Abayobozi ibihumbi 10 bagiye gusimbuzwa mu nzego z’ibanze

Inama y’Abaminisitiri yabaye ku itariki ya 1 Nzeri 2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko amatora y’inzego z’ibanze yakorwa, akazatorwamo abayobozi bagera ku bihumbi 10 nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi.

Amatora y'inzego z'ibanze yari yarasubitswe kubera Covid-19 agiye gusubukurwa
Amatora y’inzego z’ibanze yari yarasubitswe kubera Covid-19 agiye gusubukurwa

Abayobozi b’inzego z’ibanze bamaze amezi icyenda y’inyongera kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 zatumye amatora ataba.

Manda y’abo bayobozi y’imyaka itanu (5) yatangiye muri 2016 yagombaga kurangira ku ya 28 Ukuboza 2020 kugira ngo bategure amatora yagombaga kuba muri Mutarama na Gashyantare 2021, ariko kubera icyorezo cya Covid-19 arasubikwa.

Gatabazi avuga ko hakomeje gusuzumwa uko Covid-19 yagabanuka kugira ngo amatora akorwe.

Agira ati "Twategereje ko Covid-19 igabanuka ndetse n’inkingo zikaboneka, twaje gusanga Covid-19 itazashira. Dushobora kuvuga mu kwa gatanu umwaka utaha tugasanga haje ubundi bwoko bwa Covid-19”.

Ati “Kugira ngo turwanye Covid-19 nyabyo birakwiye ko hatorwa abayobozi, hari abashya bazatorwa bakazana amaraso mashya bakadufasha mu bikorwa by’iterambere, gutanga serivisi nziza, gufasha abaturage gukemura ibibazo, kubafasha kwesa imihigo. Amatora nakorwa ntibizasaba abantu benshi cyane, dutinya ko Covid-19 yakwiyongera kuko amatora y’inzego zibanze ahera ku Mudugudu ubundi agakomeza mu byiciro mu nzego zikurikira, ntibaba ari benshi".

Minisitiri Gatabazi avuga ko hari abayobozi 9,976 batari mu myanya bitewe n’uko bimutse, abapfuye, abagiye gushaka ibindi bakora n’abubatse ingo bakeneye gusimburwa.

Agira ati "Ku Mudugudu hakenewe abayobozi 6155, ku kagari 3169, ku murenge 627, ku karere abajyanama havuyemo 20, muri komite nyobozi havuyemo 2, hari n’abashoje manda zabo bumva batazagaruka".

Minisitiri Gatabazi avuga ko byasabaga ko abantu bakora amatora, abaturage bashaka gutora abayobozi bagirane amasezerano.

U Rwanda rwateganyaga gukoresha miliyari 3.3 z’Amafaranga y’u Rwanda mu matora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Njyewe mbona urwego rw’akagali rukeneye abandi bakozi kuko ni rwo rwego rwegereye abaturage cyane .

alias yanditse ku itariki ya: 17-11-2021  →  Musubize

Bazajye bahabwa amahugurwa ahagije kuko harubwo umuntu ajya kubuyozi akabuzanaho amaranga mutimaye cg ubugome bukabije urugero umuyobozi wakimironko afata nabi abaturage ayoboye ntibikwiye kumuyobozi abwira nabi umuturage cg ngo amukubite cg kumutuka rero nuguhabwa amahugurwa ahagije cg ikosi

alias yanditse ku itariki ya: 5-11-2021  →  Musubize

Abayobozi bazajyaho ntibazabe abatekinika nkabo dufite urugero Gatsibo:nigute umuyobozi ushinzwe uburezi bizwi ko asambanya abagore ariko mayor akaguma kumukingira ikibaba?

Alias yanditse ku itariki ya: 5-09-2021  →  Musubize

Icyakora, muri guma murugo ba mudugudu ahenshi batanze ibiribwa neza ku baribabikeneye. Ntacyo nabaveba

vincent yanditse ku itariki ya: 4-09-2021  →  Musubize

Nimujya kubakuraho muzibande Ku bayobozi bavuzwe kudaha Abaturage Service Nziza, Ahavuzwe cyane ni muri Nyagatare na Rubavu kandi ku mpande zose, Abaturage bumva Umutekano muri Radio, inkoni, imvugo ikanga Abaturage, imyitwarire idahwitse, ariko muzite no mu bitaro bya Ruhengeri na Gisenyi, etc

mamy yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka