Abayobozi bimana amakuru nkana bongeye kwihanangirizwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) na gifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Ibinyamakuru byigenga (FPN), byasabye abayobozi bimana amakuru kandi babifitiye ubushobozi kubireka. Babikanguriwe mu mahugurwa y’umunsi umwe bagenewe kuri uyu wa Gatanu tariki 28/09/2012.

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze bari muri ayo mahugurwa batangarijwe ko ubu hari gushyirwaho itegeko rizajya rishishikariza abantu baba abayobozi cyangwa abaturage, gutanga amakuru kugira ngo abanyamakuru boroherezwe mu kazi kabo.

Icyiza cy’iryo tegeko ni uko rizajya rihana n’umuntu wese wimana amakuru kandi yagombaga kuyatanga.

Abayobozi bagakangurirwa kutazarindira ibihano biturutse ku kwanga gutanga amakuru, kandi afite uburenganzira bwo kuyatanga.

Bamwe mu bayobozi b'uturere basobanukiwe ko hari ibyo bakora bibangamira itangazamakuru.
Bamwe mu bayobozi b’uturere basobanukiwe ko hari ibyo bakora bibangamira itangazamakuru.

Bibukijwe ko Itangazamakuru ari ingirakamaro kandi ko rikenewe mu mibereho y’abantu ya buri munsi, ariko ugasanga abakora muri uwo mwuga bagihura n’inzitizi zo kwimwa amakuru kandi abashinzwe kuyatanga ntaho bagiye.

Muri icyo gihe ubwisanzure bw’itangazamakuru buba bwabangamiwe, nk’uko byakomeje bitangazwa na Ignatius Kabagambe ushinzwe guhuza ibikorwa y’umushinga ushinzwe itangazamakuru mu kigo cya RGB.

Yagize ati: “Abayobozi barasabwa gutanga amakuru kugira ngo n’abashinzwe kuyatangaza aribo banyamakuru bayatangire igihe”.

Avuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rigomba gukora ku buryo bw’umwuga bityo rikaba risaba koroherzwa mu kazi kugira ngo iyo ntego igerweho.

Nyuma yo gushishikariza abo bayobozi batandukanye ibijyanye no gutanga amakuru bamwe mu bayobozi b’uturere bagaragaje impungenge zibirebana no gutangira amakuru kuri telefoni babaza niba byaba byemewe.

Basibijwe byemewe kandi bikaba nta kosa ribirimo mu gihe ibyo ubazwa n’umunyamakuru hari icyo ibiziho kandi bikaba bidahungabanya ubusugire bw’igihugu.

Abaturage nabo ntibasigajwe inyuma kuko basabwe kujya bayatanga. N’ubwo gutanga amakuru biteganwa kuzaba itegeko siko yemerewe gutangazwa yose, kubera ko hari ashobora kugira ingaruka ku gihugu cyangwa se mu bubanyi bwacyo n’ibindi bihugu.

Abanyamakuru nabo basabwe kujya bitwaza ikarita y’abanyamakuru ibaranga, kugira ngo bakureho urujijo ruterwa na bamwe biyitirira uwo mwuga bashaka indamu mbi kandi ntaho bahuriye n’ako kazi.

Abo bayobozi bo mu nzego z’ibanze banashishikarijwe kujya bacisha amatangazo y’amasoko ya Leta n’ay’akazi mu binyamakuru byegera abaturage, kandi bifite akarusho ko gukorera muri buri turere mbere y’ibinyamakuru usanga byibera mu mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Izabiliza Jeanne, avuga ko muri iyi Ntara nta bayobozi bayirimo bimana amakuru nkana.

Ariko yongeraho ko haramutse hari abahari bavugwa hanyuma intara y’Amajyepfo, ikabihaniza ngo kuko itangazamakuru rikora neza naryo riba ari nk’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ibyagezweho ndetse n’ibiteganwa gukorwa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka