Abayobozi b’amadini n’amatorero bahigiye guhashya amakimbirane mu ngo

Abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Karere ka Nyanza basinyanye n’ubuyobozi bw’aka karere imihigo yo guhashya amakimbirane, kuri uyu wa 22 Kanama 2019.

Abayobozi b'amadini muri Nyanza bashyira umukono ku masezerano
Abayobozi b’amadini muri Nyanza bashyira umukono ku masezerano

Ni nyuma y’amahugurwa y’iminsi itatu bahuguwemo ku makimbirane mu ngo, uko agaragara ndetse n’uko yarwanywa.

Mu byo aba bayobozi b’amadini n’amatorero biyemeje kuzakora harimo gutanga inyigisho zo gufasha ingo z’abayoboke kuba zituje, zitoshye kandi zitunze. Ni ukuvuga ingo zitarimo amakimbirane, zidakennye kandi zibayeho neza.

Ibyo ngo bazabigeraho babinyujije mu biganiro n’abayoboke b’amadini n’amatorero babarizwamo, nk’uko bisobanurwa na Pasiteri Théogène Twagirayezu wo mu itorero ADEPR.

Ati “Tugiye gutangiza guhugura abantu mu byiciro barimo. Tubanze abagabo, dukurikizeho abagore, ikindi gihe tubahuze. Urubyiruko mu byiciro byabo: abana batoya, ab’ingimbi, n’abageze igihe cyo gushaka, buri cyiciro n’inyigisho zacyo.”

Abayobozi b'amadini n'amatorero nyuma yo guhigira Akarere ka Nyanza kwigisha abayoboke kugira ngo bagire ingo zituje kandi zitunze
Abayobozi b’amadini n’amatorero nyuma yo guhigira Akarere ka Nyanza kwigisha abayoboke kugira ngo bagire ingo zituje kandi zitunze

Akomeza agira ati “urubyiruko rugeze igihe cyo gushaka ni ukubabwira ngo ni gute umuntu ahitamo uwo bashobora kuzabana ubuzima bwe bwose? Kuko iyo uhisemo nabi nyuma y’igihe uricuza.”

Gutegura abagiye gushinga ingo na byo bagiye kubishyiramo imbaraga, bajye bafata igihe gihagije cyo kubigisha, nta guhushura, haba mu bijyanye no kubaka ingo zishingiye ku Mana batibagiwe n’amategeko.

Pasitoro Ignace Habineza wo mu Badivantisiti ati “abashaka kubana bakigishwa kubaka urugo, amabanga y’urugo bakayaganirizwaho. Amategeko ajyanye n’umuryango na yo tukayabigisha.”

Erasme Ntazinda, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yabwiye abahagarariye amadini n’amatorero ko mu nyigisho batazibagirwa kubwira abagabo ko kumvikana n’abagore babo binyuranye no kuba inganzwa, ahubwo ko bituma ingo zigira amahoro kandi zigakomera.

Yagize ati “Hari forum narimo mu minsi yashize batubwira ukuntu hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ingo zitwa ko umugabo yaganjwe ari zo zifite amahoro, naho izitwa ko umugabo ari we mutware ugasanga amahoro ari makeya.”

Iyi mihigo bayihigiye mu gihe cy’amezi atandatu. Nyuma y’amezi atatu bazahura barebe aho bageze bayishyira mu bikorwa, banarebe ahataragenze neza kugira ngo hakosorwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Igitekerezo cyanjye ntimucyibagirwe.

Sibomana yanditse ku itariki ya: 24-08-2019  →  Musubize

Ntekereza ko Mazina afite amakuru make ku madini Wenda kretse iryo asengeramo.
Rero Mazina Eglise Catholique koko yacitsemo kabiri mu ntangiriro ariko aba orthodoxes bitwa Eglise catholique orttodoxe. Banayita l’Eglise des 7 conciles koko iryo tandukana ryitwa grand schisme ryabaye nyuma ya Concile ya 7. Nyuma ya Kiliziya Gatolika n’ihuriro ry’abaporotestanti ni Abaortodoxes bakuriki mu bwinshi. Naho ko ngo amadini atashobora gukuraho amakimbirane Wenda nibyo ariko
YAYAHOSHA kandi nibyo bikenewe.

Kandi se Mazina se yibuka ko, ikidashoboka ku bantu gishobokera Imana ?

Sibomana yanditse ku itariki ya: 24-08-2019  →  Musubize

Ndahamya ntashidikanya yuko AMADINI atashobora gukuraho "amakimbirane yo mu ngo".Impamvu nyamukuru,nuko n’abakuru b’amadini nabo bahora mu makimbirane.Urugero,muzi amakimbirane ahora muli ADEPR,Abaslamu,etc...kuva kera.Muribuka muli Anglican Church bahanganye,hari uruhande rwa Ndandali n’urwa Sebununguli.Muzi ukuntu Abaslamu b’aba Shiites bahanganye n’aba Sunnites,barwanira muli Yemen.Muzi muli ADEPR Pastor Munonoka akubita abandi ba Pastors,ashaka kuba Legal Representative.Muzi ukuntu Kiliziya Gatulika yacitsemo kabiri,hakabamo Vatican na Orthodox Church.Nubwo amadini avuga ngo ni abakozi b’Imana,nabo baba bishakira "umugati" bitwaje Bible nkuko Abaroma 16,umurongo wa 18 havuga.Bible ivuga ko ikizakubwira abakristu nyakuri aruko bahorana ubumwe.

mazina yanditse ku itariki ya: 23-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka