Abayobozi b’imirenge mu Ntara y’Amajyepfo bahuguwe ku gucunga neza ingengo y’imari

Abanyamabanga nshingwabikorwa n’abacungamutungo b’imirenge yo mu Ntara y’Amajyepfo bagenewe amahugurwa yo kubategura ku gucunga ingengo y’imari kubera ko guhera muri Nyakanga 2012 imirenge izagenerwa ingengo y’imari iruta iyo yari isanzwe ihabwa.

Mu biganiro aba bakozi n’abayobozi bateguriwe bakanagezwaho n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere two mu Ntara y’Amajyepfo, harimo ibijyanye n’amategeko n’amabwiriza bigenga imyinjirize n’imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, imyinjirize y’imisoro n’amahoro, itangwa ry’amasoko ya Leta, imicungire y’abakozi, n’ibindi.

Basabwe kugaragaza ingengo y’imari babona yakoreshwa mu mirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge basanze muri rusange umurenge wagenerwa byibura hafi miliyoni 60 kugira ngo ubashe gukora neza. Kugenera imirenge amafaranga bisaba kwibuka n’utugari. Basanze two twagenerwa ibihumbi190 ku kwezi, ni ukuvuga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 280 ku mwaka.

Dufatiye nko ku karere ka Huye gafite imirenge 14 n’utugari 77, aya mafaranga utugari n’imirenge byifuza yaba arenga miliyari, akaba agera kuri 1/9 cy’ingengo y’imari aka karere kifuza guhabwa kugira ngo kabashe kugera ku ntego kihaye.

Abayobozi n'abacungamari b'imirenge bagejejweho ibiganiro binyuranye bizafasha gukora igenamigambi rinoze.
Abayobozi n’abacungamari b’imirenge bagejejweho ibiganiro binyuranye bizafasha gukora igenamigambi rinoze.

Muri ayo maguhurwa y’umunsi umwe yabaye tariki 19/06/2012, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, yagize ati “icyo aya mahugurwa yari agamije ni ugufasha abayobora imirenge gutekereza ku igenamigambi rinoze, ndetse no gucunga neza umutungo, bigeza ku musaruro mwiza”.

Ku bijyanye no kongerera imirenge ingengo y’imari, ngo ubuyobozi bw’Intara, bufatanyije n’ubw’uturere bazicara barebe amafaranga yagenerwa.

Ubusanzwe imirenge igenerwa ingengo y’imari haherewe ku mafaranga iba yinjije: igenerwa 50% by’amafaranga aba yavuye muri serivisi itanga ndese n’amande aba yaciwe ku bw’ibyaha bitandukanye, na 10% by’imisoro yinjiza.

Nk’umurenge wa Ngoma uri mu karere ka Huye wagenerwaga hagati y’ibihumbi 300 na 500 gukoresha buri kwezi bitewe n’amafaranga winjije; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Sahundwa Pascal.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka