Abayobozi b’imishinga ya Leta bahawe ubumenyi bubafasha gukumira igihombo

Abayobozi b’imishinga 150 ikorera mu Rwanda, bahawe ubumenyi buzabafasha gukumira amakosa akorwa mu kazi agatera igihombo.

Abitabiriye ibiganiro mu gucunga neza imishinga banyuzwe n'amasomo bahakuye
Abitabiriye ibiganiro mu gucunga neza imishinga banyuzwe n’amasomo bahakuye

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Abimana Fidèle, avuga ko kutamenya amategeko agenga itangwa ry’amasoko, gutegura amasezerano y’Isoko, kudakora ibaruramari ry’umwuga no kugenzura ibyakozwe, biri mu bigira uruhare mu guhombya imishinga ya Leta.

Mu biganiro by’iminsi ibiri byahuje abayobozi b’imishinga ya Leta mu Karere ka Rubavu, Amini Miramago, umuyobozi mukuru w’ikigo ICPAR gihuriweho n’ ababaruramari b’umwuga, yavuze ko bizeye impinduka mu icungwa ry’imishinga.

Yagize ati: "Kuba amafaranga menshi ya Leta, hafi 42% ajya mu mishinga hakwiye imbaraga mu kuyifasha gucungwa neza."

Abimana Fidèle aganira n'abayobozi b'imishinga
Abimana Fidèle aganira n’abayobozi b’imishinga

Miramago avuga ko bashaka ko imishinga ya Leta yitaba umugenzuzi w’imari ya Leta kubera guhomba, igabanuka kuko amwe mu makosa akorwa ashobora gukosorwa.

Ati "Turabanza kureba uko imishinga itecyerezwa n’uko itegurwa, ibi bijyana n’uko amasoko atangwa no gukurikirana imishinga, ndetse no gukora raporo kandi ibi iyo bikozwe neza ntihaboneka igihombo."

Ikibazo cyo guhomba mu mishinga ya Leta kiboneka umunsi ku wundi, bigaragajwe n’umugenzuzi w’imari ya Leta.

Mu ntangiriro za Nzeri 2022, abayobozi bakuru b’ibigo 85 bya Leta n’imishinga 31, batumijwe na PAC, Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta, kubazwa ku bibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka wa 2020/2021.

Jean Bosco Ndayisenga atanga ikiganiro ku musaruro uboneka mu gutegura neza umushinga
Jean Bosco Ndayisenga atanga ikiganiro ku musaruro uboneka mu gutegura neza umushinga

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, WASAC, Ikigo gishinzwe imyubakire, ECDL, EUCL, Minisiteri y’Ubuzima, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, CHUB, RTDA, Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili, Ubushinjacyaha na Kaminuza y’u Rwanda byisobanuye imbere ya PAC, kubera amakosa agaragara mu mikoreshereze y’umutungo wa Leta.

Ibindi bigo nka RAB, Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, Umujyi wa Kigali, RCS n’ibindi bigo n’uturere dutandukanye byitabye PAC ngo byisobanure ku makosa yagaragajwe kuri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta ya 2020/2021.

Mu bigo 206 byagenzuwe, 96 byagize raporo ‘nta makemwa’, 60 bigira raporo yo ‘kwihanganirwa’, mu gihe 13 byagize raporo ‘igayitse’.

Umuyobozi wa ICPAR n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ibikorwa remezo
Umuyobozi wa ICPAR n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo

Amasomo atangwa ni yo afasha ibigo kugira imicungire ihamye, kandi isubiza ibibazo by’abaturage, nk’uko byagarutsweho muri icyo gikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka