Abayobozi basabwe kureka guhora mu nama ahubwo bagakemura ibibazo by’abaturage

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi gucika ku nama zidashira kuko zituma abaturage basiragira ku biro babashaka bakabura bigatuma umubare w’abagira ibibazo wiyongera.

Yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021, ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi umunani yahabwaga abajyanama mu nama njyanama z’uturere ndetse n’abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali, bose hamwe 436 yaberaga mu kigo cya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Perezida wa Repubulika yavuze ko abaturage bava mu ngo zabo ahantu hatandukanye bajya ku biro by’uturere kugira ngo bakemurirwe ibibazo ariko buri gihe bakabwirwa ko abayobozi bari mu nama.

Yavuze ko atanze ko inama zikorwa kuko zifite ibyo zikemura ariko nanone zidakwiye buri munsi byongeye umunsi wose.

Ati “Niba inama za buri munsi muhoramo zituma mudakemura ibibazo by’abaturage babagana ndashaka kumenya icyo izo nama ziba zigamije, ni inama zo kugira gute? Inama abayobozi muhoramo hagati yanyu, ni inama zo kugira gute?”

Yakomeje agira ati “Inama zidakemura ibibazo by’abaturage babagannye, bavunitse, bazindutse, babagezeho bakirirwa bababwira ngo muri mu nama, ni nama ki? Nanjye nshobora kugira inama ariko mwebwe nimumbwire inama muhoramo za buri munsi ni izigira gute?”

Yavuze ko inama za buri munsi muri za minisiteri, ku ntara no mu turere ngo zituma ibibazo by’abaturage byiyongera.

Yabasabye ko uwo muco w’inama za buri munsi ugomba gukosorwa vuba kuko hari abazihishamo ntibakore icyo batorewe.

Ati “Ibyo bigomba gukosorwa byanze bikunze kandi vuba, inama zo kwihishamo kugira icyo umuntu akora, akorera abo ayobora nta mpamvu y’uko zikwiye kubaho.”

Yavuze ko umuyobozi akwiye kuba areba Politiki y’Igihugu kihaye akanategura uko ayishyira mu bikorwa afatanyije n’izindi nzego.

Yavuze ko iyo umuyobozi yateguye neza akazi ashinzwe abona n’umwanya wo kwita ku bikorwa bye bwite bireba umuryango we.

Yabasabye buri gihe guhora batekereza ku muturage bashinzwe, bakamukorera, bakamukemurira ibibazo ndetse bakanatanga serivisi nziza no guharanira kugera ku musaruro mwiza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasobanuye ko impamvu y’inama nyinshi iterwa no kutagira igenamigambi no kudafatanya nk’abayobozi kuko mu gihe umwe adahari undi yakwakira abaturage.

Yavuze ko bijyanye n’abaturage birirwa bategereje abayobozi bakabageraho batinze nyamara abaturage byabiciye akazi anizeza ko byarangiranye na manda irangiye bitazongera.

Yavuze ko inama zagombye kuba izo gukemura ibibazo no guteza imbere abaturage ariko zidakwiye kuba izibima uburenganzira.

Yagize ati “Inama ni izo gukemura ibibazo no guteza imbere abaturage ariko ntabwo zigomba kuba inama zo kwima uburenganzira abaturage no gukemura ibibazo byabo, turabizeza ko bigomba gukosorwa.”

Mu minsi umunani bamaze bigishijwe amasomo arimo amateka n’ishusho y’imiyoborere mu Rwanda, inshingano z’inama njyanama, imikorere n’imikoranire hagati y’abajyanama na komite nyobozi n’indangagaciro ziranga umuyobozi.

Hari kandi uruhare rw’umuturage muri gahunda z’iterambere, inshingano z’inzego zitandukanye n’imitangire ya serivisi, kubaka umunyarwanda ushoboye, ufite imibereho myiza kandi utekanye no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Judith Mukanyirigira wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko nyuma y’amahugurwa biyemeje gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda nk’umusingi w’ibikorwa byabo, kwihutisha gahunda za Leta zigamije impinduka mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Biyemeje kandi gushyiraho ingamba zo kwihutisha ibitarakorwa bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kubaha serivisi nziza hakumirwa ruswa n’akarengane kandi ibibazo bafite bigashakirwa ibisubizo ku gihe, gukurikirana imyigire n’imyigishirize mu bigo by’amashuri n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka