Abayobozi batanga amakuru ya nikize, kimwe mu bidindiza imikorere y’itangazamakuru

Kimwe mu bidindiza imikorere y’itangazamakuru n’umutekano mu bihugu binyuranye bya Afurika, ngo ni bamwe mu bayobozi badatanga amakuru uko bikwiye, n’ababikoze bagatanga aya nikize, bityo inkingi y’ubakirwaho mu kubaka sosiyete ishyizehamwe kandi itekanye ikadindira.

Batanze ikiganiro ku itangazamakuru muri Afurika
Batanze ikiganiro ku itangazamakuru muri Afurika

Ni ibyavugiwe mu biganiro nyunguranabitekerezo ngarukamwaka, byabereye mu ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) i Musanze, byatangiye kuri uyu wa Kane tariki 17 bikazasoza tariki 18 Kamena 2021.

Mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Itangazamakuru n’umutekano, inkingi yubakirwaho mu kubaka sosiyete ishyizehamwe kandi itekanye”, cyahuriwemo n’itsinda ry’impuguke mu itangazamakuru rigizwe na LT Col. Claude Nkusi, Yolande Makolo, Dr. Fredrick Gooloba Mutebi na Charles Onyango Obbo, kiyoborwa na Dr. Lonzen Rugira, batunze agatoki bamwe mu bayobozi mu bihugu bya Afurika bataramenya neza akamaro k’itangazamakuru.

Ngo hari ubwo bamwe mu bayobozi batanga amakuru mu buryo bwo guhangana n’umunyamakuru, kumwikiza batanga amakuru acagase, kandi na yo arimo ukuri guke aho umwe yagize ati “Hari ubwo umuyobozi atanga amakuru yo kwikiza umunyamakuru cyangwa kumwereka ko amurenze, amusumbya igitinyiro”.

Dr. Fredrick Golooba Mutebi, yavuze kuri iyo mikoranire hagati y’itangazamakuru na Leta, aho hari ubwo usanga hari ihangana, ati hagomba kubaho uburyo itangazamakuru ribona amakuru akenewe, ariko agakoreshwa neza kandi amakuru atanzwe akaba yizewe, hari ubwo hatangwa amakuru ya nikize ugasanga umuyobozi aravuze ati “Ngaho ni baze mbabeshye nigendere”.

Charles Onyango Obbo yunze mu rya mugenzi we, avuga ku kamaro ko gutanga amakuru ku munyamakuru, aho ubwabyo bifasha n’umuyobozi kuko mu gihe yanga gutanga amakuru ari bwo ku munyamakuru aba atanze menshi, ibyo bikamugiraho zimwe mu ngaruka.

Agira ati “Ubundi kubona amakuru ni iby’ingenzi ku munyamakuru, ikintu cyiza n’ukumwemerera kubona amakuru menshi, kuko amakuru makeya ku munyamakuru ni menshi cyane kuri we”.

Izo mpuguke zagaragaje ko kimwe mu bikomeje kudindiza inkingi y’ubakirwaho mu kubaka sosiyete ishyize hamwe kandi itekanye, ari abo bamwe mu bayobozi usanga bahanganisha Leta n’itangazamakuru kandi ari inzego ebyiri zakagombye gusenyera ku mugozi umwe, iterambere rya Afurika n’umutekano bikarushaho kwiyongera.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, afungura ku mugaragaro ibyo biganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera bizamara iminsi ibiri, yavuze ko kuganira kuri ibyo bibazo bifite insanganyamatsiko igira iti "Guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka muri Africa” (Confronting Emerging Security Threats in Africa), bifasha abitabiriye amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru ndetse n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru muri Polisi, gutekereza nk’urwego rufata ibyemezo ku bisubizo by’ibibazo bitera umutekano mucye mu gihugu.

Aha ikaze abitabiriye ibyo biganiro, Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Christophe Bizimungu, yavuze ko ibyo biganiro bikorwa buri mwaka bikitabirwa na ba Ofisiye bakuru bari mu mahugurwa yo ku rwego rwo hejuru, nk’amahugurwa atagwa yo ku rwego ruhanitse muri Polisi y’u Rwanda, aho biba bigamije kwagura ubumenyi burenze k’ubwo baba barahawe mu ishuri.

Ngo ni n’umwanya mwiza wo kuganira ku nsanganyamatsiko z’ingenzi mu biganiro bitandukanye bigatangwa n’abantu bo mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, bafite ubumenyi butandukanye n’ubunararibonye muri ayo masomo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka