Abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe gukora badasigana

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba gukora badasigana ahubwo bagakora bagamije kuzamura abaturage mu myumvire no mu iterambere.

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi gukora badasigana
Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi gukora badasigana

Yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri mushya Emmanuel K. Gasana n’ucyuye igihe Mufulukye Fred.

Minisitiri Gatabazi yagarutse ku ruhare rwa buri wese uri mu nshingano, agakora atikoresheje, kugira ngo bibafashe gusoza neza inshingano no guhigura imihigo bahize.

Yasabye abayobozi kwirinda gusigana, abibutsa ko umuyobozi akwiye gukora atikoresheje ntashake kubiharira abandi nyamara nawe ari mu nshingano.

Ati “Umuyobozi mushya w’Intara y’Iburasirazuba ni ukumusaba gushyirahamwe na bagenzi be ndetse n’inzego zacu z’abafatanyabikorwa kugira ngo za gahunda Leta yageneye abaturage zishobore kubagezwaho, hatabayemo kuzarira, gutinda, gusigana noneho abaturage bakinjira muri urwo rugendo bazamurirwa imyumvire n’imitekerereze iganisha ku musaruro ukwiriye”.

Abayobozi mu ifoto y'urwibutso
Abayobozi mu ifoto y’urwibutso

Yasabye abayobozi kandi guhora bisuzuma kugira ngo barebe aho bageze mu gushyira mu bikorwa gahunda na Politiki byagenewe kuzamura abaturage.

Ikindi kandi ngo bafite inshingano zo gufasha abaturage, cyane abaturiye imipaka kubona ibyangombwa nkenerwa kugira ngo batajya kubishakisha mu bihugu baturanye.

Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wongeye kumugirira icyizere akamuha kuyobora Intara y’Iburasirazuba.

Yabwiye abayobozi b’Uturere n’izindi nzego bari bitabiriye uyu muhango ko iyo Ntara igomba kuba ku isonga mu bikorwa byose asaba buri wese kubigiramo uruhare.

Yasabye abayobozi gukorana imbaraga kandi mu gihe gito, kurwanya ubunebwe, ruswa n’ibindi byaha ahubwo bagahanga udushya.

Yavuze ko umuturage akeneye umutekano, amahirwe angana imibereho myiza n’iterambere, kandi ko kugira ngo bigerweho hagomba kubaho impinduka zidasanzwe kandi ku muvuduko udasanzwe hagamijwe inyungu rusange.

Agira ati “Tugomba gukora impinduka idasanzwe bitewe n’ibibazo twabonye, tugakoresha umuvuduko udasanzwe, tugakora byinshi kandi byiza mu gihe gito kugira ngo byose tubikore mu nyungu rusange, nta bunebwe, nta burangare kuko nta gihe dufite cyo guta, cyane ko umuturage akeneye serivise nziza kandi zihuse”.

Guverineri mushya w'Intara y'Iburasirazuba yasabye abayobozi bagenzi be gukorera ku muvuduko uddasanzwe
Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba yasabye abayobozi bagenzi be gukorera ku muvuduko uddasanzwe

Guverineri ucyuye igihe Mufulukye Fred yashimiye Perezida wa Repubulika ku mwanya yamuhaye agakorera igihugu ndetse n’uburyo inzego zitandukanye zikorera mu Ntara y’Iburasirazuba bafatanyije mu kugera ku bikorwa bitandukanye bigamije iterambere n’imibereho myiza y’Abaturage.

Mu bikorwa byagezweho kubera ubufatanye bw’inzego harimo Imihanda ya kaburimbo nk’uwa Kagitumba-Kayonza-Rusumo, imihanda irimo kubakwa (Ngoma-Bugesera-Nyanza).

Hari kandi amahoteri yubatswe ku ngengo y’imari ya Leta (EPIC & Ngoma Hotels), ndetse n’izindi zigezweho zubatswe n’abikorera (Magashi Hotel n’izindi).

Mu gihe Mufulukye yayoboraga Intara y’Iburasirazuba, hahujwe ubutaka hahingwa ibihingwa byatoranyijwe kuri hegitari zisaga 400,000.

Yavuze ko kwegera abahinzi byongereye umusaruro kuko ubu umuceri haboneka toni 79,503, ibigori toni 396,527.7, ibishyimbo toni 98,561.8 naho soya toni 1,980.2, ibyo ngo byaciye inzara burundu kuko nta muturage ugisuhuka.

Mu bindi bikorwa byakozwe harimo gutunganya ibishanga no kuhira imyaka (imishinga minini nka Kugitumba, Muvumba, Rwangingo, Kanyonyomba, Ntende, Cyunuzi, Nasho, Mpanga, Gashora, n’ibindi).

Mufulukye wari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yagaragaje ko hari ibyakozwe byinshi ariko ko hakiri ibibazo by'abaturage bitarakemuka
Mufulukye wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yagaragaje ko hari ibyakozwe byinshi ariko ko hakiri ibibazo by’abaturage bitarakemuka

Hari kandi gukorera inzuri no kuzibyaza umusaruro mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe aho inzuri 10,179 zimaze gukorerwa ku 11,560 ziri muri utwo Turere.

Hubatswe amakusanyurizo y’amata mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, ndetse hakazwa n’urugamba rwo gukumira indwara y’uburenge yaterwaga n’aborozi bakoresha ikigo cya gisirikare cya gabiro.

Ikindi ni uko hubatswe ibyumba by’amashuri 1,090 mu kiciro cya mbere n’ibyumba by’amashuri 5,943 mu kiciro cya kabiri mu Ntara yose, ayo mashuri yarasojwe usibye amasuku no gushyiramo ibirahure mu Turere twa Kirehe na Ngoma.

Mufulukye yagaragarije Guverineri mushya bimwe mu bibazo bihari birimo icy’ibirarane byo kwishyura ingurane, Gukemura ibibazo by’abaturage no kubaha serivise nziza kandi zinoze, ikibazo cy’inzuri zidakorerwa ntizibyazwe umusaruro uko bikwiye, gushyingura imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yabonetse mu rugomero rwa Ruramira muri Kayonza, iyakuwe mu cyobo cya Kiziguro ndetse n’iyabonetse mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yewe datawe. Aze Gatsibo arebe ibibazo abaturage bafite cyane muhura kumashuri Amafaranga ntiwameya iyoyarengeye

Rubanda yanditse ku itariki ya: 22-03-2021  →  Musubize

ikaze gouverneur Gasana, gusa uzadusabire amazi meza kuko ayo dufite makeya nayo arahenze kuko meterikube ni 900birakabije ,ni muri Munyiginya, kimbazi ,agatare umudugudu bigatuma abatifite bzkoresha ayikidendezi y’a barrage.

gasigwa ernest yanditse ku itariki ya: 22-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka