Abayobozi babiri mu ruganda bakurikiranyweho gukora no gushyira ku isoko ibiyobyabwenge

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Gahongayire Beatrice, umuyobozi w’uruganda ‘African Buffalo Ltd’ na Niyitegeka Bonaventure umukozi ushinzwe ibikorerwa muri uru ruganda rwenga inzoga zitandukanye, bakurikiranyweho gukora no gushyira ku isoko ibiyobyabwenge.

Uru ruganda rusanzwe rwenga inzoga zitandukanye
Uru ruganda rusanzwe rwenga inzoga zitandukanye

RIB ivuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ibipimo by’inzoga uru ruganda rwakoraga zirimo ‘Moonlight Vodka’ (izwi ku izina ry’ICYUMA), ‘Master Cane Spirit’ na ‘Rea Waragi Gin’ zirengeje igipimo ntarengwa cya ethanol na methanol, bityo zigafatwa nk’ikiyobyabwenge.

RIB kandi ivuga ko byagaragaye ko ibirango by’izo nzoga bidatanga amakuru y’ukuri.

Ubu abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu Karere ka Gasabo, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera kwibutsa abafite inganda zikora ibiribwa cyangwa ibinyobwa ko itazihanganira na gato abarenga ku mabwiriza y’ubuziranenge, kuko bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ngo ni SEBIHE jya uvuga ibyuzi bande badashaka ko akora njye mbona halicyo ubuze iyo ufite icyangombwa wumva bihagije ngo ukore ibyo wishakiye!ibyo kugenzura birangiye!!ni miti ivanwa kwisoko kandi yacuruzwaga naho biriya nuguhindura ingano y ibyo bakoresha reka guhubuka si wowe ugena abakora imilimo mu Rwanda ninde wakubwiye ibyo RIB igomba ishinzwe nibyo idashinzwe !!ntawakurenganya ntuzi icyo RIB bivuze icyo umuntu atazi arabaza kutabaza bitera ubujiji

lg yanditse ku itariki ya: 2-10-2020  →  Musubize

Ntacyemezo cyo gukora bagiraga? niba bari bagifite ubwo hari izindi mpamvu zatumye bafungwa,ubwo ntibazongera gukora bihangane ,kuko byagombaga kubanza gupimwa n’ibigo bibishinzwe ntago ari RIB.

SEBIHE yanditse ku itariki ya: 1-10-2020  →  Musubize

Mu Rwanda dufite ikigo cyo kugenzura ubwo bivuze ko kidakora akazi uko bikwiye ziriya nzoga zuzuyemo uburozi burenze si aho gusa bajye mumasoko bafate échantillon ya ziriya nzoga zose bazasanga ibipimo aruko cyangwa birenze munganda bo bashobora nokubihisha aliko kuziri kwisoko ntibyabakundira

lg yanditse ku itariki ya: 1-10-2020  →  Musubize

kABISA!!!! nibyo bakanirwe urubakwiye ibiyobyabwenge bimaze kwica urubyiruko rwinshi nanjye byari byaranzengereje kugera nah! congratulations for RIB bagere no muzindi nganda! Abana bu Rwanda Bari kubangiz!

Muhirwa Epaphrodote yanditse ku itariki ya: 1-10-2020  →  Musubize

good job bro

ngombwa yanditse ku itariki ya: 1-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka