Abayobozi b’utugari basezeye akazi bahisemo neza - Vice Mayor Rubavu

Kugera ku itariki ya 03 Ukuboza 2019, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 10 mu Karere ka Rubavu bari bamaze kwandika basezera akazi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, avuga ko byatewe n’umutima-nama wabo wasanze badakora neza.

Ishimwe Pacifique avuga ko mu mikorere n’imikoranire basaba buri muntu kwisuzuma kugira ngo bavugurure n’ibitagenda n’ibitihuta, bityo hakaba hari ibyo umutima-nama utegeka umuntu.

Ku birebana n’uko Akarere kakiriye uko gusezera kw’abakozi, avuga ko bamaze kwakira inyandiko icumi z’abasezeye akazi n’ubwo atahamya ko nta bandi basigaye, akavuga ko abasezeye bisuzumye neza.

Ati “Nk’ubuyobozi twasanze barisuzumye neza, bafata icyemezo cy’uko batakomeza bashingiye ku muvuduko n’imikorere twifuza ko yahinduka.”

Mu Murenge wa Rugerero ni hamwe muu hari abayobozi basezeye. Abaturage bo muri uwo murenge bavuga ko bamwe muri abo bayobozi basezeye bari bafite imikorere itari myiza. Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, avuga ko iyo abaturage bagaragaza ko hari ibitagenda n’ubuyobozi bukuriye abakozi buba bubibona.

Yatanze urugero nko ku mihigo, agira ati; “Hari imihigo y’ibanze twumvaga umuyobozi w’akagari yasinya agakurikirana ikagira impinduka z’umuturage, urugero ubwisungane mu kwivuza, niba kubutanga bizarangira mu kwezi k’Ukuboza, umuntu akaba atararenga na 60%, ikijyanye n’ubukangurambaga kuri we kiba kiri hasi.”
Akarere ka Rubavu kagizwe n’utugari 80. Uretse kuba hari abanditse basezera imirimo yabo, hari abimuwe bakurwa aho bakorera bajyanwa mu yindi mirenge.

Ni Akarere kari kamaze iminsi kavugwamo ibibazo mu miturire bitewe n’uko hari aho bubakaga kandi byarahagaze kubera gutegura igishushanyo mbonera, bikavugwa ko abayobozi b’utugari babonaga abubaka ariko ntibabahagarike.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka