Abayobozi bumva nabi ni bo bayobya abaturage - Hon Musoni

Umuyobozi w’umuryango uharanira agaciro k’abanyafurika mu Rwanda (PAM) Musoni Protais, aratangaza ko abayobozi bumva nabi ari bo bayobya abaturage.

Hon Musoni asaba abayobozi b'inzego z'ibanze kwivugutira umuti badateze inzego zo hejuru
Hon Musoni asaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwivugutira umuti badateze inzego zo hejuru

Yabivuze kuri uyu wa 12 Ugushyingo ubwo abanyamuryango bakuru ba Unity Club Intwararumuli batangizaga ubukangurambaga ku muryango mu Karere ka Muhanga.

Yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga guhindura imyitwarire kugira ngo n’abaturage bafatwa nk’ingabo zabo babashe guhinduka.

Mukakamari Fravia umwe mu bitabiriye iki gikorwa avuga ko yabyaranye n’umugabo we bakaba banashyingiye, ariko ngo hashize imyaka 18 umugabo yaramuharitse.

Kuri Mukakamari, ni agahinda kuko umutungo w’urugo umugabo we awusahura akajya kuwutungisha iyo nshoreke agasaba abayoboziko bamufasha umugabo we akagaruka mu rugo bagatunga bagatunganirwa.

Agira ati “Ndakora nkiyuha akuya ngira ngo ntunge abana banjye, nakusanya udufaranga wa mugore akaza akayajayana hamwe n’umugabo wanjye bakajya kwiraranira njyewe nkarara nipfumbase.

“Iyo twagurishije inzoga, amafaranga bajya kuyanywera bakarara ndebera nk’ubu ukuntu nsigaye ngana nabaye amagufa kandi mfite umutungo”?

Mukakamari avuga ko bamutwariye umugabo akaba asaba kurenganurwa
Mukakamari avuga ko bamutwariye umugabo akaba asaba kurenganurwa

Ubuyobozi bw’umudugudu buvuga ko buzi ko umubabo w’uyu mubyeyi n’uugabo we umeze nabi kuva kera kandi ko umugore wamutwaye umugabo azwiho gutwara abagabo ku buryo utamenya.

Umuyobozi wa (Pan-African Mouvement) PAM mu Rwanda akaba yarahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Musoni Protais agaragaza ko abaturage n’abayobozi ku nzego z’ibanze ari bo bafite urufunguzo rw’ibibazo byugarije umuryango.

Avuga ko ahagaragaye imbogamizi abayobozi bakuru n’izindi nzego zikoresha amategeko ari bwo zatanga ubwunganizi.

Ahereye ku kibazo cy’uyu mubyeyi, ngo abayobozi bakwiye kwicarana n’abaturage, imiryango y’uyu mubyeyi n’iy’umugabo we bagashakira hamwe igisubizo kuko ari bo bazi uko ikibazo cyatangiye.

Ahahamya ko iki kibazo n’ibindi bisa nka cyo byigaragaza hirya no hino mu gihugu biba byaragizwemo uruhare n’abayobozi batabikurikiranye bigirangira, ari naho ahera ababwira ko bafite uruhare runini mu gihindura imumvire kugira ngo n’abaturage babarebereho.

Ati “Abayobozi bumva nabi bayobora nabi n’abaturage bakumva nabi, mufite umutima nama, mwaremwe mu ishusho y’Imana mufite ubwenge, nimutekerezza neza n’abo muyobora bazatekereza neza”.

Ashingiye ku kuba amasibo y’abaturage baziranye ari bumwe mu buryo bwashyizweho ngo bwunganire ubuyobozi bw’imidugudu gukemura amakimbirane, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice avuga ko bagiye kuvugurura amasibo ku buryo mu kwezi kumwe gusa haba hagaragaye igabanuka ry’ibibazo yugarije abaturage.

Ati “Amasibo y’abaturage begernye yafasha ugaragaza ahari integer nke n’ahari nyinshi, bigatuma bamwe bafasha abandi, tugiye kuyavugurura akore cyane kandi neza turizera ko ibyo bibazo bizaba byakemutse mu kwezi kumwe”.

Abayobozi b'inzego z'ibanze bahigiye kunoza imikorere kugira ngo babere urugero abaturage
Abayobozi b’inzego z’ibanze bahigiye kunoza imikorere kugira ngo babere urugero abaturage

Ibi bibazo byiganjemo muri Muhanga n’ahandi muri rusange ni ukwicana mu miryango, ubusambanyi mu rubyiruko no gucana inyuma ku bashakanye, ibyo byose ngo bikaba byakemukira hasi mu muryango bitiriwe bizamuka hejuru, igihe aya masibo y’abaturage n’imigoroba y’ababyeyi byakora neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka