Abayobozi b’Intara zihana imbibi n’ahubakwa urugomero rwa Rusumo bashimye aho imirimo igeze

Ku wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana ari kumwe n’abayobozi b’Intara ya Kagera (Tanzaniya), iya Kirundo na Muyinga (Burundi), basuye imirimo yo kubaka urugomero rwa Rusumo bishimira aho igeze.

Imirimo yo kubaka uru rugomero igeze kuri 86%
Imirimo yo kubaka uru rugomero igeze kuri 86%

Ni uruzinduko rwanitabiriwe n’Abayobozi b’Uturere twa Kirehe na Ngoma (Rwanda), Umuyobozi wa Komini ya Ngara (Tanzania) n’abayobozi ba Komini Giteranyi na Busoni (Burundi).

Kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruherereye mu Karere ka Kirehe ku mugezi w’Akagera, ruzatanga megawati 80 z’amashanyarazi, byatangiye mu mwaka wa 2017, ikazasoza mu mpera z’uyu mwaka wa 2022, uruganda rugatangira gutanga amashanyarazi mu bihugu bitatu bituriye uyu mugezi ari byo u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.

Urwo rugomero ruzaha buri gihugu amashanyarazi angana na megawati 26.6, imirimo yo kurwubaka ubu ikaba igeze kuri 86%.

Abayobozi bashimye aho imirimo yo kubaka uru rugomero igeze
Abayobozi bashimye aho imirimo yo kubaka uru rugomero igeze

Guverineri Emmanuel K. Gasana yashimiye ubuyobozi bw’ibyo bihugu kuri uyu mushinga ufite akamaro kanini mu guteza imbere abaturage n’ibyo bihugu muri rusange.

Yagize ati “Turashimira ubuyobozi bukuru bw’ibihugu byacu ku bw’uyu mushinga ufite uruhare mu guteza imbere abaturage bacu binyuze mu kubona umuriro w’amashanyarazi, kuko bazahanga imirimo ibateza imbere".

Eng. Alloyce Oduor, umuyobozi wungirije w’umushinga NELSAP yavuze ko uyu mushinga wanakoze ibindi bikorwa bitandukanye bigamije guhindura imibereho y’abaturiye ku mugezi w’Akagera, nko kubegereza amazi meza, koroza amatungo amagufi abatishoboye n’ibindi.

Sitasiyo izakira amashanyarazi yose ikayohereza mu bihugu, yubatse ku butaka bw'u Rwanda
Sitasiyo izakira amashanyarazi yose ikayohereza mu bihugu, yubatse ku butaka bw’u Rwanda

Mu biganiro byahuje abo bayobozi n’ubuyobozi bw’umushinga NELSAP urimo kubakisha urugomera rwa Rusumo, basabye ko hakwiye gutekerezwa uburyo bwo kurengera ibidukikije haterwa amashyamba aho uyu mushinga waguye ukorera, n’ibindi biti byaterwa ku mukandara w’umugezi w’Akagera.

Basabye kandi ko hatekerezwa ku buryo bwo kwita ku mutekano w’icyo gikorwa remezo n’ibindi.

Usibye uru rugomero rurimo kubakwa, ubu hamaze no kuzura sitasiyo y’amashanyarazi ya Rusumo izayavana kuri urwo rugomero rwa Rusumo kugira ngo asaranganywe muri ibyo bihugu bitatu, iyo sitasiyo ika yubatse ku butaka bw’u Rwanda.

Imirimo y’ubwubatsi ubwayo izasozwa itwaye miliyoni 120 z’amadolari, hafi miliyari 120 z’Amanyarwanda, naho ibikorwa by’amashanyarazi birimo no kubaka iyi sitasiyo ya Rusumo byo bizatwara miliyoni 60 z’Amadolari ya Amerika, hafi miliyari 60 z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka