Abayobozi basabwe gushyira umuturage ku isonga mu bikorwa ntibibe mu mvugo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet aributsa abayobozi mu nzego z’ibanze ko gushyira umuturage ku isonga bikwiye kuba mu bikorwa aho kuba mu mvugo, bakabakemurira ibibazo kuko iyo bidakozwe vuba bibadindiza mu iterambere.

Abahagarariye inzego z'abagore n'urubyiruko basabwe gutanga amakuru ku hantu babona hari ibitagenda
Abahagarariye inzego z’abagore n’urubyiruko basabwe gutanga amakuru ku hantu babona hari ibitagenda

Yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira 2022, mu biganiro ku cyakorwa kugira ngo umuturage agire uruhare mu bimukorerwa hagamijwe iterambere.

Ni ibiganiro byahuje ubuyobozi bw’Akarere, abahagarariye inama y’Igihugu y’urubyiruko, inama y’Igihugu y’abagore ndetse n’imiryango Never Again n’uharanira uburenganzira n’iterambere ry’umuturage (CRD).

Muri ibi biganiro umuryango CRD wagaragaje bimwe mu bibazo wagejejweho n’abaturage mu byiciro bitandukanye, bibangamiye iterambere ryabo harimo kuba urubyiruko rutagira amakuru ahagije ku byo abayobozi bakora cyangwa ibyo bateganyirizwa, kuba Abajyanama badafite amakuru ahagije ku nshingano zabo, kutamenya imikoranire yabo na komite nyobozi, Abafite ubumuga bahabwa serivisi mbi kwa muganga kubera kutabasha kuvugana na we n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CRD, Fred Musime, avuga ko muri ibyo bibazo bifuza ko ubuyobozi bw’Akarere bwarushaho kwegereza umuturage amakuru no kuyamuhera ku gihe, imikorere n’imikoranire y’inama njyanama na komite nyobozi ikanoga, ndetse no kurushaho kwegera urubyiruko n’abafite ubumuga.

Ati “Nibarusheho kwegereza umuturage amakuru kandi bayamuhere ku gihe, kugira ngo arusheho kugira uruhare n’ifatwa ry’ibyemezo, najya mu nama arusheho gutanga ibitekerezo. Ikindi hakwiye kubaho imikorere n’imikoranire ya njyanama na komite nyobozi, kuko burya umujyanama aba ahagarariye umuturage akwiye kumvwa mu bitekerezo atanga.”

Uhagarariye urubyiruko mu Kagari ka Ryabega, Umurenge wa Nyagatare, Nsengiyumva Emmanuel na Mugisha Jean Nepomscene, bavuga ko kudakemura ibibazo mu nzego z’ibanze bidindiza abaturage mu iterambere.

Umwe ati “Mu Nteko hari aho abaturage batitabira ugasanga gukemura ibibazo ntibishoboka kuko mudugudu ntabikemura wenyine, umwaka ugashira undi ugataha nta kibazo gikemurirwa mu Nteko. Gushyashyanira umuturage nkeka ari ugukemura ibibazo bafite ariko ntibikemurwa.”

Murekatete Juliet (iburyo) avuga ko abayobozi badashaka gukemura ibibazo by'abaturage bakwiye kwikura mu nshingano ubwabo
Murekatete Juliet (iburyo) avuga ko abayobozi badashaka gukemura ibibazo by’abaturage bakwiye kwikura mu nshingano ubwabo

Murekatete Juliet, avuga ko bibabaje kuba hari abayobozi badakemura ibibazo by’abaturage, nyamara aricyo babereyeho.

Yibutsa abayobozi mu nzego z’ibanze ko gushyira umuturage ku isonga bidakwiye kuba mu mvugo gusa, ahubwo bikwiye kuba mu bikorwa.

Ati “Dukwiye gufatanya nk’abayobozi ibintu tukabigira ibyacu noneho umuturage akaba ku isonga mu bikorwa atari mu mvugo gusa, na ya gahunda yacu y’Intara tukamushyashyanira mu gukemura ibibazo afite.”

Avuga ko mu gihe umuturage yakemuriwe ibibazo ku gihe, ubundi bukangurambaga bwose bworoha kuko aba afitiye ikizere umuyobozi umubwira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka