Abayobozi mu nzego z’ibanze biyemeje gushyira imbaraga mu miyoborere idahutaza abaturage

Abayobozi mu nzego z’ibanze basaga 70 bo mu turere dutanu mu ntara zinyuranye, barishimira ubumenyi bungutse bemeza ko bagiye gukora impinduka mu miyoborere, barushaho gutanga serivise ikwiye mu baturage.

Abasoje amahugutwa baturutse mu turere tunyuranye mu ntara zose z'igihugu
Abasoje amahugutwa baturutse mu turere tunyuranye mu ntara zose z’igihugu

Ni amahugurwa y’iminsi itanu yaberaga mu Mujyi wa Musanze batangiye tariki 12 asozwa tariki 16 Ukwakira 2020, aho yitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo abayobozi b’Inama Njyanama kuva ku turere kugera ku tugari, abakozi banyuranye ku rwego rw’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imurenge n’utugari, n’abahagarariye inama y’igihugu y’abagore urubyiruo n’abafite ubumuga.

Ayo mahugurwa yateguwe n’Ikigo cya Leta gishinzwe kubaka ubushobozi bw’abakozi n’inzego mu Rwanda (RMI) ku bufatanye n’umuryango ‘Never Again Rwanda’, yahuje abo bayobozi mu turere dutanu ari two Musanze, Huye, Nyagatare, Gasabo na Rutsiro, aho yateguwe nyuma y’ibisubizo byavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku miyoborere y’inzego z’ibanze nk’uko bivugwa na Habimana Kizito, Umuyobozi wungirije wa RMI.

Yagize ati “Amahugurwa asanzwe atangwa, ahubwo igishya cyabaye ni uko RMI ku bufatanye na Never Again Rwanda twagiye mu turere dutanu mu bushakashatsi, tureba niba hari imbogamizi zishobora gutuma imiyoborere myiza itagerwaho.

Ikivuye muri ubwo bushakashatsi aba ari byo duheraho dutegura aya mahugurwa, kugira ngo twongerere ubushobozi abakozi bari muri utwo turere mu rwego rwo kubafasha gukemura ibyo bibazo”.

Habimana Kizito Umuyobozi wungirije wa RMI
Habimana Kizito Umuyobozi wungirije wa RMI

Uwo muyobozi avuga ko mu mahugurwa bahaye abo bayobozi basabwa gukemura ibibazo binyuranye aho umuturage aza ku isonga ry’ibimukorerwa, abayobozi abaturage n’abafatanyabikorwa bagakorera hamwe hagamijwe guteza imbere utwo turere n’abaturage.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye ayo mahugurwa baganiriye na Kigali Today, bemeje ko hari byinshi bungutse bajyaga batitaho mu miyoborere, bavuga ko bagiye gukora impinduka barushaho kwegera abaturage no kubigisha batabahutaza.

Bisengimana Janvier Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, agira ati “Badufashije kurushaho kwegera abaturage tubayobora mu rugendo rw’iterambere, twiga no kuyobora umuturage tutamuhutaza dushingiye ku cyo umuturage yifuza. Imbaraga zacu tugiye kuzishyira mu miyoborere inoze nk’uko tubitozwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika”.

Mu masomo bahawe, hari uburyo bwo kuvangura akazi no kunoza gahunda y’umunsi, biga uburyo bwo kwakira umuturage nubwo yaba uje arakaye, biga n’imicungire y’abakoze no kubagabanya inshingano, gukoresha igihe neza nkuko Gitifu Bisengimana akomeza abivuga.

Arongera ati “Burya kwiga ni uguhozaho, twajyaga tuyobora ariko hari ubwo tunanirwa kunoza gahunda y’umunsi, ya mirimo myinshi ikaba yakubuza kwakira neza uje akugana. Hari ubwo umuturage aza yarakaye ariko wowe ukaba utazi uburyo umwakira muri ubwo burakari bwe, ngo umenye uburyo umuganiriza ave aho akubonyemo icyizere, muby’ukuri ntacyo uba umufashije”.

Abayobozi banyuranye bitabiriye ayo mahugurwa biyemeje guhindura imikorere baharanira iterambere ry'umuturage
Abayobozi banyuranye bitabiriye ayo mahugurwa biyemeje guhindura imikorere baharanira iterambere ry’umuturage

Mugenzi we Dr Nyiramana Aïsha, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye, ati “Ku bantu turi mu nzego z’ibanze mu buyobozi butandukanye, aya mahugurwa yabaye umwanya wo kwitekerezaho, twaricaye twitekerezaho tureba ese ni abahe bayobozi turi bo, ese ni iki abaturage badutegerejeho, biba umwanya wo kumenya uko tugomba kwitwara kugira ngo dutunganye inshingano zacu zo kuyobora abaturage, ubumenyi dukuye hano tugiye kubushyira mu bikorwa, dushyira umuturage ku isonga”.

Umuyobozi w’Umuryango Never Again Rwanda Dr Joseph Nkurunziza, yagarutse ku mikorere y’uwo muryango utegamiye kuri Leta, avuga ko mu myaka 18 umaze ushinzwe waharaniye kubaka amahoro, imiyoborere n’ubushakashatsi no kubaka ubushobozi bw’urubyiruko.

Yemeza ko imiyoborere ihinduka hagendewe ku mibereho yabaturage, ari yo mpamvu bakomeza guhugura abayobozi.

Umuyoboizi w'umuryango Never Again Rwanda Dr Joseph Nkurunziza
Umuyoboizi w’umuryango Never Again Rwanda Dr Joseph Nkurunziza

Agira ati “Ibintu bijyanye n’imiyoborere birahinduka ukurikije imibereho y’abaturage, imyumvire yabo, uko batera imbere mu bukungu, ni yo mpamvu abayobozi baba bagomba kwihugura bajyanye n’icyerekezo igihugu kiganishamo abaturage”.

Arongera ati “Ni muri urwo rwego ubushakashatsi twakoze bwagaragaje ko hakenewe kongera ubushobozi mu nzego z’ibanze, kugira ngo ibyo bakoraga barusheho kubinoza kuko byagaragaye ko abaturage batangiye kugira uruhare mu bibakorerwa, aho bigeze ku yindi ntera ugereranyije n’imyaka ishize”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yasabye abasoje amahugurwa kuzamura abaturage mu cyerekezo imiyoborere yerekezamo, baharanira kuzuza inshingano zabo no kugira uruhare mu mibereho y’abaturage.

Ati “Ntabwo ubumenyi muhawe ari ubwo kubika mu kabati, ni ubwo gufasha abaturage kwinjira mu igenamigambi ry’iterambere, kugira uruhare mu bibakorerwa no kugira ijambo mu byo bagezwaho, ndetse no kubazamura mu buryo imiyoborere ibajyana mu cyerekezo cyifuzwa, mwumva uburemere bw’inshingano mwahawe kandi mugerageza no kugira ubudasa mu mikorere”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka