Abayobozi b’utugari barasabwa kuba intangarugero mu gushyira mu bikorwa imihigo

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda arasaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twose two mu Rwanda gufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa imihigo biyemeje.

Abayobozi b’utugari twose two mu Rwanda banyuze mu itorero, mbere y’uko barisoza barahigaga bakavuga imihigo bagomba guhigura mu gihe bazaba bageze mu tugari bayobora.

Ubwo hasozwaga itorero ry’abanyamabanga nshingabikorwa b’utugari two mu Ntara y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali, tariki 19/06/2012, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, agendeye ku mihigo bahize, yabasabye kuba intangarugero.

Yagize ati “…imihigo mwavuze nimwe ba mbere mugomba kuyishyira mu bikorwa. Umuyobozi agomba gutanga urugero”.

Minisitiri w’Intebe yabibasabye agendeye ku kuba hari abayobozi b’utugari bamwe na bamwe usanga bigisha abaturage gukora ibi n’ibi ariko ugasanga bo batabikora ngo batange urugero.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari usanga bigisha abaturage bayobora kurwanya isuri, guhuza ubutaka, kugira ikayi y’umuryango n’ibindi ariko wagera mu miryango y’abo bayobozi ugasanga nta na kimwe bakoze muri ibyo basabye abaturage; nk’uko Minisitiri w’Intebe yabitangaje.

Umunyamabanga nshingwabikorwa nyawe ibyo yahize byose bigomba kugaragarira iwe mu rugo; nk’uko Minisitiri w’Intebe yakomeje abitangaza.

Dr Habumuremyi yakomeje avuga ko mu minsi iri imbere muri gahunda yo gusura abaturage mu turere cyangwa intara bakaganira nabo, hazajya hasurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari kugira ngo harebwe niba ibyo bavugiye mu itorero aribyo bakora.

Minisitiri w’Intebe agira ati “…nidusanga ataribyo mukora, ubutore muzaba mwabutaye. Iyo umuntu ataye ubutore, aba ikigwari. Iyo abaye ikigwari aragawa mu ruhame. Iyo umuntu abaye ikigwari umuryango uramuhana, atakumva umuryango ukamuca”.

Minisitiri w'Intebe niwe wasoje itorero ry'abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari twose two mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe niwe wasoje itorero ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twose two mu Rwanda.

Yakomeje ashimangira ko ibyo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari biyemeje kuzakora bagomba kubishyira mu mitima yabo, bakareka kubifata nk’imikino. Guverinoma ntabwo ikeneye imihigo yo mu magambo gusa ikeneye ibikorwa; nk’uko Minisitiri w’Intebe yakomeje abihamya.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari nibo bayobozi begereye abaturage cyane niyo mpamvu basabwa kuba umusemburo w’impinduramatwara w’aho bayobora. Bakunda abaturage bayobora, bicisha bugufi, bagira gahunda mubyo bakora, bacika ku ngeso mbi zakunze kugaragara kuri bamwe muri abo bayobozi; nk’uko Minisitiri w’Intebe yabibasabye.

Abayobozi b’utugari ntibari basobanukiwe inshingano zabo neza

Dr Mukabaramba Alvera, umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yavuze ko hateguwe itorero ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu rwego rwo kububakamo ubushobozi kugira ngo babe umusemburo w’impinduka nziza mu tugari n’imidugudu bayobora.

Akomeza avuga ko abenshi mu banyamabanga nshingwabikorwa batari basobanukiwe bihagije inshingano zabo ndetse n’uburemere bwazo kandi aribo basanzwe bakorana n’abaturage umunsi ku wundi. Ibyo byagiraga ingaruka zitari nziza ku mitunganyirize y’imirimo bashinzwe, bikadindiza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta ndetse n’ibindi.

Mu itorero basesenguye inshingano zabo n’uburyo bwo kuzuzuza neza hifashishijwe indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, kandi ziganisha ku iterambere ry’umuturage by’umwihariko ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange; nk’uko Dr Mukabaramba Alvera yabisobanuye.

Abanyamabaganga nshingwabikorwa b’utugari bagera ku 2148 nibo banyuze mu itorero ryatangiye tariki 29/04/2012 rigasozwa tariki 19/06/2012. Bazaga mu itorero mu byiciro bakurikije intara bakoreramo.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari barangije itorero bahawe impamyabumenyi ihamya ko ibyo bize mu itorero babifashe neza kandi bazanabishyira mu bikorwa.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka