Abayobozi bashya barasabwa kuzarangwa n’imyitwarire myiza

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arasaba abayobozi bashya mu nzego z’ibanze ko igihe bazaba bemejwe bagomba kuzarangwa n’imyitwarire myiza mu nshingano bazaba bahawe.

Minisitiri Gatabazi asaba abayobozi bashya kuzarangwa n'imyitwarire myiza
Minisitiri Gatabazi asaba abayobozi bashya kuzarangwa n’imyitwarire myiza

Bimwe mu byo basabwa harimo kugendera kure ibyo igihugu cyanga kuko ari bimwe mu mpamvu zituma batubahiriza inshingano zabo nk’uko baba babisabwa, bityo bigatuma umuturage arushyaho kudindizwa mu iterambere riba rimuteganyirijwe kuko agomba kumufasha kubishyira mu bikorwa.

Kutubahiriza inshingano kuri bamwe mu bayobozi mu myaka yashize hari ubwo byari byarabaye nk’icyorezo mu bayobozi b’uturere, ku buryo abatari bacye bagiye begura umusubirizo ku mirimo yabo, ibyo abantu bakunze kwita ngo ‘Tour du Rwanda’ bitewe n’uko uko kwegura kwageze hafi mu Ntara zose z’igihugu.

Minisitiri Gatabazi, avuga ko bimwe mu bayobozi bashya basabwa ari imyitwarire myiza ariko kandi ngo bakagendera kure ruswa.

Ati “Abayobozi bashya ndetse n’abasanzwemo bazakomeza nibamara kugirirwa icyizere, icyo tubasaba cya mbere ni imyitwarire myiza (Discipline), bazi ibyo igihugu cyanga, igihugu cyanga ruswa, akarengane, itoneshwa, ivangura n’amacakubiri. Wagiye mu kazi kawe ukirinda ruswa, ukirinda kwiyandarika, ukirinda ibintu bituma uta agaciro nk’umuyobozi nta cyatuma udakomeza gushyigikirwa, ikindi n’ubufatanye na bagenzi bawe”.

Ikindi ngo bafite inzego z’umutekano ziri ku rwego bakorana na zo, bakwiye rero gufatanya kuko zoherejwe kugira ngo zibafashye zibagira inama, zikanabaherekeza mu gushyira mu bikorwa ibyemezo baba bafashye.

Minisitiri Gatabazi avuga ko bakwiye no kujya bagishya inama kuko umuyobozi muzima agishya inama nkuko abisobanura.

Ati “Umuyobozi muzima agisha inama, kandi yagirwa n’inama akazishyira mu bikorwa, kuko akenshi hari ugenda agakora akumva yabaye igitangaza, gukorera mu nzego z’ibanze n’uguca bugufi, kugira ngo abaturage bahabwe icyubahiro bahabwe agaciro kabo, ariko na none bakamenya gufata ibyemezo. Uumuyobozi udafata ibyemezo ngo anakurikirane ishyirwa mu bikorwa byabyo ntabwo aba ari umuyobozi”.

Uretse gufata ibyemezo no kubishyira mu bikorwa ngo abayobozi bagomba no kuzirikana gukemura ibibazo by’abaturage no kubaha serivisi nziza, bityo bakumva babibonamo, kuko iyo bakwibonamo bakumva ko ubafitiye akamaro, ubakemurira ibibazo, ubarenganura, ukanabagezaho ibyo bagenewe utabicishije iruhande, abaturage ngo bakugirira icyizere ahasigaye ugakora akazi kawe neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka