Abayobozi b’Itorero ry’Abangilikani ku Isi basaga 1300 bateraniye i Kigali

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023, yafunguye inama ya kane y’Umuryango w’Abangilikani bo hirya no hino ku Isi, witwa Global Anglican Future Conference (GAFCON), inama irimo kubera i Kigali mu Rwanda, ikazamara iminsi itanu yiga ku ngingo zitandukanye, zirimo kureba ahazaza h’Itorero Angilikani.

Ni inama ihuriyemo abayobozi b’Itorero Angilikani hirya no hino ku Isi basaga 1300, bahujwe no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kugena ahazaza h’iryo torero.

Biteganyijwe ko muri iyo nama hazaganirwa no ku cyemezo giherutse gufatwa n’Itorero ry’Abangilikani bo mu Bwongereza, ryemerera Abapasiteri gusezeranya abahuje ibitsina.

Icyo cyemezo kikimara gutangazwa muri Gashyantare 2023, bamwe mu bayobozi b’Itorero Angilikani bo mu bihugu bitandukanye bavuze ko bumva batengushywe n’Itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza, kuko bemeje ibinyuranyije n’Ijambo ry’Imana ryanditswe muri Bibiliya, ndetse ko bitandukanyije n’icyo cyemezo cyafashwe n’Itorero ryo mu Bwongereza.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente atangiza iyo nama
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente atangiza iyo nama

Musenyeri Justin Badi, uturuka muri Sudani y’Epfo akaba ari Umuyobozi w’icyitwa ‘Global South Fellowship of Anglican Churches (GSFA)’, yavuze ko Itorero rikwiye kuyoborwa na Bibiliya.

Abayobozi b’Itorero Angilikani mu Rwanda, Uganda no muri Nigeria nabo bagaragaje ko batemeranya n’icyemezo cyafashwe n’Itorero ryo mu Bwongereza, ryemerera Abapasiteri gusezeranya abahuje ibitsina, bavuga ko binyuranyije n’inyigisho za Bibiliya.

Musenyeri w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Dr. Laurent Mbanda, yavuze ko icyemezo cyafashwe n’Itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza cyaje gisanga n’ubundi umubano waryo n’iryo mu Rwanda utameze neza.

Mu itangazo ryasinywe na Musenyeri Mbanda nyuma y’uko icyo cyemezo gisohotse, yagize ati “Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ribabajwe cyane n’icyemezo cyafashwe n’Itorero ryo mu Bwongereza cyo gesezeranya abahuje ibitsina. Uruhande duhagazeho rwari rwaramaze kuzana ibibazo mu mubano wacu n’Itorero ryo mu Bwongereza”.

Afungura iyo nama y’Ihuriro ry’Itorero ry’Abangilikani ku Isi, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yashimye uruhare iryo torero rigira mu iterambere ry’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yagaragarije abitabiriye iyo nama uko u Rwanda nk’igihugu rwanyuze mu bibazo bitandukanye, harimo ibyari bikomeye cyane nko kugarura umutekano no kugera ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda gukomeza ubufatanye na Guverinoma muri gahunda zitandukanye, yaba izirebana n’ubuzima, uburezi no gukora imishinga ibyara inyungu, kuko biri mu bihindura ubuzima bw’abaturage.

Yakira abashyitsi baje muri iyo nama ibera mu Rwanda, Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, yababwiye ko inyigisho zipfuye zihari, ariko ko Itorero rikwiye gukomera ku nyigisho zo muri Bibiliya.

Yagize ati “GAFCON ishaka gushyira Bibiliya imbere, kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo”.

Musenyeri Foley Beach, Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Majyaruguru y’Amerika ya ruguru, akaba ari n’umuyobozi wa GAFCON guhera mu myaka itanu ishize, yavuze ko hari ibibazo bimaze iminsi byugarije Isi, harimo icyorezo cya COVID-19, inzara, amapfa, intambara n’ibibazo by’ubukungu, ariko Imana ikaba ikomeza gufasha abantu kubinyuramo.

Yavuze ko GAFCON yamaganye ibinyuranya n’ijambo ry’Imana, ahubwo ahamagarira itorero kwihana ibyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki abantu barwanya Abatinganyi,ariko ntibarwanye abantu millions na millions basambana? Ahubwo bakabyita "gukundana"?Nyamara byombi ari icyaha kingana mu maso y’Imana? Ijambo “Porneia”ry’Ikigereki rikoreshwa muli bible,rikomatanya:Ubusambanyi busanzwe,Ubutinganyi,Pedophilia,Lesbianism,Bestiality (gusambanya inyamaswa),etc...Twakongeraho kuryamana na Female Robot byeze muli iki gihe.Abakora ibyo byose,hamwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,ntabwo bazaba mu bwami bw’imana nkuko 1 Abakorinto 5:9,10 havuga.Mwirinde ibyo byose,aho kwijundika gusa abatinganyi.

bwahika yanditse ku itariki ya: 18-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka