Abayobozi b’Imijyi y’ibihugu bikoresha Igifaransa bagiye guhurira mu Rwanda

Guhera ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga kugera ku wa Kane tariki 22 Nyakanaga 2021, u Rwanda ruzakira Abayobozi b’Imijyi itandukanye y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (AIMF).

Rubingisa na Pierre Baillet mu kiganiro n'Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu
Rubingisa na Pierre Baillet mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa hamwe n’Umunyamabanga Uhoraho w’Ihuriro ry’Abayobora Imijyi mu muryango AIMF, Pierre Baillet, bavuga ko guhura kwabo bizabafasha gukorera hamwe imishinga y’Iterambere ndetse no gukemura ikibazo cy’uburinganire.

Babitangaje kuri uyuwa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, ubwo bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru.

Iyo nama ya 41 ya AIMF izaterana mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, ariko ntibyayibujije kuba bitewe n’uburemere bw’ibyemezo biyifatirwamo bijyanye n’ubufatanye mu migenderanire y’abatuye Imijyi, guteza imbere ubuzima ndetse n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.

Rubingisa Pudence
Rubingisa Pudence

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko iyi nama ikurikira indi iheruka kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2019, izafasha abayobora Imijyi guhererekanya ubunararibonye mu guteza imbere imibereho y’abatuye iyo mijyi.

Rubingisa akomeza agira ati "Biradusigira umutima wo kwigira, ndetse n’urujya n’uruza mu buryo bugaragara".

Rubingisa avuga ko ubufatanye hagati y’imijyi mu bihugu bikoresha Igifaransa, burimo no kwagukira mu yindi mijyi y’u Rwanda nka Rubavu, Rusizi, Nyanza, Muhanga na Huye.

Pierre Baillet we yakomeje avuga ko Ihuriro ry’abayobora imijyi buzerekana umusaruro n’ubwo hari icyorezo, kuko ngo bazatandukana bafashe ingamba ziteza imbere uburinganire hamwe n’imishinga y’iterambere.

Pierre Baillet
Pierre Baillet

Kugeza ubu abamaze kwemeza ko bazaza nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga MINAFFET ibivuga, bararenga 200, barimo abayobozi 59 b’imijyi yo mu bihugu 27 byo hirya no hino ku isi.

Kuva mu myaka 10 Ihuriro ry’Abayobozi n’inzego z’ibanze ziyobora Imijyi yo mu bihugu bikoresha Igifaransa ryafashije ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwigira hamwe ibibazo by’umutekano muri aka karere bituma AIMF ibishakira inkunga.

Umuryango AIMF uvuga ko mu nkunga ingana na miliyoni imwe y’Amadolari wahaye Umujyi wa Kigali n’uturere twa Rubavu na Rusizi, hubatswemo ibigo nderabuzima 15 n’inzu ebyiri ababyeyi babyariramo, bikaba byarafashije abaturage barenga ibihumbi 85 kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka