Abayobozi barasabwa gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aranenga uburyo abayobozi bakemura ibibazo by’abaturage ku buryo hari ibyo agezwaho kandi byakabaye byarakemutse kera.

Yabitangarije mu ruzinduko aheruka kugirira mu turere dutandukanye tw’Amajyepfo n’Iburengerazuba, akaba yarabigarutseho by’umwihariko ubwo yari mu Karere ka Nyamagabe maze akagezwaho ibibazo bitandukanye harimo ibyo kwamburwa na ba rwiyemezamirimo.

Hirya no hino mu gihugu usanga abaturage bakunze kugaragaza ko bafite ibibazo bitandukanye bimwe bimaze igihe bidakemurwa uko bikwiye. Perezida Kagame asaba abayobozi kwita ku gukemura bene ibyo bibazo
Hirya no hino mu gihugu usanga abaturage bakunze kugaragaza ko bafite ibibazo bitandukanye bimwe bimaze igihe bidakemurwa uko bikwiye. Perezida Kagame asaba abayobozi kwita ku gukemura bene ibyo bibazo

Tuyishime Janvier wo mu Karere ka Rusizi yagaragaje ikibazo cy’uko we na bagenzi be bakoreshejwe na rwiyemezamirimo mu kubaka umupaka muto wa Bweyeye akaza kubambura miliyoni 76.

Aba ngo bareze uyu rwiyemezamirimo Twagiramungu Alphonse mu nkiko zimutegeka kubishyura ariko ntiyabikora.

Ati "Inkiko zanzuye ko twishyurwa Miliyoni 76 hanyuma twiyambaza umuhesha w’inkiko w’umwuga duteza kashi mpuruza ariko n’ubu twaramubuze kandi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu icyo kibazo arakizi."

Ahawe ijambo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yemeye ko akizi koko ariko batari bagafashe uwo rwiyemezamirimo ngo yishyure abaturage.

Yagize ati "Ndakizi ariko icyakorwa ni uko yafatwa akagaruza imitungo y’abaturage, habaye uburangare ariko turabikora byihutirwa."
Munyandinda Cyprien na we yagaragaje ikibazo cyo kuba rwiyemezamirimo wangije imitungo yabo mu kubaka urugomero rwa Rukarara ya gatanu, bemeranywa amafaranga y’ingurane ariko akaba atarayibaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, yasobanuye ko rwiyemezamirimo atanze kwishyura ahubwo abagomba guhabwa ingurane batinze kuzuza ibisabwa harimo konti za banki.

Aha ariko yasabwe ko ibi bitakabaye bitinda ku buryo bihinduka ikibazo ahabwa icyumweru kimwe kuba yakemuye iki kibazo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi kujya bihutira gukemura ibibazo by’abaturage kuko bitumvikana uburyo abaturage bahora basiragira basaba gukemurirwa ibibazo.

Ati “Jye nari nzi ko ibintu byarangiye byo kujya bazana ibibazo hano, twahuye gutya, bimeze gutya, inzego zirahari zikwiye kuba zibirangiza. Nari nziko ibi byarangiye ariko urabona ko bitarangiye, si amakosa y’abarega ahubwo ni uburangare butari ngombwa rwose.”

Mukamana Angelique wo mu Karere ka Nyanza na we yagaragaje ikibazo cy’uko mukuru w’umugabo we yagurishije ubutaka bwe n’imfubyi umugabo yamusigiye akaba yaramubuze kandi yaramutsinze mu nkiko.

Ni ikibazo yavuze ko yamenyesheje Umuyobozi w’Akarere ariko ntihagira icyo bamufasha.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yasobanuye ko barimo gukorana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo uwo mugabo atuyemo ariko ikibazo gikomeye ngo ni uko babuze umutungo umwanditseho.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ko icyo kibazo cyakemurwa vuba byihuse ndetse hakanarebwa no ku mibereho ya Mukamana Angelique n’abana be bagafashwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka