Abayobozi ba Afurika basobanuye imigambi bafitiye Intego z’Iterambere rirambye

Abakuru b’ibihugu bya Afurika baravuga ko uyu mugabane uzihutisha Intego z’Iterambere rirambye(SDGs) ushingiye ku mutungo kamere wawo, gufashanya no guhahirana hagati y’ibihugu biwugize.

Isuzuma ryakozwe n’Ikigo gifite icyicaro i Kigali kikaba gishinzwe izi Ntego z’Iterambere rirambye(SDGsCA), rigaragaza ko muri iyi myaka itatu ishize Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara irimo gusigara inyuma mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego.

Ikigo SDGsCA kivuga ko Afurika ifite abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bagera kuri miliyoni 600, kandi ko miliyoni 400 muri bo bari muri Afurika yo hepfo y’ubutayu bwa Sahara.

Haracyasigaye imyaka 12 kugira ngo buri gihugu ku isi (nk’uko byifujwe n’umuryango w’Abibumbye muri 2015), kizabe cyasezereye inzara n’ubukene mu buryo bwa burundu, kandi abaturage bakaba bagomba kuyoborwa no kubana mu mahoro asesuye.

Raporo y’imyaka itatu ishize y’iki kigo gishinzwe SDGs, ishyira u Rwanda ku mwanya wa 12 mu bihugu 52 byakorewemo ubushakashatsi, ndetse no ku mwanya wa mbere mu bihugu 13 bigize akarere ruherereyemo ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ikigo SDGsCA kivuga ko muri rusange Afurika igenda gake mu gushyira mu bikorwa izo ntego, kuko ibihugu bifite amanota make kandi hakaba hari ikinyuranyo gito cy’amanota 37% hagati y’ababaye aba mbere n’ababaye aba nyuma.

Igihugu cyabaye icya mbere ni Tuniziya yabonye amanota 66%, u Rwanda ruza ku mwanya wa 12 n’amanota 57.9%, igihugu kiza ku mwanya wa nyuma kikaba ari Sudani y’epfo yahawe amanota 29%.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Zambia Edgar Chagwa Lungu, Visi Perezida wa Liberia Dr Jewel Cianeh Howard Taylor, ndetse n’Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Mussa Faki Mahamat bahuye baganira ku cyakorwa.

Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika baramutse bahawe rugari bakabanza kuba ari bo bikemurira ibibazo, bagakoresha umutungo kamere w’ibihugu byabo kandi bagahahirana, intego z’iterambere rirambye ngo zahita zigerwaho nta kuzuyaza.

Agira ati “Mu by’ukuri navuga ko Afurika yangiritse kuko buri gihe iyo habaye akabazo turarira, hakaboneka ugira ati ‘ikibazo cyanyu ndagikemura”.

“Nk’urugero Zambia yuzuye umutungo kamere n’amahirwe atagira ingano yo gufungura imipaka, nishimiye kandi ko ku rwego rw’umugabane turi kumwe na Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe”.

“Afashijwe n’Abakuru b’ibihugu, hanyuma tugashyira hamwe nk’abagize akarere k’ubuhahirane butagira imipaka bwa Afurika, ni ikintu gikomeye”.

“Ubushize twiyemeje gukusanya miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika yo gutera inkunga ikigega cy’ibikorwa by’amahoro, none tugeze kuri miliyoni 100, icyo ni ikimenyetso cy’uko tutabuze amikoro”.

Perezida wa Komisiyo iyobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Mussa Faki Mahamat na we akomeza ashimangira ko kudafashanya kw’ibihugu ari ikintu cyishe uyu mugabane, ariko ko arimo kubikangurira ibihugu byose.

Ati “Tugomba nk’umugabane wose guterana inkunga, kubona u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine cya Afurika cyatanze inkunga ku bihugu bitanu bya Afurika y’Iburengerazuba byibasiwe n’ibyihebe, inkunga yanganaga na miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika, icyo ni ikintu kidasanzwe.”

“Ni twebwe ubwacu tugomba kwishakamo ubushobozi abadutera inkunga bakaza hanyuma, gufashanya kwacu ni ko kuzatuma tugera ku ntego yo kubohora ibihugu biri mu kaga”.

Visi Perezida wa Liberia, Jewel Howard Taylor na we akomeza ashimangira ko Afurika yuzuye ubukungu, ariko ko ibyinshi mu bihugu bikiri bya nyamwigendaho mu gukora ubucuruzi ngo bigomba kwigishwa bigakingura amarembo.

Muri iyi nama u Rwanda rwishimiye kuba ari rwo rwagiriwe icyizere cyo kwakira Ikigo gishinzwe guteza imbere intego z’iterambere rirambye muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega u Rda rurimo gutera imbere mugihe gito rumaze rwiyubaka ,abayobozi bibihugu by.Afurika niyo mpanvu barebera ku Rda kugira ngo nabo biteze imbere.

Benoit habumuremyi yanditse ku itariki ya: 15-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka