Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa gufasha abaturage gutandukanya amakuru y’ukuri, ibinyoma n’ibihuha

Umuryango w’abanyamakuru baharanira iterambere rirambye (RJSD), urasaba abayobozi b’inzego z’ibanze barimo abayobozi b’uturere, imirenge n’utugari, gufasha abaturage gushungura amakuru abageraho anyuze mu bitangazamakuru bitandukanye harimo n’mbuga nkorambaga.

Abaturage bagomba kumenya gushungura amakuru abageraho bagahitamo abagirira akamaro
Abaturage bagomba kumenya gushungura amakuru abageraho bagahitamo abagirira akamaro

Uko gutandukanya amakuru abageraho bizabafasha guhitamo amakuru y’ukuri abafasha gufata ibyemezo byiza bibafasha mu iterambere ryabo ubwabo no mu ry’igihugu muri rusange.

Umuryango RJSD wemeza ko mu gihe abaturage babashije gusobanukirwa neza n’amakuru abageraho aturutse mu bitangazamakuru bitandukanye bagahitamo ay’ukuri, bizabafasha gukemura ikibazo cy’amakuru y’ibihuha n’ibinyoma, ayobya rubanda kandi akaba akomeje gutangazwa ku nyugu bwite za bamwe, hatitawe ku nyungu rusange z’umuturage, nk’uko bisobanurwa na Placide Ngirinshuti, Umuyobozi wa RJSD.

Agira ati “Muri iki gihe abantu bose babaye abanyamakuru, cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga. Hari abatangaza amakuru y’ibinyoma n’ibihuha kubera inyungu zabo bwite, ndetse hari n’abandi babikora kubera ubumenyi bucye”.

Umuryango RJSD usanga icyo kibazo gikwiye kubonerwa umuti binyuze mu biganiro n’amahugurwa ahabwa abaturage kugira ngo bagire ubushobozi bwo gusesengura amakuru abageraho.

Ni muri urwo rwego uwo muryango wateguye ikiganiro kuri iki kibazo, giteganyijwe kuba ku itariki 27 Nyakanga 2021. Ni ikiganiro kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure rya ‘Zoom’, mu rwego rwo kwirinda Covid-19, kikazahuza abayobozi b’uturere n’imirenge mu gihugu hose ndetse na bamwe mu baturage, mu rwego rwo kwibutsa abayobozi inshingano zo gufasha abaturage gusesengura no guhitamo amakuru meza abagenewe, abafasha kugera ku iterambere rirambye.

Umuyobozi wungirije wa RJSD, Celestin Ntawirema, na we asobanura ko muri iki gihe abaturage bakwiye kubona uburenganzira ku makuru, by’umwihariko bakabona amakuru y’ukuri kandi abafitiye akamaro.

Ati “Ikibazo isi yose ihanganye nacyo muri iki gihe ni uko abaturage benshi barimo kubona amakuru atandukanye kandi harimo n’ashobora kubayobya. Umuturage ashobora kugirwaho n’ingaruka z’uko yahawe amakuru y’ibinyoma n’ibihuha, bityo tugomba gufatanya n’inzego zose zaba iza Leta, imiryango ya Sosiyete sivile n’abikorera, tukarwanya amakuru y’ibihuha n’ibinyoma, mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abaturage”.

Umuryango RJSD ukomeje ibikorwa bitandukanye byo gufasha igihugu kugera ku iterambere rirambye binyuze mu itangazamakuru, by’umwihariko mu burenganzira bwo kubona amakuru (Access to information for development). Ibi bikazafasha Leta y’u Rwanda kugera ku ntego isi yose yihaye muri 2030, kuko abaturage bafite amakuru meza bihutisha iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Uwo muryango urateganya kandi gukorana n’amashiri yisumbuye, amakuru na za kaminuza, cyane cyane izigisha itangazamakuru n’itumanaho, hagamijwe kongerera ubumenyi abanyeshuri ku bijyanye n’uburenganzira bwo kubona amakuru yafasha mu iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka