Abayobozi ba ORINFOR bitabye inteko ku mikoreshereze y’imari y’icyo kigo

Abayobozi b’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (ORINFOR) bitabye banatanga ibisobanuro imbere y’akanama k’inteko ishingamategeko kagenzura imikoreshereze y’imari mu bigo bya Leta.

Kuri uyu wa kabiri, umuyobozi w’agateganyo wa ORINFOR, Willy Rukundo, ushinzwe imari n’ubutegetsi, Alphonse Bizimana, hamwe n’ushinzwe gutanga amasoko, Odeth Mutesi, bisobanuye ku mafaranga yaburiwe irengero hakurikijwe raporo y’umugenzuzi w’imari wa Leta y’umwaka 2010/2011.

Amwe muri ayo mafaranga ni miliyoni zigera ku 9 zo kwamamaza zitakorewe raporo kuva mu 2007 kugeza 2009. Ayo mafaranga yatanzwe na SULFO hamwe na Rwanda Foam. Andi ni miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi 146 ku bukode bw’iminara ikodeshwa na VOA hamwe na BBC.

Ushinzwe imari muri ORINFOR, Bizimana, yagerageje kwisobanura yerekana zimwe mu mbogamizi ikigo cyahuraga nazo. Yatanze urugero ko hari amwe mu mafaranga yishyurwaga kuri konti ariko umugenzuzi ntashobore kuyabarura kuko yazaga nyuma.

Akanama gashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta mu nteko ishingamategeko kayobowe Hon. Felicien Nkusi kabamenyesheje amafaranga atadukanye umugenzuzi w’imari ya Leta yagiye avumbura nyamara muri raporo za Leta ntaho yanditse.

Hon. Nkusi yanze gutangaza umubare rusange w’amafaranga ORINFOR ishinjwa, avuga ko iperereza rigikomeza kuko hari byinshi bishobora kuzahinduka.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka