Abayobozi bashyizwe mu myanya bashimiye Perezida Kagame

Abayobozi batandukanye bashyizwe mu myanya ku wa 15 Werurwe 2021, bakomeje gushimira Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, kubera ikizere yabagiriye.

Bashimiye Umukuru w'Igihugu
Bashimiye Umukuru w’Igihugu

Gushyirwa mu myanya kw’abo bayobozi byagaragaye mu itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tari ya 15 Werurwe 2021, ikaba yari iyobowe na Perezida Kagame.

Abo bayobozi babicishije ku rubuga rwa Twitter, bashimiye Umukuru w’Igihugu kubera ikizere yabagiriye, aha twavuga nka Gatabazi Jean Marie Vianney wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, wanditse agira ati “Ni ukuri mbashimiye mbikuye ku mutima, Nyakubahwa Perezida Kagame, kuba mwongeye kungirira ikizere kigeretse ku kindi, munshinga kuyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu”.

Arongera ati “Nongeye kubizeza kutazigera mbatenguha cyangwa Umuryango FPR. Nzaharanira impinduramatwara iganisha ku iterambere ryubakan u Rwanda twifuza”.

Habitegeko François nawe ati “Ndanezerewe ku bw’ikizere mungiriye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mukanshinga kuyobora Intara y’Iburengerazuba. Ndabizeza kuzakorana umwete, umurava n’ubunyangamugayo. Imana yo mu ijuru ibyumve ibimfashemo”.

Dr Beata Habyarimana wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yagize ati “Ndishimye cyane kubera ikizere Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yangiriye akampa izi nshingano. Niyemeje gukorera igihugu cyacu mu bushobozi bwanjye bwose”.

Soraya Hakuziyaremye wagizwe Umuyobozi mukuru wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda (BNR), yagize ati “Ndashimira cyane Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuba yangiriye ikizere nkabona amahirwe yo gukora muri Banki nkuru y’igihugu, nzitanga uko nshoboye”.

Ati “Ndashimira abacuruzi bo mu Rwanda kuba barashyigikiye nkiri ku mwanya wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’abagize Guverinoma ku mikoranire myiza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka