Abayobozi b’Uturere biyemeje gukuraho ibituma urubyiruko rujya mu buzererezi

Abayobozi b’Uturere n’Umujyi wa Kigali biyemeje gukuraho imbogamizi urubyiruko ruhura na zo mu buzima rubayeho zigatuma rujya mu buzererezi.

Abayobozi b’uturere baherutse kubiganiraho ubwo bari mu bikorwa byo gusura urubyiruko ruri mu bigo bya NRS bigororerwamo urubyiruko rwiganjemo urwafatiwe mu buzererezi no mu gukoresha ibiyobyabwenge.

Abayobozi batandukanye bo mu Turere, mu Ntara n'Umujyi wa Kigali ubwo bari basuye urubyiruko rugororerwa Iwawa
Abayobozi batandukanye bo mu Turere, mu Ntara n’Umujyi wa Kigali ubwo bari basuye urubyiruko rugororerwa Iwawa

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwari busuye ku nshuro ya kabiri urubyiruko rugororerwa mu bigo bya NRS, kubera ko mbere batabasuraga ntibamenye n’ibibazo urubyiruko rufite, bigatuma babakurikirana nabi, ariko ubu bava mu bigo babazi, bazi ibibazo bafite by’umwihariko kandi bizagira uruhare mu gutuma urubyiruko rudasubira mu muhanda.

Agira ati “Ubu turabamenya, tukamenya ibibazo bafite ariko turabaganiriza, na bo bakamenya uburyo bashobora gufashwa kandi dufatanyije bigatanga umusaruro.”

Uyu muyobozi asobanura ko kuganira bituma urubyiruko rwerekwa amahirwe ahari yo gukorana n’ibigo by’imari bikaba bifasha urubyiruko kumenya aho banyura mu gukora ibikorwa bibateza imbere.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice aganira n'urubyiruko ruri Iwawa
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice aganira n’urubyiruko ruri Iwawa

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) butangaza ko mu rubyiruko bakira, 22.3% baba baranyuze mu bigo bya NRS, ibi bigaterwa n’uko baba batarafashijwe kwinjira mu buzima busanzwe uko bikwiriye bakongera bakibona mu buzererezi cyangwa mu gukoresha ibiyobyabwenge.

Kwizerimana Bohneur urimo kugororerwa Iwawa ku nshuro ya kabiri avuga ko urubyiruko rutagira imiryango rugorwa no kubona aho ruba iyo batashye kuko batagira ababakira.

Yitanzeho urugero, avuga ko yakuriye mu kigo cy’impfubyi cyitwa Saint Antoine cy’i Nyanza, aza kubana n’umubyeyi ariko baza gutandukana nyuma baza no kwimuka aburana na we.

Akomeza avuga ko ubwo yavaga mu kigo ngororamuco yabuze umwakira, ashaka aho akora ibikorwa ariko ubuzima buranga asubira mu muhanda ari ho yakuwe agarurwa kugororwa.

Kwizerimana avuga ko kimwe mu bibazo bagira ari icy’ubuyobozi butabakira, ntibubabonere umwanya.

Agira ati “Icyo twifuzaho abayobozi ni uko batwumva, badutega amatwi, nkatwe tudafite aho kuba bakadufasha kubona icumbi tugashaka imirimo tugashobora kwiyishyurira, byaba ibikoresho baduhaye tukabikoresha kugashobora kubyishyura no kwibeshaho. Ntitwishimiye kuba munsi y’ibiraro, dushaka kubaho nk’abandi bose babayeho neza, hano twiga umwuga, ariko iyo tugeze hanze tubura intangiriro y’ubuzima.”

Kwizerimana ashima Leta y’u Rwanda ibashyiriraho ibigo bibagorora, ariko asaba ubuyobozi bw’inzego zibanze kubaba hafi bugakemura ibibazo bahura na byo iyo bavuye kugororwa kugira ngo bashobore gutangira ubuzima.

Fred Mufulukye, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, asaba abayobozi b’uturere gukurikirana abana bavuye mu bigo ngororamuco kuko bakenera guherekezwa mu gusubira mu buzima busanzwe, bafashwa gukemura ibibazo bahura na byo.

Abayobozi b’Uturere n’Umujyi wa Kigali ubwo basuraga ibigo ngororamuco bajyanye n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere, basabwa guteganya ingengo y’imari yahariwe gufasha urubyiruko rurangiza amasomo y’imyuga no kugororwa mu bigo bya NRS, bajyana n’abakozi b’Akarere baganira na buri muntu ugororwa kugira ngo bamenye ikibazo cye ndetse hashakwe n’uko cyakemurwa.

Ikigo cya NRS kimaze imyaka 14 gifasha urubyiruko rukurwa mu buzererezi n’urukoresha ibiyobyabwenge, kandi abarenga ibihumbi 32 bamaze kugororwa, nubwo abagarurwa muri ibi bigo bangana na 22%, ariko nibura 78% bashobora gufashwa kwiyubaka.

Urubyiruko rugororerwa Iwawa ruvayo ruzi gukora ibikoresho bitandukanye birimo n'ibyo mu nzu
Urubyiruko rugororerwa Iwawa ruvayo ruzi gukora ibikoresho bitandukanye birimo n’ibyo mu nzu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka