Abayobozi basoje umwiherero hashimangirwa kugeza u Rwanda ku bukungu bufatika

Ubwo hasozwaga umwiherero wa 10 w’abayobozi bakuru, Perezida wa Repubulika yasabye abayobozi bose mu nzego za Leta n’iz’abikorera ku giti cya bo gukomeza gushyira imbere amasomo azatuma u Rwanda rugira impinduka rukeneye hagamijwe kugera ku bukungu bufatika muri 2020.

Perezida Kagame yagize ati “Tuzi icyo dushaka, niba tuzi neza aho dushaka kugana ndetse n’icyo bisaba ngo tugereyo, kuki byatugora? Icyo bisaba ni ukubyitwaramo neza.” U Rwanda rwihaye intego ko mu myaka itanu iri imbere ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 11,5%.

Ku munsi wa nyuma w’umwiherero w’abayobozi waberaga i Gabiro ho mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, hibanzwe ku bikorwaremezo, kongera ubushobozi bw’abakozi ndetse no kurushaho kunoza itangwa rya serivisi mu nzego za Leta.

Abikorera ku giti cyabo nabo bazagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw'u Rwanda.
Abikorera ku giti cyabo nabo bazagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Ku birebana n’inzitizi u Rwanda rukomeza guhura na zo, Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko bakwiye kuzifata nka kimwe mu bibatera imbaraga kugirango bagere no ku birenzeho.

Aha yasobanuye ko akarengane hari ibyo kibutsa ugakorerwa, aho yagize ati: “Gatuma uhora uri maso kakanagutera imbaraga zo kwitanga uko bishoboka.”

Ibikorwaremezo, imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu, ni kimwe mu bizashyirwamo imbaraga nyinshi muri gahunda y’imbaturabukungu icyiciro cya kabiri (EDPRS 2).

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Prof. Silas Lwakabamba, yagejeje ku bitabiriye uyu mwiherero bimwe mu bizashyirwamo imbaraga mu myaka itanu iri imbere birimo kuvugurura imijyi, gutunganya uduce duherereye kure y’imijyi, ingufu n’ubwikorezi.

Minisitiri Murekezi, Lwakabamba na Nsengimana.
Minisitiri Murekezi, Lwakabamba na Nsengimana.

Minisitiri Lwakabamba yasobanuye ko EDPRS 2 ikubiyemo na gahunda yo guteza imbere imijyi iciriritse hose mu gihugu, hatezwa imbere imiturire ariko hashyirwa n’imbaraga nyinshi mu bikorwaremezo byo mu duce tw’imijyi dukomeje kugira ubwiyongere bw’abaturage badutuyemo.

Yanagaragaje kandi ko ubwikorezi ari kwimwe mu bifasha guteza imbere ibikorwaremezo, bityo avuga ko indege ya cargo ari kimwe mu byo EDPRS 2 iteganya kugeraho.

Mu bindi EDPRS 2 izibandaho harimo n’uburezi, hashyirwa imbere kwigisha imyuga. Aha Minisitiri w’Uburezi Vincent Biruta yagarutse ku birebana n’uko hakenewe guhindura imitekerereze ya bamwe mu rubyiruko bafata kwiga imyuga nkaho nta gaciro bifite.

Perezida Kagame aganira n'abandi bayobozi.
Perezida Kagame aganira n’abandi bayobozi.

Minisitiri Biruta yagize ati “Urubyiruko rukwiye kumenya ko uburezi atari ukugira za dipolome. Kwiga imyuga ni kimwe mu bizatuma ibyiyemeje kugerwaho muri EDPRS 2 bishoboka.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta, Louise Mushikiwabo, yatanze ikiganiro ku kuba u Rwanda rukeneye kwivugira ibyo rukora n’ibiruberamo, bityo rukaba ari rwo rugaragaza isura yarwo nyayo mu ruhando mpuzamahanga aho gukomeza kugendera ku bivugwa n’abanyamahanga, kenshi biba bitarimo ukuri.

Perezida Kagame yatanze urugero rwa zimwe muri raporo zo ku rwego mpuzamahanga zigaragazwa nk’izihariye ibirebana no kugaragaza icyo uburenganzira bw’ikiremwamuntu ari cyo.

Kagame yagize ati: “Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ni uburenganzira bwacu twese tugihumeka, ntabwo ari uburenganzira abantu bakwiye kumenya kuko bwigishijwe n’agatsiko k’abantu runaka b’ahandi. Ibirebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bisigaye byarahindutse politiki.”

Uyu mwiherero waberaga mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo guhera tariki 28-30/03/2013 wari ufite insanganyamatsiko igira iti “ Dukorere hamwe tugamije kugera kuri gahunda y’imbaturabukungu icyiciro cya kabiri”.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abayobozi dufite twari dukwiye kubishimira kuko bafata umwanya bagateranira hamwe bashakisha icyaduteza imbere. twizeye ko rwose imigambi bavanye mu mwiherero bazayishyira mu bikorwa, kandi natwe tukabibafashamo. NI AKARUSHO DUFATANYIJE!

chantal yanditse ku itariki ya: 30-03-2013  →  Musubize

txs for the news

Gashayija Gisa yanditse ku itariki ya: 30-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka