Abayobozi b’Uturere biyemeje kumva no gukemura ibibazo by’abagororerwa mu bigo bya NRS

Abayobozi b’Uturere n’umujyi wa Kigali batangiye ibikorwa byo gusura ibigo bya NRS bigororerwamo urubyiruko 7,225 rwitegura gusubira mu buzima busanzwe.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco mu Rwanda NRS gifite abantu 7225 barimo kugororwa mu bigo bya Iwawa, Nyamagabe na Gitagata.

Mu gutegura ko basubizwa mu miryango, ubuyobozi bw’ Uturere n’umujyi wa Kigali bari mu bikorwa byo kubasura aho bagororerwa kuva tariki ya 8 kugera 26 Mutarama 2024 kugira bumve ibibazo bafite byazababangamira mu gusubira mu buzima busanzwe kugira ngo bazasubire mu miryango basanga byarakemutse.

Ubuyobozi bwa NRS bugaragaza ko mu rubyiruko ruri mu bigo ngororamuco abangana na 22.4% bari kugororwa inshuro irenze imwe, ndetse hari abavuye mu Ntara y’Amajyepfo bamaze kugororwa inshuro umunani, esheshatu n’inshuro enye, ibi bigaterwa nuko bava kugororwa bagasanga bimwe mu bibazo byatumye bajya mu buzererezi cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge n’ubusinzi bigihari.

Mu bihe bitandukanye abagororerwa mu bigo bya NRS babwiye Kigali Today ko bamwe basubira mu bikorwa bavuyemo bitewe no kutagira imiryango ibakira, bagera ku turere ntibabone imiryango ibakira naho kuba bagahita basubira mu buzererezi, bagafatwa bidaciye kabiri.

Abandi babwiye Kigali Today bagera mu miryango bakongera bagahura n’abakoresha ibiyobyabwenge bakisanga bongeye kubisubiramo, ariko hari n’abasubira mu miryango bagafatwa nabi hagendewe uko bari bazwi bigatuma batisanga mu muryango nyarwanda bagahora mu kato bigatuma basubira mu bikorwa bahozemo.

Umuyobozi wa NRS Fred Mufuluke akaba avuga ko ibikorwa byo gusura urubyiruko mu bigo bya NRS bizasiga ibibazo bigaragajwe kandi bishakiwe ibisubizo.

Agira ati "Turizera ko ibikorwa byo kubasura bizagera tariki 26 Mutarama ibibazo mufite byaragaragajwe ndetse byarabonewe ibisubizo, musubire musubire mu miryango."

Urugendo rwo guhinduka umuntu ava mu buzererezi cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge bisaba igihe kinini kandi mu byiciro bitandukanye, bamwe mu bagororwa bavuga ko iyo bavuye mu bigo bya NRS baba bakeneye gukomeza kwitabwaho no gufashwa guhinduka no gusubira mu buzima busanzwe.

Mu rubyiruko 7225 bari mu bigo bya NRS, ubuyobozi bugaragaza ko abagera kuri 52.3% bafite ibibazo byihariye byabangamira urugendo rwo gusubira mu buzima busanzwe.

Ubuyobozi bwa NRS bugasaba ko abayobozi b’Uturere n’umujyi wa Kigali kubanza kubasura no kumva ibibazo byabo babishakire ibisubizo bazasange byarabonewe ibisubizo.

Bimwe muri ibyo bibazo byiganjemo amakimbirane mu miryango, ababyeyi batandukanye, abadafite aho gutaha, mu gihe abandi bafite ipfunwe ryo gusubira mu miryango yabo kubera uko bazwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka