Abayobozi barasabwa kudahutaza abaturage mu iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda Covid-19

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze kudafata ibyemezo bihubutse bihutaza abaturage, ariko na none n’abaturage bakumva ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Cociv-19 biri mu nyungu zabo.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Yabitangaje ku wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ku ngamba nshya zafashwe zigamije kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, harimo n’uturere umunani ndetse n’Umujyi wa Kigali byashyizwe muri Guma mu Rugo guhera ku ya 17 Nyakanga 2021.

Minisitiri Gatabazi avuga ko hagiye gushyirwaho uburyo abayobozi mu nzego zose guhera ku Isibo kugera ku Karere, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bakora ubukangurambaga bwimbitse bugamije gufasha abaturage gukomera ku ngamba zo kwirinda Covid-19.

Yasabye ariko abayobozi mu nzego z’ibanze kwirinda guhutaza abaturage kuko atariyo miyoborere yemewe mu Rwanda, kuko umuturage akwiye kwigishwa no kwibutswa ibyo agomba kubahiriza.

Ati “Twemera ko umuturage akwiye kubahwa, twemera ko akwiye kugirwa inama, akigishwa, akibutswa, akabwirizwa, akanumvwa rimwe na rimwe aba afite n’impamvu ye. Ugomba kumva kugira ngo utamuhutaza.”

Yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze gushyira imbaraga mu bukangurambaga n’ibiganiro bitambuka ku maradiyo, banasobanure byumvikane ariko agasaba n’abaturage kubahiriza gahunda iba yashyizweho kuko igamije inyungu zabo.

Yagize ati “Kubahiriza gahunda zose ni byo bizatuma za Guma mu Rugo zitongera kubaho, rero turagira ngo tubwire abayobozi, bareke guhutaza abaturage ariko n’abaturage bumve ko ibiba byashyizweho biri mu nyungu zabo kandi kubyubahiriza bituma ibyo byemezo bitongera kuzafatwa.”

Minisitiri Gatabazi avuga ko abayobozi bakwiye guhindura imikorere bagakorana umutimanama bakirinda kamere zituma hari abahubuka bagafata ibyemezo bihubutse bakaba bahutaza umuturage.

Avuga ko abayobozi bahutaza abaturage bazajya bahanwa, agasaba abayobozi babakuriye bagomba gukurikirana ku buryo bakora bubaha ikiremwamuntu ariko n’abaturage bakubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Ati “Abazahutaza abaturage bazajya babihanirwa ndetse n’abayobozi babakuriye bakwiye gukurikirana kuburyo abayobozi bose bakora bubaha ikiremwamuntu ariko n’abaturage turabibutsa ko bafite inshingano ari ibyo basabwa, ibyo baba babwiwe hari ibyo baba bibukijwe bagomba kumva ko bagomba kubyubahiriza kuko biri mu nyungu zabo.”

Avuga ko Guma mu Rugo ishyirwaho hashingiwe ku mibare y’ubwandu izamuka, bityo kugira ngo hatabaho indi bisaba uruhare rw’abaturage.

Yongeraho ko ubwiyongere bukomeje kuzamuka kurushaho hafatwa izindi ngamba zikomeye bityo abantu bakwiye kubahiriza ingamba ziriho.

Yasabye abaturage bo mu turere bashyizwe muri Guma mu Rugo mu gihe cy’iminsi 10 kurushaho kubahiriza ingamba zigamije kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 kugira ngo ubwandu bugabanuke nabo babone uko basubira mu mirimo yabo.

Avuga ko abaturage bubahirije ingamba zo kwirinda aho gucungana na Polisi ndetse n’ubuyobozi ubwandu bwagabanuka cyane.

Yasabye kandi abarwaye kuguma mu ngo zabo hanyuma ubuyobozi bukabafasha kubona ibibatunga ku bafite amikoro macye.

Reba uko Minisitiri Gatabazi abisobanura muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka