko, ariko baratsembera bavuga ko ari Abanyarwanda.

Abacengezi ntibanyuzwe n’ibyo bisubizo maze batangira kurasa abanyeshuri babatera ubwoba babasaba kwitandukanya baryumaho bakomera ku gihango cy’Ubunyarwanda maze barindwi muri abo bana bahasiga ubuzima.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Gaudence Mukasano, avuga ko amateka mabi ya Nyange yo gusenyera kiriziya ku Batutsi yagaragazaga urwango, ariko nyuma y’imyaka itatu imbuto y’ubwiyunge yari imaze kwera ku buryo abagerageje kongera gucamo ibice Abanyarwanda babonye ko bibeshye ubwo abo bana b’i Nyange baganga kwitandukanya bakurikije amoko.

Agira ati “Imbuto y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabibwe na Leta y’Ubumwe yahise itangira kurumbuka maze mu myaka itatu gusa abashakaga gukomeza inzira yo gutanya Abanyarwanda Babura aho bamenera bakorwa n’isoni bica inzirakarengene”.

Hashinzwe amatsinda y’Ubumwe n’Ubwiyunge ahuje Abanyarwanda bose

Mukasano avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Umurenge wa Nyange wari ufite imanza z’abagize uruhare muri Jenoside zisaga 7,000 kandi zarangijwe hafi ya zose kuko hasigaye izitagera kuri 40, ibyo bikagaragaza ubutabera bwunga bwageze ku ntego yabwo.

Nyuma yo kurangiza ibihano kandi abakoze Jenoside, abasezerewe mu ngabo, abari abacengezi n’abarokotse Jenoside bibumbiye hamwe bahabwa inyigisho z’ubumwe n’Ubwiyunge bashyiraho amatsinda agamije gufatanyiriza hamwe kwiteza imbere, ubu babanye neza nk’abavandimwe nta rwikekwe.

Agira ati “Abo bose ubu bahuriye mu itsinda ryitwa Imboni. Bafite umurima w’amahoro bahingamo bose muri iryo tsinda kandi ibivuyemo byose bigirira akamaro uwo ari we wese, hari n’ibindi bikorwa bakora kandi bigamije kubaka ubumwe ku buryo ari urugero rw’uko ubumwe bwagezweho”.
Amatsinda y’Ubuuwe n’ubwiyunge kandi akora ibikorwa by’urukundo byo kubakira abatishoboye baba abarokotse Jenoside cyangwa abakoze Jenoside cyangwa imiryango yabo.

Urubyiruko rwarahagurutse rwiyemeza kurwanya amacakubiri

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyange ruvuka mu miryango y’akoze Jenoside n’iyarokotse Jenoside na rwo rugaragaza ko rufite inyota yo kurwanya uwo ari we wese washaka kongera gutoba imibanire myiza y’Abanyarwanda imaze kugerwaho.

Umusore w’imyaka 30 wari wo mu Murenge wa Nyange, avuga ko umuryuango we washize ariko akarokoka nyuma akisanga mu buzima bwo kutagira umuryango, ariko nyuma y’ibiganiro by’isanamitima yemeye kubana n’abamwiciye umuryango.

Ni ibintu ahamya ko bitari byoroshye ariko byashobotse kandi ubu nta kintu bimutwaye kuko icyo akeneye akibonera kuri abo bavandimwe bashya abana nabo.

Agira ati “Abagifite urwikekwe bakwiye guhindura ibitekerezo kuko ayo ni amateka kandi akwiye kutwigisha uko tubaho, kuko ni yo tumenyeraho aho amacakubiri yaturutse ahubwo tukaba Umunyarwanda umwe”.

Asaba urubyiruko rw’Abanyarwanda baba hanze kudaha amatwi ibyo bumva bitari ukuri ahubwo bagacukumbura ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, nabo ubwabo bakaba baza kwirebera kugira ngo batange umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Undi musore wo mu muryango wakoze Jenoside avuga ko atashimishijwe no kumva ko se umubyara yakoze Jenoside ariko bitabujije ko agomba kubaho nk’abandi Banyarwanda, agasaba urubyiruko kwigira ku mateka kugira ngo bahindure imitekerereze n’uburyo bushya bw’imibereho izira amacakubiri.

Agira ati “Amateka yacu ntawe wundi tuyasangira, ni ayacu nyine twebwe urubyiruko dukwiye kuyigiraho kuko ni byo bizatuma ibyabaye bitazasubira ukundi ariko nitutayigiraho tuzaba twongera kwishyira ahabi”.

Abasebya u Rwanda baribeshya kuko hari ibifatika byagezweho bikwiye kubabera urugero

Mukasano avuga ko Amateka ya Nyange n'aho igeze yiyubaka bikwiye kubera urugero abasebya ubuyobozi bw'u Rwanda
Mukasano avuga ko Amateka ya Nyange n’aho igeze yiyubaka bikwiye kubera urugero abasebya ubuyobozi bw’u Rwanda

Mukasano avuga ko ibikorwa u Rwanda rumaze kugeraho bishyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda ari byinshi ku buryo abasebya u Rwanda bakwiye guhindukira bakareba aho ruvuye n’aho rugeze.

Agira ati “Niba uyu munsi umugore w’umugabo ufungiye icyaha cya Jenoside atarirukanwe ku kazi kubera ibyaha by’umugabo we, umwana we ntiyimwe ishuri kubera ibyaha bya se, uwarokotse Jenoside n’uwayikoze tukaba tububakira bose, tukabaha inka bose, ubwo abavuga ko mu Rwanda nta bumwe buhari wababwira ikindi giki”?

Umurenge wa Nyange waranzwe n’amateka mabi muri Jenoside na nyuma yayo kandi wongeye kwiyubakam kuko ubu Nyange yubatsemo Igicumbi cy’Intwari z’Imena zirimo n’abarokotse ibitero by’abacengezi, kiliziya ya Nyange na yo yarongeye irubakwa.

Ubu Nyange ikorerwamo ubukerarugendo bushingiye ku mateka, hagamijwe gukomeza gusobanurira Abanyarwanda n’abanyamahanga aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka